Bahiriwe n’urugendo rurerure bakoze
MURI Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo haturutse inkuru y’abakobwa babiri bavukana biyemeje gukora urugendo rurerure mu karere kayogojwe n’intambara, bagiye kwifatanya mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro” ryabereye mu mujyi wa Lisala. Uretse inyigisho zo mu buryo bw’umwuka bari biringiye kuhabonera no kwifatanya n’Abakristo bagenzi babo, banifuzaga kubona intumwa z’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova zari kuba zaturutse i Kinshasa. Intambara ishyamiranya abaturage iri muri icyo gihugu yari yaratumye bamara imyaka myinshi batabona umuntu uturutse ku ishami, bityo bakaba barashakaga kuboneraho uburyo bwo kumubona.
Abo bakobwa babiri baturutse iwabo kavukire mu karere ka Basankusu bajya muri uwo mujyi witwa Lisala bakoresheje ubwato, urwo rukaba ari urugendo rw’ibirometero bigera kuri 300 unyuze mu ishyamba ukambuka n’imigezi ibiri. Urwo rugendo rwabatwaye ibyumweru bitatu. Kubera ko bombi bari mu murimo w’igihe cyose, umwe akaba awumazemo imyaka 3 undi 19, baboneyeho uburyo bwo kugenda babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Bamaze amasaha 110 babwiriza abantu bahuriraga mu nzira, batanga inkuru z’Ubwami 200 n’amagazeti 30.
Muri uwo mugezi, bagendaga bahura n’imvubu n’ingona, izo nyamaswa zikaba zisanzwe ari nyinshi muri ako karere. Ntibashoboraga guca muri uwo umugezi nijoro kuko muri ako gace nta wujya yisukira kuwunyuramo bwije. Banaciye kuri bariyeri nyinshi z’abasirikare.
N’ubwo urwo rugendo rwari rurerure cyane kandi rugoye, abo bakobwa bishimiye ko bashyizeho imihati bakarukora. Bombi bishimiye cyane kuba barabashije kwifatanya muri iryo koraniro ryari ryabereye i Lisala. Bumvaga bishimiye cyane kuba bari mu kuri kandi batewe inkunga no kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 7.000 bari bateranye. Nyuma y’ikoraniro, barongeye bakora rwa rugendo rutoroshye basubira iwabo, basanga imiryango yabo iri amahoro.