Ibibazo by’abasomyi
Ese Abahamya ba Yehova bemera isezerano rya kera?
Abahamya ba Yehova babona ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, kandi bemera ko igizwe n’ibice bibiri: Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Ariko kandi, bahitamo kubyita amazina abikwiriye, ari yo “Ibyanditswe bya Giheburayo” n’“Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo.” Igiheburayo n’Ikigiriki ni zo ndimi z’ingenzi zakoreshejwe bwa mbere mu kwandika Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya.
Ku rundi ruhande, bamwe mu biyita Abakristo ntibemera neza Isezerano rya Kera. Bavuga ko iryo sezerano rivuga iby’Imana y’inyamujinya, ishyigikira intambara, ubwicanyi n’ibikorwa bidakwiriye kwitirirwa Imana yuje urukundo kandi y’inyangamugayo, ivugwa mu Isezerano Rishya. Nanone, batekereza ko Isezerano rya Kera ritareba Abakristo, kubera ko ahanini rivuga iby’idini ry’Abayahudi. Ariko se dukurikije itegeko ry’Imana riboneka mu Gutegeka 13:1, rivuga ko nta muntu ugomba kugira icyo agabanya cyangwa yongera ku ijambo ry’Imana, twavuga ko izo ari impamvu zumvikana, ku buryo zatuma umuntu ahakana hafi bitatu bya kane bya Bibiliya yose?
Mu mwaka wa 50, igihe intumwa Pawulo yasuraga abantu b’i Tesalonike mu Bugiriki, ‘yunguranye na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe, abasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara kandi akazuka mu bapfuye’ (Ibyakozwe 17:1-3). Bamwe mu bari bamuteze amatwi bahindutse Abakristo, kandi nyuma yaho Pawulo yaje kubashimira agira ati ‘igihe mwakiraga ijambo ry’Imana twababwiye, ntimwaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko’ (1 Abatesalonike 2:13). Birashoboka ko igihe Pawulo yabasuraga, mu bitabo 27 bigize Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ivanjiri ya Matayo ari yo yonyine yari yaranditswe. Bityo rero, nta washidikanya ko “Ibyanditswe” Pawulo ‘yakoresheje’ ari amagambo yakuye mu Byanditswe bya Giheburayo.
Mu by’ukuri, abanditse Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo basubiyemo amagambo ari mu Byanditswe bya Giheburayo incuro zigera kuri 320, kandi bagize icyo bavuga ku magambo aboneka mu Byanditswe bya Giheburayo incuro zibarirwa mu magana. Ni iki cyatumye babigenza batyo? Ni ukubera ko “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe, tugire ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Ibi byerekana neza ko muri iki gihe abantu bemera Bibiliya yose bibagirira akamaro cyane.
Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bishingiye ku Byanditswe bya Giheburayo. Birumvikana ko ari ikindi gice cy’Ijambo ry’Imana cyiyongereye ku cyari gisanzwe, bitewe n’uko imigambi y’Imana yagiye ihishurwa buhoro buhoro. Ntabwo rero Ibyanditswe bya Kigiriki bigabanya agaciro k’Ibyanditswe bya Giheburayo. Herbert H. Farmer, umwarimu w’iyobokamana muri Kaminuza ya Cambridge, yemeza ko “tudashobora gusobanukirwa” amavanjiri, “turamutse tutitaye ku byabaye ku bantu bayoborwaga n’isezerano ry’Amategeko riri mu Isezerano rya Kera.”
Ijambo ry’Imana ntirikeneye kuvugururwa. Icyakora, “inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu” (Imigani 4:18). Igihe Imana yongeraga Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo ku bindi bitabo byemewe bya Bibiliya, yahishuye buhoro buhoro uko umugambi wayo uzasohora, kandi ibyo ibikora idapfobeje Ibyanditswe bya Giheburayo. Ubwo rero, byose bigize ‘ijambo rya Yehova rihoraho iteka ryose.’—1 Petero 1:24, 25.