Ese Imana ifite izina?
Dore ibisubizo abantu bakunze gutanga:
▪ “Izina ry’Imana ni Umwami.”
▪ “Imana ntigira izina bwite.”
Ni iki Yesu yabivuzeho?
▪ “Mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe’” (Matayo 6:9). Yesu yemeraga ko Imana ifite izina.
▪ “Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo” (Yohana 17:26). Yesu yamenyekanishije izina ry’Imana.
▪ ‘Ntimuzongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavugira muti “hahirwa uje mu izina rya Yehova!”’ (Luka 13:35; Zaburi 118:26). Yesu yakoreshaga izina ry’Imana.
IMANA ubwayo yatubwiye izina ryayo. Bibiliya igaragaza ko Imana yavuze iti ‘izina ryanjye ni Yehova’a (Yeremiya 16:21). Iryo zina ry’Igiheburayo rihindurwamo Yehova mu Kinyarwanda rirazwi cyane, kandi ni ryo Imana ubwayo yiyise. Ushobora gutangazwa no kumenya ko iryo zina ry’Igiheburayo ryihariye, riboneka incuro zibarirwa mu bihumbi muri Bibiliya za kera zandikishijwe intoki. Mu by’ukuri, riboneka incuro nyinshi cyane kuruta andi mazina yose avugwa muri Bibiliya.
Hari abantu ushobora kubaza uti “izina ry’Imana ni irihe?,” bakagusubiza bati “ni Umwami.” Mu by’ukuri, ibyo nta ho byaba bitaniye n’uko wabaza umuntu uti “ni nde watsinze amatora?,” akagusubiza ati “ni umukandida.” Muri ibyo bisubizo byombi, nta na kimwe gisobanutse, kubera ko “Umwami” n’“umukandida” atari amazina bwite.
Kuki Imana yatumenyesheje izina ryayo? Ni uko yashakaga ko tuyimenya neza. Reka dufate urugero. Umuntu ashobora kwitwa Nyakubahwa, Umuyobozi, Data cyangwa Sogokuru, bitewe n’imimerere. Ayo mazina y’icyubahiro agaragaza ikintu runaka kuri uwo muntu. Ariko izina rye bwite ritwibutsa ibintu byose tumuziho. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’amazina y’icyubahiro y’Imana, urugero nk’Umwami, Ushoborabyose, Data n’Umuremyi. Ayo mazina atuma dutekereza ku bintu bitandukanye Imana yakoze. Ariko kandi, izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova, ni ryo ryonyine ritwibutsa ibintu byose tuyiziho. None se ni gute wamenya Imana by’ukuri utazi izina ryayo?
Ni ngombwa ko tumenya iryo zina kandi tukarikoresha. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya itubwira iti “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”—Abaroma 10:13; Yoweli 3:5.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro by’izina ry’Imana, no kumenya impamvu ritaboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ushobora kureba ku ipaji ya 195-197 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
Umuntu ashobora kwitwa Nyakubahwa, Umuyobozi, Data cyangwa Sogokuru, bitewe n’imimerere. Ariko izina bwite rye ni ryo ritwibutsa ibintu byose tumuziho