“Uburenganzira umwana afite bwo kuyoboka Imana”
KU ITARIKI ya 9 Ukuboza 2008, mu Kigo cyo muri Suwede Gishinzwe Uburenganzira bw’Umwana, habereye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyihariye, cyari gifite umutwe mukuru wagiraga uti “Uburenganzira umwana afite bwo kuyoboka Imana.” Icyo gihe abari bahagarariye idini rikomeye muri Suwede n’andi madini yiyita aya gikristo, abari bahagarariye idini ya Isilamu hamwe n’abari bahagarariye indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, batanze ibitekerezo byinshi.
Mu bafashe ijambo, harimo umuyobozi w’idini wavuze ati “byagora umuntu gusobanura neza akamaro inkuru za Bibiliya zifite mu gutuma abana bayoboka Imana.” Ni gute imirongo y’Ibyanditswe ifasha abana kubona ibyo bakeneye mu kuyoboka Imana?
Uwo muyobozi w’idini yagize ati “izo nkuru zituma abana babona ibintu byo gutekerezaho biherereye.” Yatanze ingero z’izo nkuru agira ati “inkuru ivuga ibya Adamu na Eva, ibya Kayini na Abeli, ibya Dawidi na Goliyati, iby’ivuka rya Yesu, iby’umukoresha w’ikoro Zakayo, iby’umugani w’umwana w’ikirara n’ivuga iby’Umusamariya mwiza, ni zimwe mu nkuru z’icyitegererezo. Izo nkuru zatuma [umwana] atekereza ku bintu by’ingenzi mu mibanire y’abantu, urugero nk’ubuhemu, kugira imbabazi, kwicuza, urwango, gusuzugurwa, ubwiyunge n’urukundo rwa kivandimwe kandi ruzira ubwikunde.” Yakomeje avuga ati “izo nkuru zishobora guha umwana urugero ashobora gukurikiza, kandi zikamufasha guhindura imibereho ye.”
Ni iby’ukuri ko gutera abana inkunga yo gusoma Bibiliya ari ibintu bikwiriye. Ariko se mu by’ukuri, bo ubwabo bashobora gutekereza biherereye ku byo basoma mu Byanditswe, maze bagakuramo amasomo akwiriye?
Uretse n’abana, abantu bakuru na bo bakenera gusobanurirwa imirongo y’Ibyanditswe. Urugero, Bibiliya itubwira iby’umugabo wari wananiwe gusobanukirwa ukuri bitewe no gutekereza ari wenyine. Uwo mugabo ni umutware w’Umunyetiyopiya. Yasomaga ubuhanuzi bwa Yesaya, ariko ananirwa kumenya icyo busobanura. Kubera ko yashakaga kumenya icyo ubwo buhanuzi busobanura, yemeye ibisobanuro yahawe n’umwigishwa Filipo (Ibyak 8:26-40). Uwo Munyetiyopiya si we wenyine wari ukeneye gusobanurirwa Ibyanditswe. Twese dukenera gusobanurirwa imirongo y’Ibyanditswe, cyane cyane abana.
Bibiliya iduha umuburo ugira uti “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana” (Imig 22:15). Abana bakeneye ubuyobozi, kandi ababyeyi bafite inshingano yo guha abana babo uburere mu by’umuco no mu bihereranye no kuyoboka Imana, bashingiye kuri Bibiliya no ku byo itorero rya gikristo ryigisha. Abana bafite uburenganzira bwo guhabwa izo nyigisho. Kuva abana bakiri bato, baba bakeneye gufashwa kugira urufatiro rwiza rw’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo bazabe abantu ‘bakuze bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha.’—Heb 5:14.