Egera Imana
‘Ubwami bwawe buzahoraho’
KUVA kera twagiye twumva abayobozi bagiye bavanwa ku butegetsi. Bamwe muri bo babaga batsinzwe amatora, naho abandi bagahirikwa ku butegetsi. Bite se ku birebana na Yesu Kristo, we Mwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru? Ese hari icyabuza uwo Mwami washyizweho n’Imana gutegeka? Ibisubizo by’ibyo bibazo dushobora kubisanga mu magambo Yehova yabwiye Dawidi Umwami wa Isirayeli. Ayo magambo aboneka muri 2 Samweli igice cya 7.
Icyo gice gitangira kivuga ukuntu Dawidi yari ababajwe no kuba yarabaga mu ngoro nziza kandi ari umuntu buntu, mu gihe isanduku y’Imana yo yabaga mu ihema.a Icyo gihe Dawidi yavuze ko yifuzaga kubakira Yehova inzu ikwiriye, ni ukuvuga urusengero (umurongo wa 2). Icyakora, Dawidi si we wari kuzubaka iyo nzu. Yehova abinyujije ku muhanuzi Natani, yabwiye Dawidi ko umuhungu we ari we wari kuzamwubakira urwo rusengero.—Umurongo wa 4, 5, 12, 13.
Yehova yashimishijwe cyane n’icyo cyifuzo cya Dawidi cyari kimuvuye ku mutima, maze agirana na Dawidi isezerano ry’uko mu gisekuruza cye hari kuzakomoka umwami wari gutegeka iteka ryose, ibyo bikaba byari bihuje n’ubuhanuzi. Natani yamenyesheje Dawidi iryo sezerano ry’Imana, agira ati “inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y’ubwami bwawe izakomera iteka ryose” (umurongo wa 16). None se Umuragwa w’iryo sezerano wari kuzategeka iteka ryose ni nde?—Zaburi 89:21, 30, 35-37.
Yesu w’i Nazareti yakomokaga kuri Dawidi. Igihe umumarayika yatangazaga iby’ivuka rya Yesu, yaravuze ati “Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi. Azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo” (Luka 1:32, 33). Ku bw’ibyo, Yesu Kristo ni we washohoje iryo sezerano Imana yagiranye na Dawidi. Ubwo rero, Yesu ntiyashyizweho n’abantu, ahubwo ategeka bishingiye ku isezerano yahawe n’Imana rimuha uburenganzira bwo gutegeka iteka ryose. Nimucyo tujye twibuka ko buri gihe amasezerano y’Imana asohora.—Yesaya 55:10, 11.
Hari amasomo abiri dushobora kuvana muri 2 Samweli igice cya 7. Irya mbere ni uko dushobora kwizera ko nta kintu na kimwe gishobora kubuza Yesu Kristo gutegeka, yewe nta n’umuntu n’umwe ushobora kubimubuza. Ku bw’ibyo, dushobora kwizera tudashidikanya ko azakora ibihuje n’intego y’ubutegetsi bwe, ari yo yo gusohoza iby’Imana ishaka ku isi, nk’uko bimeze mu ijuru.—Matayo 6:9, 10.
Isomo rya kabiri, ni uko iyi nkuru ifite icyo itwigisha kuri Yehova. Tuzirikane ko Yehova yabonye icyifuzo Dawidi yari afite, kandi akagiha agaciro. Duhumurizwa no kumenya ko Yehova aha agaciro ibyo dukorana umwete tumusenga. Hari igihe duhura n’ingorane tudashobora kugira icyo dukoraho, urugero nk’ibibazo by’uburwayi cyangwa imyaka y’izabukuru, maze bigatuma tudakorera Yehova nk’uko twabyifuzaga. Mu gihe bimeze bityo, dushobora guterwa inkunga no kumenya ko Yehova areba mu mitima yacu, maze akabona icyifuzo dufite cyo kumusenga.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Isanduku y’isezerano yari isanduku yera yakozwe hakurikijwe amabwiriza ya Yehova. Iyo sanduku yagaragazaga ko Yehova yabaga ari kumwe n’Abisirayeli.—Kuva 25:22.