Egera Imana
‘Uzayibona’
ESE uzi Imana? Nubwo icyo kibazo gisa n’aho cyoroshye, kugisubiza bishobora kukugora. Kumenya Imana by’ukuri, bikubiyemo kumenya neza ibyo ishaka n’inzira zayo. Iyo tubigenje dutyo, tugirana na yo ubucuti bukomeye ku buryo bihindura imibereho yacu yose. Ese kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi nk’iyo birashoboka? Niba bishoboka se, twabigeraho dute? Ibisubizo by’ibyo bibazo bishobora kuboneka mu nama Umwami Dawidi yagiriye umuhungu we Salomo, iboneka mu 1 Ibyo ku Ngoma 28:9.
Sa n’ureba uko byari byifashe. Icyo gihe Dawidi yari amaze imyaka igera kuri 40 ari Umwami w’ishyanga rya Isirayeli, kandi ku ngoma ye abari bagize iryo shyanga bari bamerewe neza. Salomo wari ugiye kumusimbura yari akiri muto cyane (1 Ibyo ku Ngoma 29:1). Ni iyihe nama ya nyuma Dawidi yagiriye umuhungu we?
Dawidi ashingiye ku byamubayeho mu gihe cyose yamaze akorera Imana, yatangiye amubwira ati “Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so.” Dawidi agomba kuba yaramubwiraga ibirenze ibyo kugira ibintu runaka amenya ku byerekeye Imana, kubera ko Salomo yari asanzwe asenga Imana ya Dawidi, ari yo Yehova. Hafi kimwe cya gatatu cy’ibitabo bigize Ibyanditswe bya Giheburayo byari byararangije kwandikwa, kandi nta gushidikanya ko Salomo yari azi icyo ibyo byanditswe byera bivuga ku birebana n’Imana. Hari intiti yavuze ko ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo ‘kumenya,’ rishobora gusobanura “kumenya [umuntu] neza.” Koko rero, Dawidi yashakaga ko umwana we yitoza gukora ikintu Dawidi ubwe yakundaga cyane, ni ukuvuga kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana.
Iyo mishyikirano ya bugufi yagombaga guhindura uko Salomo yabonaga ibintu n’imibereho ye. Dawidi yagiriye umuhungu we inama igira iti ‘ukorere [Imana] n’umutima wuzuye kandi wishimye.’ Zirikana ko yamusabye gukorera Imana nyuma y’uko amugiriye inama yo kuyimenya. Iyo umuntu amenye Imana neza, bituma ayikorera. Icyakora, ntiyagombaga kuyikorera aseta ibirenge cyangwa afite imitima ibiri (Zaburi 12:2; 119:113). Dawidi yasabye umuhungu we gukorera Imana n’umutima we wose kandi abikunze.
Kuki Dawidi yateye umuhungu we inkunga yo gusenga Imana abikunze kandi abikuye ku mutima? Dawidi yasobanuye impamvu agira ati “kuko Yehova agenzura imitima yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.” Salomo ntiyagombaga gukorera Imana agamije gushimisha se Dawidi, kuko Imana ishaka ko abantu bayikorera babivanye ku mutima.
Ese Salomo yari kuzakurikiza urugero rwa se, maze na we akagirana na Yehova imishyikirano myiza? Salomo ni we wari kwifatira uwo mwanzuro. Dawidi yabwiye umuhungu we ati “numushaka uzamubona, ariko numuta na we azakureka burundu.” Kugira ngo Salomo agirane n’Imana imishyikirano ya bugufi, yagombaga kwihatira kumenya Yehova.a
Iyo nama ya kibyeyi Dawidi yatanze, itwizeza ko Yehova yifuza ko twagirana na we imishyikirano ya bugufi. Icyakora kugira ngo tugirane na we ubwo bucuti, tugomba ‘kumushaka,’ tugacukumbura mu Byanditswe tugamije kumumenya neza. Kumumenya byagombye gutuma tumukorera n’umutima wacu wose kandi tubikunze. Yehova yifuza ko twebwe abagaragu be tubigenza dutyo kandi birakwiriye.—Matayo 22:37.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ikibabaje ni uko Salomo atakomeje kubera Imana indahemuka, nubwo yatangiye akorera Imana n’umutima wose.—1 Abami 11:4.