Kuki ingo nyinshi zisenyuka?
‘Abafarisayo baje aho [Yesu] ari bazanywe no kumugerageza, baramubaza bati “mbese amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose?”’—Matayo 19:3.
ABANTU bamwe na bamwe babayeho mu gihe cya Yesu, bibazaga niba abashyingiranywe bashobora kubana akaramata, cyangwa niba ari na ngombwa. Yesu yarababwiye ati “mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’? Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Matayo 19:4-6).a Koko rero, Imana yari yarateganyije ko abashyingiranywe babana akaramata.
Muri iki gihe, mu bihugu byinshi abashakanye bagera kuri 40 ku ijana cyangwa barenga ‘baratandukana,’ amaherezo bagatana burundu. Ese inama Bibiliya itanga ku birebana n’ishyingiranwa ziracyahuje n’igihe? Ese aho kuba ingo zisenyuka, ntibyaba biterwa n’uko gushaka ubwabyo ari ikibazo?
Reka dufate urugero: tuvuge ko imiryango ibiri iguze imodoka z’ubwoko bumwe. Umuryango umwe ufashe neza imodoka yawo kandi ukajya uyitwara neza, maze bigatuma imodoka yawo idapfa. Abagize undi muryango ntibafata igihe cyo kwita ku modoka yabo kandi nta n’umwete babishyiramo, ndetse bakayitwara nta cyo bitayeho. Iyo modoka irapfuye hanyuma barayireka. None se kuba iyo modoka y’umuryango wa kabiri ipfuye, ikosa ni irya nde? Ese ni iry’imodoka cyangwa ni irya ba nyirayo? Biragaragara neza ko ba nyirayo ari bo babifitemo uruhare runini.
Mu buryo nk’ubwo, kuba ingo nyinshi zisenyuka ntibisobanura ko gushaka ubwabyo ari bibi. Kuba hari ingo zihamye zibarirwa muri za miriyoni, bigaragaza ko gushaka ubwabyo atari ikibazo. Izo ngo zihamye zituma abashakanye ubwabo, imiryango yabo ndetse n’abaturanyi babo bagira ibyishimo, kandi bakumva batuje. Icyakora, kimwe n’imodoka, kugira ngo abashakanye babane akaramata, ni ngombwa ko bitanaho kandi bakabungabunga ishyingiranwa ryabo.
Waba umaze iminsi mike ushatse cyangwa ukaba umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo, inama zo muri Bibiliya zivuga ibirebana n’uko umuntu yabungabunga ishyingiranwa rigakomera, zizakugirira akamaro. Mu ngingo ikurikira, turi busuzume ingero zimwe na zimwe zigaragaza ko ibyo ari ukuri.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya igaragaza ko uretse ubusambanyi, nta yindi mpamvu yagombye gutuma abashakanye batana.—Matayo 19:9.