Yesu yapfuye azize iki?
‘Umwana w’umuntu yaje gutanga ubugingo [cyangwa ubuzima] bwe ngo bube incungu ya benshi.’—MARIKO 10:45.
YESU yari azi ibyari kuzamubaho. Yari asobanukiwe ko yari kuzahura n’ibibazo. Yari azi neza ko yari kuzapfa imburagihe ageze mu kigero cy’imyaka 30, kandi yari yiteguye gupfa atyo.
Bibiliya igaragaza ko urupfu rwa Yesu ari urw’agaciro kenshi. Hari igitabo cyavuze ko urupfu rwa Yesu ruvugwa mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo cyangwa Isezerano Rishya, incuro zigera ku 175. Ariko se kuki byabaye ngombwa ko Yesu ababara kandi agapfa? Birakwiriye ko tumenya impamvu, kubera ko urupfu rwa Yesu rushobora guhindura imibereho yacu mu buryo bugaragara.
Icyo Yesu yari yiteze.
Igihe Yesu yari ashigaje umwaka umwe ngo apfe, yaburiye abigishwa be incuro zitandukanye ko yari hafi kubabazwa kandi akicwa. Igihe yari agiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika ye ya nyuma, yabwiye intumwa ze 12 ati “Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga, bazamunnyega, bamucire amacandwe, bamukubite ibiboko kandi bamwice” (Mariko 10:33, 34).a Kuki yemezaga adashidikanya ko ibyo byari kuzamubaho?
Yesu yari azi neza ubuhanuzi bwinshi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo buvuga uko yari kuzapfa (Luka 18:31-33). Dore bumwe muri ubwo buhanuzi, hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe isobanura uko bwasohoye:
Mesiya yari . . .
Kuzagambanirwa ku biceri by’ifeza 30.—ZEKARIYA 11:12; MATAYO 26:14-16.
Kuzakubitwa kandi agacirwa amacandwe.—YESAYA 50:6; MATAYO 26:67; 27:26, 30.
Kuzamanikwa.—ZABURI 22:17, Bibiliya Ijambo ry’Imana; MARIKO 15:24, 25.
Kuzatukwa igihe yari amanitswe.—ZABURI 22:7, 8; MATAYO 27:39-43.
Kuzicwa ntihagire igufwa rye rivunika.—ZABURI 34:20; YOHANA 19:33, 36.
Yesu yashohoje ubwo buhanuzi hamwe n’ubundi bwinshi. We ku giti cye ntiyashoboraga gutuma ubwo buhanuzi bwose busohora. Kuba Yesu yarabushohoje, bigaragaza ko yari yaroherejwe n’Imana koko.b
Ariko se kuki byabaye ngombwa ko Yesu ababazwa kandi agapfa?
Urupfu rwa Yesu rwari rugamije gukemura ibibazo by’ingenzi.
Yesu yari azi ibibazo bikomeye bireba abantu bose byazamuwe mu busitani bwa Edeni. Adamu na Eva bashutswe n’ikiremwa cy’umwuka cyigometse, maze basuzugura Imana. Uwo mugabo n’umugore we batumye havuka ikibazo cyo kumenya niba ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bukiranuka, cyangwa niba itegeka neza. Nanone, icyaha bakoze cyatumye havuka ikibazo cyo kumenya niba abantu bashobora gukomeza kubera Imana indahemuka mu gihe bahuye n’ibigeragezo.—Intangiriro 3:1-6; Yobu 2:1-5.
Yesu yashubije mu buryo budasubirwaho ibyo bibazo byombi, cyaba ikirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ndetse n’ikirebana n’ubudahemuka bw’abantu. Igihe Yesu yakomezaga kumvira mu buryo butunganye “kugeza ku rupfu . . . rwo ku giti cy’umubabaro,” yashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana (Abafilipi 2:8). Nanone, Yesu yagaragaje ko umuntu utunganye ashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka mu buryo bwuzuye, nubwo yahura n’ibigeragezo bikaze bite.
Urupfu rwa Yesu rwari rugamije gucungura abantu.
Umuhanuzi Yesaya yari yarahanuye ko imibabaro n’urupfu rwa Mesiya wasezeranyijwe byari kuzaba impongano y’ibyaha by’abantu (Yesaya 53:5, 10). Ibyo Yesu yari abisobanukiwe neza, kandi yatanze “ubugingo bwe [ku bushake] ngo bube incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Urupfu rwe rw’igitambo rwatumye abantu badatunganye babona uburyo bwo kugirana imishyikirano myiza na Yehova, no kuzavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Urupfu rwa Yesu rwatumye tubona uburyo bwo kongera kubona icyo Adamu na Eva batakaje, ni ukuvuga ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi dufite ubuzima butunganye.c—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Icyo wakora.
Muri izi ngingo z’uruhererekane, twasuzumye icyo Bibiliya yigisha ku birebana na Yesu, ni ukuvuga aho yakomotse, imibereho ye n’impamvu yatumye apfa. Kumenya uko kuri ku byerekeye Yesu, ntibidufasha gusa kureka bimwe mu bitekerezo bikocamye twari tumufiteho. Ahubwo nanone iyo dushyize mu bikorwa uko kuri bishobora kuduhesha imigisha, tukagira ubuzima bwiza muri iki gihe kandi tukazabona ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza. Dore bimwe mu byo Bibiliya idusaba gukora kugira ngo tuzabone iyo migisha:
Jya wiga byinshi ku birebana na Yesu Kristo, hamwe n’umwanya afite mu mugambi wa Yehova.—YOHANA 17:3.
Jya wizera Yesu, ugaragaza mu mibereho yawe ko wemera ko ari Umukiza wawe.—YOHANA 3:36; IBYAKOZWE 5:31.
Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kumenya byinshi ku birebana na Yesu Kristo “Umwana w’ikinege” w’Imana, kuko ari we uzatuma duhabwa impano y’“ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.
a Yesu yakundaga kuvuga ko ari “Umwana w’umuntu” (Matayo 8:20). Iyo mvugo igaragaza ko yari umuntu nyamuntu, kandi ko ari we ‘mwana w’umuntu’ uvugwa mu buhanuzi bwo muri Bibiliya.—Daniyeli 7:13, 14.
b Niba wifuza kumenya ubundi buhanuzi Yesu yashohoje, reba umugereka ufite umutwe uvuga ngo “Yesu Kristo—Mesiya wasezeranyijwe” mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
c Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’agaciro urupfu rwa Yesu rw’igitambo rufite, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku gice cya 5 gifite umutwe uvuga ngo “Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana.”