Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese Imana iba ahantu hamwe?
Amadini atandukanye avuga ko Imana ibera hose icyarimwe. Urugero, hari igitabo cy’Abagatolika cyavuze ko Imana “iba ahantu hose no mu bintu byose” (New Catholic Encyclopedia). Uwitwa John Wesley washinze idini ry’Abametodisiti, na we yanditse ikiganiro yatanze cyari gifite umutwe uvuga ngo “Imana iba hose.” Yavuze ko “Imana ntaho utayisanga, haba mu byo yaremye cyangwa ahandi.”
None se Bibiliya yo ibivugaho iki? Ese koko Imana iba hose, haba mu ijuru, ku isi ndetse no mu bantu, kandi ikahabera icyarimwe?
Mu by’ukuri, Bibiliya igaragaza ko Imana ifite ahantu hihariye iba, ni ukuvuga mu ijuru. Icyo gitabo kirimo isengesho ry’Umwami Salomo, aho yasenze Imana agira ati “uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe” (1 Abami 8:43). Igihe Yesu Kristo yigishaga abigishwa be gusenga, yabasabye kujya basenga bati “Data uri mu ijuru” (Matayo 6:9). Bibiliya ivuga ko Kristo amaze kuzuka, yinjiye ‘mu ijuru ubwaho, kugira ngo ahagarare imbere y’Imana.’—Abaheburayo 9:24.
Iyo mirongo igaragaza neza ko Yehova Imana ataba ahantu hose, ahubwo ko aba mu ijuru. Birumvikana ko “ijuru” rivugwa muri iyo mirongo, atari ikirere gikikije isi cyangwa isanzure ryose uko ryakabaye. Umuremyi w’isanzure ntiyatura mu ijuru iri tubona (1 Abami 8:27). Bibiliya ivuga ko “Imana ari Umwuka” (Yohana 4:24). Aba mu ijuru ritagaragara, ridafite aho rihuriye n’isanzure ry’ikirere tubona.—1 Abakorinto 15:44.
Ariko se, twavuga iki ku birebana n’imirongo y’Ibyanditswe isa n’aho yumvikanisha ko Imana iba hose? Urugero, muri Zaburi 139:7-10, Dawidi yerekeje ku Mana agira ati “nacikira he umwuka wawe, kandi nahungira he amaso yawe? Niyo nazamuka nkajya mu ijuru, waba uriyo; niyo nasasa uburiri bwanjye mu mva, dore na ho waba uhari. Niyo nafata amababa y’umuseke kugira ngo njye gutura mu nyanja ya kure cyane, aho na ho ukuboko kwawe kwanyobora.” Ese koko iyo mirongo igaragaza ko Imana iba hose, ni ukuvuga ahantu hose havuzwe muri iyo mirongo?
Zirikana ko Dawidi yabanje kubaza ati “nacikira he umwuka wawe?”a Imana ishobora gukoresha umwuka wayo wera, ikabona ikintu cyose, kandi igakoresha izo mbaraga zayo ahantu hose, bitabaye ngombwa ko ijyayo cyangwa ngo ijye guturayo. Reka dufate urugero: mu myaka ya vuba aha, abahanga mu bya siyansi bashoboye kugenzura ubutaka bwo ku mubumbe wa Marisi, uri ku birometero bibarirwa muri za miriyoni uturutse ku isi. Babigenje bate? Ntibiriwe bajyayo; ahubwo bagenzuye amafoto menshi n’andi makuru yoherejwe ku isi n’ibyogajuru bari bohereje kuri Marisi.
Mu buryo nk’ubwo, si ngombwa ko Yehova Imana na we aba ahantu hose kugira ngo ashobore kubona ibibera muri buri gace kose k’isanzure ry’ikirere. Ijambo ry’Imana rigira riti “nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo” (Abaheburayo 4:13). Koko rero, imbaraga Yehova akoresha, ni ukuvuga umwuka wera, zishobora kugera hose, zigatuma abona byose kandi agasohoza umugambi we ari ahantu hadahinduka, mu ‘buturo [bwe] bwera’ bwo mu ijuru.—Gutegeka kwa Kabiri 26:15.
a Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “umwuka,” ryerekeza ku mbaraga Imana ikoresha mu gusohoza ibyo ishaka.