Ibaruwa yaturutse muri Kongo-Kinshasa
Uko twabwirije munsi y’umusozi waka umuriro
IYO bukeye izuba rimaze kurasa mu mugi wa Goma, ikirere kiba ari umutuku uvanze n’umuhondo. Buri gitondo iyo tubyutse, dushimishwa no kwitegereza ikirunga cyiza cyane cya Nyiragongo, akaba ari kimwe mu birunga byo ku isi biruka cyane. Umunwa wacyo uhora ucumba umwotsi. Iyo ari nijoro, uwo mwotsi uhinduka umutuku ugafata ibara ry’amahindure aba abirira mu munwa wacyo.
Mu rurimi rw’igiswayire, icyo kirunga bacyita Mulima ya Moto, bisobanura umusozi waka umuriro. Icyo kirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka mu buryo bukomeye mu mwaka wa 2002. Icyo gihe abenshi mu baturanyi bacu n’incuti zacu baba hano i Goma, batakaje ibyabo byose. Muri tumwe mu duce jye n’umugabo wanjye tubwirizamo, tugenda tunyura ku makoro ashinyitse, ku buryo wagira ngo ntitukiri ku isi. Icyakora, imitima y’abaturage baho itandukanye n’ayo makoro. Barangwa n’ubwuzu, kandi ubutumwa bwiza tubagezaho babwakirana umutima mwiza uzira uburyarya. Ibyo bituma dushimishwa no gukorera umurimo munsi y’uwo musozi waka umuriro.
Ariko umunsi umwe ari kuwa gatandatu, nabyutse mfite amatsiko menshi. Jye n’umugabo wanjye, incuti zacu zari zadusuye hamwe n’abandi bamisiyonari bagenzi bacu, twari tugiye kumara umunsi wose tubwiriza mu nkambi y’impunzi ya Mugunga, iri hanze y’umugi wa Goma ahagana mu burengerazuba. Abenshi muri izo mpunzi bavanywe mu byabo n’ibitero byagabwe mu duce bari batuyemo.
Twapakiye mu modoka ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’igifaransa, igiswayire n’ikinyarwanda, maze dushyira nzira turagenda. Uko twagendaga mu muhanda twerekeza ahitwa i Sake, twagendaga duhura n’urujya n’uruza rw’abantu. Twagendaga duca ku basore basunitse ibicugutu bipakiye imizigo iremereye, hamwe n’abagore bakenyeye ibitenge bari bikoreye imitwaro. Amapikipiki yabaga anyuranamo ajyana abantu ku kazi no ku isoko. Iyo witegereje aho hantu, ubona amazu y’imbaho z’umukara asize irangi ry’ubururu.
Tugeze ku Nzu y’Ubwami iri ahitwa i Ndosho, twahahuriye na bamwe muri bagenzi bacu b’Abahamya ba Yehova twari kujyana kubwiriza muri iyo nkambi. Kubona abakiri bato, imfubyi n’abapfakazi ndetse n’abandi bantu bafite ubumuga baza kubwiriza, byankoze ku mutima. Nubwo abenshi muri bo bari barazahaye, kuba barahisemo gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byatumye bagira ubuzima bwiza. Inyigisho zitanga ibyiringiro ziboneka muri Bibiliya zagurumanaga mu mitima yabo, ku buryo bari bafite amashyushyu yo kuzigeza ku bandi. Nyuma y’iteraniro ryamaze igihe gito ryari rigamije kutwereka imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya twakoresha duhumuriza abantu, twese uko twari 130 twinjiye mu modoka eshanu zitwara abagenzi n’indi y’ikamyoneti, maze dushyira nzira turagenda.
Nyuma y’iminota 30 twari tugeze muri iyo nkambi y’uduhema tw’umweru tubarirwa mu magana twubatse ku makoro. Muri iyo nkambi, hari imisarani rusange n’utuzu two kumeseramo, biri ku mirongo. Wasangaga abantu hirya no hino bamesa, batetse, batonora ibishyimbo n’abandi bakubura imbere y’amahema yabo.
Twahuye n’umwe mu bayobozi b’inkambi witwa Papa Jacques. Yari ahangayikishijwe no kurera abana be muri iyi minsi igoye. Igihe twamuhaga igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, yarishimye kandi avuga ko yifuza kugisoma, maze agahuriza abantu mu matsinda mato kugira ngo abagezeho ibyo yiga.
Tugeze hirya gato twahuye n’umugore witwa mama Beatrice, maze atubaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Umugabo we yapfuye mu ntambara, umukobwa we afite umwana arera wenyine aho mu nkambi, kandi hari hashize amezi menshi umuhungu we ashimuswe, akaba atari azi irengero rye. Ibyo byose byatumye yumva ko ibimugeraho ari igihano cy’Imana.
Ayo maganya ya mama Beatrice yanyibukije ukuntu Yobu ashobora kuba yarababaye cyane igihe yamenyaga za nkuru zose z’incamugongo. Twamweretse impamvu hariho imibabaro, kandi tumwizeza ko imibabaro yahuraga na yo atari igihano cy’Imana (Yobu 34:10-12; Yakobo 1:14, 15). Nanone twamubwiye ukuntu Imana igiye guhindura iyi si binyuze ku Bwami bwayo. Yahise atangira gucya mu maso maze aramwenyura, atubwira ko yiyemeje gukomeza kwiga Bibiliya no gusenga Imana ayisaba kumufasha.
Buri wese mu bo twari kumwe yishimiye uwo munsi, kandi twese twumvaga ko Yehova yadufashije guhumuriza abo twahuye na bo no kubatera inkunga. Tuvuye muri iyo nkambi, abantu benshi bayituyemo bazunguje ibitabo, amagazeti n’izindi nyandiko twari twabahaye, maze badusezeraho badupepera.
Igihe twari dutashye, twagiye dutekereza ku byo twari twabonye. Numvise nshimishijwe cyane n’uwo munsi wihariye. Nibutse ukuntu Papa Jacques yemeye ibyo twamubwiye yishimye, ukuntu Mama Beatrice yakeye mu maso tumaze kumubwiriza, n’ukuntu umukecuru umwe yansuhuzanyije ibyishimo byinshi anzunguza ukuboko kandi ansekera, nubwo tutashoboraga kuvugana. Nanone nibutse ukuntu abana b’ingimbi bambajije ibibazo by’ubwenge byagaragazaga ko bakuze. Nanone nashimishijwe cyane n’ubutwari bw’abo bantu n’ubu bagiseka kandi bakamwenyura, nubwo bahuye n’ibibazo bikomeye.
Twiboneye ukuntu muri aka gace k’isi hari abandi bantu benshi bagerageza gufasha abandi kwihanganira imibabaro bahura na yo, kandi bakabikora babivanye ku mutima. Twishimira inshingano ihebuje dufite muri iki gihe yo kwereka abantu umuti umwe rukumbi w’ibibazo byabo dukoresheje Bibiliya. Nezezwa cyane no kuba nifatanya muri gahunda ikomeye kandi itazongera kubaho yo guhumuriza abatuye isi.