INGINGO Y’IBANZE | KUKI TUGOMBA KUBA INYANGAMUGAYO?
Ese kuba inyangamugayo biracyafite akamaro?
Hitoshi yari umucungamari mu kigo gishinzwe abakozi mu Buyapani. Igihe we n’umuyobozi mukuru bakoraga igenzura ry’uko amafaranga yakoreshejwe, uwo muyobozi yamubwiye ko hari imibare yagombye kuba yarahinduye, kugira ngo amutangire raporo nziza. Hitoshi yamushubije ko atabikora kuko umutimanama we utamwemerera kuriganya. Uwo muyobozi yamukangishije ko azamwirukana, kandi koko yaramwirukanye.
Hitoshi amaze kwirukanwa ku kazi yabuze ibyishimo, kuko atabonye ibyo yari yiteze. Umunsi umwe ubwo yarimo akora ikizamini cy’akazi, yavuze ko adashobora gukora akazi karimo uburiganya. Uwamubazaga ibibazo yaramubwiye ati “ni ukuri ntusanzwe!” Incuti n’abavandimwe be bakomeje kumushishikariza gukomeza kuba inyangamugayo, ariko we yatangiye gushidikanya. Yaribajije ati “ese koko gukomera ku myizerere yanjye hari icyo bizangezaho?”
Ibyabaye kuri Hitoshi bigaragaza ko kuba inyangamugayo atari ko abantu bose babiha agaciro. Hari n’ababona ko kuba inyangamugayo, cyane cyane mu bucuruzi, bishobora gutuma umuntu ahomba. Hari umugore wo muri Afurika y’Epfo wagize ati “nkorana n’abantu batari inyangamugayo, kandi hari igihe mba numva nabigana.”
Kimwe mu bintu bigaragaza ko abantu batakiri inyangamugayo ni ukubeshya, kandi birogeye cyane. Ubushakashatsi bwakozwe na Robert S. Feldman mu myaka yashize, bwagaragaje ko 60 ku ijana by’abantu bakuru, babeshya nibura incuro imwe mu minota 10 bamara bavugana n’abandi. Yaravuze ati “twarumiwe! Ntitwari tuzi ko abantu babeshya bigeze aho!” Ese ntibitangaje kuba abantu hafi ya bose banga kubeshywa, ariko bo bakabeshya abandi?
Kuki kubeshya, kwiba n’ibindi bikorwa by’ubuhemu byogeye muri iki gihe, kandi se bigira izihe ngaruka ku bantu bose muri rusange? None se, twakora iki ngo twirinde ubuhemu?