Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa?
No. 2 2016
URWIBUTSO RW’URUPFU RWA YESU | KUWA GATATU, TARIKI YA 23 WERURWE 2016
© 2016 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
INTEGO Y’IYI GAZETI y’Umunara w’Umurinzi, ni iyo gusingiza Yehova Imana, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Ihumuriza abantu ibagezaho ubutumwa bwiza buvuga ko vuba aha Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi nyakuri bwo mu ijuru, buzavanaho ibibi byose kandi bugahindura isi paradizo. Itera abantu inkunga yo kwizera Yesu Kristo wadupfiriye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Muri iki gihe Yesu Kristo arategeka, akaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Iyi gazeti yatangiye kwandikwa mu mwaka wa 1879, kandi ntiyivanga muri politiki. Ishingiye kuri Bibiliya kandi igendera ku buyobozi bwayo.
Iyi gazeti ntigomba kugurishwa. Kuyandika biri mu bigize umurimo wo kwigisha Bibiliya ku isi hose, kandi ushyigikiwe n’impano zitangwa ku bushake.
Niba wifuza gutanga impano, jya kuri www.jw.org/rw.
Uretse aho byagaragajwe ukundi, imirongo yose yakuwe muri Bibiliya ikoresha ururimi ruhuje n’igihe tugezemo yitwa Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya.