Dushobora Gukora Imirimo Iruta iyo Yakoze
1 Umurimo wa Yesu Kristo, waranzwe n’ibikorwa bitangaje. Mu buryo bw’igitangaza, yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi, akiza benshi, kandi hari abo yazuye mu bapfuye (Mat 8:1-17; 14:14-21; Yoh 11:38-44). Umurimo we waramamaye mu ishyanga ryose. Nyamara kandi, ku mugoroba wa nyuma wabanjirije urupfu rwe, yabwiye abigishwa be bizerwa ati “unyizera, imirimo nkora na we azayikora: ndetse azakora n’iyiruta” (Yoh 14:12). Ni gute dushobora gukora imirimo ‘iruta [iyo yakoze]?’
2 Twagura Ifasi: Yesu yakoreraga umurimo we muri Palesitina gusa, mu gihe abigishwa be ba mbere babwiwe gutanga ubuhamya “kugeza ku mpera y’isi,” kure cyane kurenza aho Yesu ubwe yabwirije (Ibyak 1:8). Umurimo wo kubwiriza yatangije, ubu wakwiriye ku isi hose, ukorerwa mu bihugu 232 (Mat 24:14). Mbese, waba wifatanya mu buryo bwuzuye mu kubwiriza mu ifasi y’itorero ryawe?
3 Tugera ku Bantu Benshi Kurushaho: Ugereranyije, Yesu yasize abigishwa bake bo gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza. Nyamara kandi, kubera ko batanze ubuhamya babigiranye umwete kuri Pentekote mu mwaka wa 33 I.C., abakiriye ukuri kandi bakabatizwa kuri uwo munsi, bageraga ku bantu ibihumbi bitatu (Ibyak 2:1-11, 37-41). Ikorakoranywa ry’abo “batoranyirijwe ubugingo buhoraho” ryarakomeje kugeza muri iki gihe, hakaba habatizwa abantu basaga 1.000 ku munsi ukoze mwayeni (Ibyak 13:48). Mbese, waba ukora uko ushoboye kose kugira ngo ugere ku bantu bafite imitima itaryarya aho baba bashobora kuboneka hose, kandi ugakurikirana abashimishijwe vuba uko bishoboka kose?
4 Tubwiriza Igihe Kirekire Cyane Kurushaho: Umurimo wa Yesu wo ku isi wamaze imyaka itatu n’igice. Benshi muri twe, babwirije igihe kikiruta. Uko igihe tuzemererwa kumara dukora uwo murimo cyaba kingana kose, tuzishimira gufasha buri mwigishwa mushya wese gutangira kugendera mu nzira iyobora ku buzima (Mat 7:14). Mbese, waba ugira byinshi byo gukora buri kwezi mu murimo w’Umwami?—1 Kor 15:58.
5 Dushobora gukomeza kwiringira ko mu gihe dushyigikiwe na Yesu, twebwe abigishwa be tuzakora n’indi mirimo myinshi iruta iyo yakoze.—Mat 28:19, 20.