Tugire ubwenge uko imperuka igenda yegereza
1 Ijambo ry’Imana rivuga kenshi ko umunsi wa Yehova uzaza ‘nk’umujura,’ ni ukuvuga mu buryo butunguranye, mu kanya nk’ako guhumbya kandi bucece (1 Tes 5:2; Mat 24:43; 2 Pet 3:10; Ibyah 3:3; 16:15). Yesu yaravuze ati “nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Mat 24:44). Ni gute twakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka uko imperuka igenda yegereza? Ikintu cy’ingenzi twakora kiboneka mu nama yahumetswe igira iti “mugire ubwenge.”—1 Pet 4:7.
2 Kugira ubwenge bikubiyemo kubona ibintu nk’uko Yehova abibona (Ef 5:17). Ibyo bidufasha kubona ko turi “abasuhuke n’abimukira” muri iyi si (1 Pet 2:11). Bituma tumenya ibintu by’ingenzi koko, tukabishyira mu mwanya wa mbere, kandi tugafata imyanzuro ikwiriye.—Fili 1:10.
3 Jya wishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka: Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka no kuzigeraho bituma tugira ubwenge. Mbese, waba ufite intego zo mu buryo bw’umwuka wihatira kugeraho muri iki gihe? Mbese, ujya wihatira gusoma Bibiliya buri munsi, kujya mu materaniro yose ya Gikristo, gusoma buri nomero y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! cyangwa se kongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza? Niwishyiriraho intego ushobora kugeraho, ukihatira kuzigeraho kandi ugasaba Yehova kugira ngo ahe umugisha imihati ushyiraho, uzagera ku bintu bitangaje.
4 Umusaza yabajije umugabo n’umugore bari bamaze igihe gito bashakanye ibihereranye n’intego zabo zo mu buryo bw’umwuka. Icyo kibazo cyatumye babona ko baramutse boroheje ubuzima kandi bakishyura amadeni yari ababereye umuzigo, bari gushobora gukora umurimo w’ubupayiniya. Biyemeje kugera kuri izo ntego. Bishyuye ayo madeni babyitayeho kandi bashaka uko bagabanya imirimo itari ngombwa yabatwaraga igihe n’imbaraga. Mu mwaka umwe gusa, bari bageze ku ntego yabo. Ibyo byagize izihe ngaruka? Umugabo yagize ati “iyo tutaza kwishyiriraho intego, ntituba tugeze aho tugeze ubu. Turishimye cyane rwose. Dufite imibereho ituje kandi myiza kurushaho. Ifite ireme n’intego nyakuri.”
5 Mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, nimucyo dukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka, tuba abantu bafite ubwenge kandi twibanda ku gukora ibyo Imana ishaka.—Tito 2:11-13.