Abantu b’ingeri zose bazakizwa
1. Kugira ngo twemerwe n’Imana biba bishingiye kuki?
1 Ubuntu bw’Imana bwaduhesheje uburyo bwo kuzabona agakiza. Yehova ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Tim 2:3, 4). Kwemerwa n’Imana ntibishingiye ku bwoko bwacu, urwego rw’imibereho turimo, ubushobozi bwacu cyangwa isura yacu; ahubwo bishingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu (Yoh 3:16, 36). Kubera ko turi abakozi bakorana n’Imana, tugomba kurandura mu mitima yacu urwikekwe rushobora gutuma twanga abantu Yehova aba yiteguye kwemera.
2, 3. Ni iki cyadufasha kudacira abantu urubanza dushingiye ku isura yabo?
2 Irinde gucira abandi urubanza: Yehova areba mu mitima y’abantu atagamije kubagirira nabi cyangwa kubarobanura ku butoni (1 Sam 16:7). Nanone kandi areba ibintu byiza bishobora kuba bibarimo. Bityo rero, abona ko abantu bashaka kumushimisha baba ari abifuzwa (Hag 2:7). Mbese twaba tubona abandi nk’uko Imana ibabona?
3 Hari ubwo dushobora kwishisha abantu bamwe na bamwe duhura na bo mu murimo bitewe n’isura yabo. Bashobora kuba bambaye imyenda ishaje cyane cyangwa idashyize mu gaciro, barahirimbije ubwanwa, bambaye amaherena ku mazuru cyangwa ku minwa. Bamwe muri bo bashobora kuba badafite aho baba. Abandi bo bashobora kudukoba. Aho kugira ngo tubacire imanza twumva ko batazigera baba abantu basenga Yehova, twagombye kurangwa n’icyizere “kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika” (Tito 3:3). Nituzirikana ibyo bizatuma twihatira kubwiriza buri wese, ndetse n’abantu basa n’aho badakwiriye bitewe n’isura yabo.
4, 5. Ni iki twigishwa n’urugero rwa Yesu n’urwa Pawulo?
4 Ingero zo mu kinyejana cya mbere: Yesu Kristo yafataga igihe cyo gufasha abantu abandi bumvaga ko badashobora kuzigera baba abagaragu ba Yehova (Luka 8:26-39). N’ubwo atihanganiraga ibikorwa bibi, yari azi ko abantu bashoboraga kugwa mu cyaha mu mibereho yabo (Luka 7:37, 38, 44-48). Ibyo byatumaga yishyira mu mwanya w’abandi, akabagirira ‘impuhwe, kuko babaga bameze nk’intama zitagira umwungeri’ (Mar 6:34). Mbese dushobora kurushaho kwigana urugero rwe?
5 Intumwa Pawulo yatewe amabuye, arakubitwa kandi arafungwa (Ibyak 14:19; 16:22, 23). Mbese ibyo bintu bibabaje yakorewe byaba byaratumye aba umurakare akumva ko yataga igihe abwiriza abantu bo mu mahanga n’amoko amwe n’amwe? Ashwi da! Yari azi ko mu bantu b’amoko yose hashoboraga kubonekamo abafite imitima itaryarya, kandi yari yariyemeje kubashaka. Mbese uko ni ko natwe tubona abantu bo mu ifasi yacu bakuriye mu mimerere n’imico bitandukanye?
6. Ni izihe ngaruka imyifatire yacu ishobora kugira ku bantu bashya baza mu materaniro y’itorero?
6 Guha abandi ikaze muri iki gihe: Abenshi mu bagize ubwoko bw’Imana bishimira kuba abavandimwe na bashiki bacu barabahaye ikaze mu itorero, batitaye ku isura yabo. Mu Budage hari umugabo waje ku Nzu y’Ubwami yarahirimbije ubwanwa, afite imisatsi igera ku ntugu kandi yambaye imyenda yanduye cyane. Yari azwiho ibikorwa bibi. Nyamara kandi, igihe yazaga ku materaniro bamwakiranye urugwiro. Ibyo byamukoze ku mutima ku buryo no mu cyumweru cyakurikiyeho yagarutse mu materaniro. Mu gihe gito, yagize isura iboneye, areka kunywa itabi kandi asezerana n’umugore we. Nyuma y’igihe gito, we n’umugore we n’abana babo batangiye gukorera Yehova bunze ubumwe mu muryango.
7. Ni gute dushobora kwigana Imana yacu itarobanura ku butoni?
7 Nimucyo tujye dutumirira buri muntu wese kungukirwa n’ubuntu bw’Imana. Muri ubwo buryo tuzaba twigana Imana yacu itarobanura ku butoni.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.’—Ibyak 10:34, 35.