Mujye mukomezanya
1 Intumwa Pawulo yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo akomeze bagenzi be bari bahuje ukwizera (Ibyak 14:19-22). Kimwe na we, natwe iyo abavandimwe bacu bahanganye n’ingorane biraduhangayikisha maze tukumva dushaka kubafasha. Bibiliya igaragaza ko twese tugomba kwita ku bandi; si inshingano y’abasaza gusa (Rom 15:1, 2). Nimucyo dusuzume uburyo bubiri twagaragarizamo ko dukurikiza inama yuje urukundo igira iti “muhumurizanye kandi mukomezanye.”—1 Tes 5:11, NW.
2 Jya umenya ibyo abandi bakeneye: Ijambo ry’Imana rivuga ko Doruka “yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi” (Ibyak 9:36, 39). Yamenyaga ibyo abandi babaga bakeneye kandi agakora uko ashoboye kose kugira ngo abafashe. Mbega urugero rwiza yadusigiye! Ushobora kumenya ko hari ugeze mu za bukuru ukeneye umuntu umujyana mu materaniro. Cyangwa se hashobora kuba hari umupayiniya udafite uwo bajyana kubwiriza mu mibyizi mu masaha ya nyuma ya saa sita. Mbega ukuntu byamutera inkunga uramutse umenye ibyo akeneye maze ukamufasha uko bikwiriye!
3 Ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka: Nanone kandi, dushobora gukomezanya binyuze ku magambo tuvuga (Ef 4:29). Hari umusaza w’inararibonye wagize ati “niba wifuza gutera abandi inkunga, jya uvuga ku bihereranye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo utangize ikiganiro gikomeza abandi, ushobora gukoresha ikibazo cyoroheje, urugero nk’ikigira kiti ‘ni gute wamenye ukuri?’ ” Jya wita by’ukuri ku bakiri bato bo mu itorero. Jya ugaragaza ko wita ku bantu bumva bacitse intege n’abagira amasonisoni (Imig 12:25). Ntukemere ko ibiganiro bishingiye ku myidagaduro yo muri iyi si bikubuza kugirana n’abo muhuje ukwizera ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka.—Rom 1:11, 12.
4 None se, ni ibiki wavuga byakomeza abandi? Mbese muri gahunda yawe yo gusoma Bibiliya no kwiyigisha, waba uherutse kubona ihame ryatumye urushaho kwishimira Yehova? Mbese haba hari ikintu wumvise muri disikuru y’abantu bose cyangwa mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi maze kikagutera inkunga? Cyangwa se haba hari inkuru y’ibyabaye ikomeza ukwizera yakugeze ku mutima? Niba ufatana uburemere ibyo bintu by’agaciro byo mu buryo bw’umwuka, buri gihe uzaba ufite ibintu ushobora kubwira abandi bikabatera inkunga.—Imig 2:1; Luka 6:45.
5 Nimucyo tujye dukomezanya binyuriye mu gufasha abandi uko bikwiriye no gukoresha neza ururimi rwacu.—Imig 12:18.