Komeza kugira umwete
1 Iyo dutekereje ukuntu Apolo yakoranaga umwete umurimo we, bitwibutsa Abakristo bo muri iki gihe babwirizanya umwete (Ibyak 18:24-28). Bibiliya idutera inkunga igira iti “ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima” (Rom 12:11). Ni iki cyadufasha kugira umwete mu murimo wo kubwiriza kandi ntiducogore?
2 Ubumenyi butuma turushaho kugira umwete: Yesu amaze kubonekera abigishwa be babiri maze ‘akabasobanurira mu Byanditswe byose ibyanditswe kuri we,’ baravuze bati “yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira” (Luka 24:27, 32)! None se twe ntitwumva imitima yacu ikeye iyo turushijeho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana? Ni koko, ubumenyi butuma turushaho kugira ukwizera. Mu Baroma 10:17 hagira hati “kwizera guheshwa no kumva.” Iyo twiringiye amasezerano ya Yehova n’umutima wacu wose, ntidushobora guceceka ngo tureke kuvuga ibyo twamenye.—Zab 145:7; Ibyak 4:20.
3 Ntabwo dushobora kwishingikiriza gusa ku bumenyi bukubiye mu byo twize mu gihe cyashize, ngo twizere ko ari bwo buzatuma turushaho gukunda Imana no kugira umwete mu murimo wayo. Tugomba kurushaho gusobanukirwa ukuri kandi tugashimangira urukundo dukunda Yehova. Tutabigenje dutyo, dushobora gutangira gukora umurimo wacu by’urwiyerurutso (Ibyah 2:4). Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo ‘[gukomeza] kunguka kumenya Imana.’—Kolo 1:9, 10.
4 Akamenyero kacu ko kwiyigisha: Twagombye kugenzura uko twiyigisha. Urugero, dushobora guca akarongo ku bisubizo by’igice cyo kwigwa cyo mu Munara w’Umurinzi kandi tugatanga ibisubizo byiza. Ariko se, twaba dusoma imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe kandi tugatekereza uko ibyo twize twabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu? None se niba imimerere turimo ibitwemerera, tujya dukora ubushakashatsi iyo tumaze gusoma ibice byo muri Bibiliya byateganyijwe gusomwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo muri icyo cyumweru, kandi tugatekereza ku masomo twakuramo (Zab 77:12, 13; Imig 2:1-5)? Mbega ukuntu gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kurihugiraho ari iby’agaciro kenshi (1 Tim 4:15, 16)! Kwiyigisha dushyizeho umwete bizadukomeza kandi biduhe imbaraga zo kugira umwete cyangwa “ishyaka ry’imirimo myiza.”—Tito 2:14.