Agasanduku k’ibibazo
◼ Mbese byaba bikwiriye ko umuntu akusanyiriza hamwe ingingo zikubiyemo ibiganiro bizatangwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi maze akaziha abandi?
Birashoboka ko ibyo wabikorera abagize umuryango wawe hamwe na bamwe mu ncuti zawe za bugufi. Icyakora, ibyo ntibyagombye gukorerwa abantu bose cyangwa ngo bigurishwe, kuko byaba ari ukurenga ku mategeko agenga uburenganzira bw’umwanditsi.—Rom 13:1.
Ku biganiro bimwe na bimwe byo mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, haba hatanzwe umutwe wabyo gusa, ariko aho ibyo biganiro bizava hatagaragajwe. Mbese byaba bikwiriye ko umuntu yakusanyiriza hamwe urutonde rw’aho ibyo biganiro bizava, ku buryo byajya bikoreshwa n’abahabwa ibyo biganiro? Oya. Nta nubwo byaba bikwiriye gukusanyiriza hamwe ibisubizo by’ibibazo byatanzwe mu Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi kugira ngo bizakoreshwe n’abandi, kuko ibyo bitabafasha gushimangira ibitekerezo by’ingenzi mu bwenge bwabo. Abanyeshuri bagomba kwikorera ubwabo bushakashatsi. Icyo ni ikintu cy’ingenzi mu bigize imyitozo Yehova aduha kugira ngo tugire “ururimi rw’abigishijwe” binyuriye mu ishuri.—Yes 50:4.