Uburyo bw’icyitegererezo
Umunara w’Umurinzi 1 Ugushyingo
“Iyo habaye intambara, buri ruhande mu barwana ruvuga ko rushyigikiwe n’Imana. Ese wumva Imana ishyigikira intambara? [Reka asubize.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isobanura impamvu Imana yashyigikiraga intambara mu bihe bya kera n’ukuntu vuba aha izakuraho burundu intambara zose.” Soma muri Zaburi ya 46:9 maze umuhe ayo magazeti.
Nimukanguke! Ugushyingo
“Abantu benshi bo hirya no hino ku isi bababazwa n’uburyarya hamwe n’inyigisho ziteye agahinda z’amadini atandukanye. Ese wowe wumva amaherezo y’idini ari ayahe? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe bwahanuye ko abantu bagomba gusohoka muri ayo madini y’ibinyoma muri iki gihe, kandi ko ayo madini azarimbuka burundu.”