SIYERA LEWONE NA GINEYA
Icyo twavuga kuri Siyera Lewone na Gineya
Igihugu: Ibihugu byombi bigizwe n’akarere k’ibishanga bikora ku nyanja, uturere tw’imirambi, ibitwa bihingwa n’imisozi miremire y’imbere mu gihugu. Muri Gineya haturuka amasoko y’inzuzi eshatu zikomeye muri Afurika y’Iburengerazuba, ari zo Gambiya, Nijeri na Senegali.
Abaturage: Abamende n’Abatemuni ni yo moko afite abaturage benshi mu moko 18 y’abasangwabutaka bo muri Siyera Lewone. Abakiriyo bakomoka ku bacakara b’Abanyafurika bahawe umudendezo batuye cyane cyane mu nkengero za Freetown. Gineya ituwe n’amoko asaga 30, afite abantu benshi akaba ari Abafulani, Abamandingo n’Abasusu.a
Idini: Abaturage ba Siyera Lewone bagera hafi kuri 60 ku ijana ni Abisilamu; abandi basigaye hafi ya bose biyita Abakristo. Abaturage ba Gineya bagera hafi kuri 90 ku ijana ni Abisilamu. Nanone abaturage bo muri ibyo bihugu byombi hafi ya bose bakurikiza imigenzo y’amadini gakondo yo muri Afurika.
Ururimi: Buri bwoko buba bufite ururimi rwabwo. Ururimi rw’igikiriyo ni rwo ruvugwa n’abantu benshi muri Siyera Lewone, rukaba ari uruvange rw’icyongereza, indimi z’i Burayi n’izo muri Afurika. Igifaransa ni rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi muri Gineya. Abaturage bagera kuri 60 ku ijana muri buri gihugu ntibazi gusoma no kwandika.
Imibereho: Abaturage hafi ya bose batunzwe n’ubuhinzi. Diyama zo mu migezi zinjiza hafi kimwe cya kabiri cy’amafaranga Siyera Lewone ivana mu byo yohereza mu mahanga. Gineya ni kimwe mu bihugu bifite amabuye y’agaciro ya aluminiyumu menshi ku isi.
Ibyokurya: Abantu bakunze kuvuga bati “iyo ntariye umuceri, uwo munsi ntabwo mba nariye!” Akenshi barya ubugari bw’imyumbati bakaburisha inyama, imboga zitwa okra n’isupu isharira.
Ikirere: Ku nkombe z’inyanja harashyuha kandi hakunda kugwa imvura. Mu misozi miremire ho harakonja. Mu mpeshyi, umuyaga ukakaye uturuka mu butayu bwa Sahara bita harmattan, umara iminsi myinshi uhuha, ugatuma ubushyuhe bugabanuka cyane kandi ukazana umukungugu uzimagiza ikirere.
a Amoko amwe afite amazina menshi.
SIYERA LEWONE |
GINEYA |
|
---|---|---|
IGIHUGU: (Kirometero kare) |
27.699 (71.740 km) |
94.926 (245.857 km) |
ABATURAGE |
6.092.000 |
11.745.000 |
ABABWIRIZA MU WA 2013 |
2.039 |
748 |
IKIGERERANYO: UMUBWIRIZA 1 KU BATURAGE |
2.988 |
15.702 |
ABATERANYE KU RWIBUTSO MU WA 2013 |
8.297 |
3.609 |