SIYERA LEWONE NA GINEYA
Umugabo w’Umunara w’Umurinzi
James Koroma
YAVUTSE MU MWAKA WA 1966
ABATIZWA MU WA 1990
ICYO TWAMUVUGAHO: Yatwaraga amabaruwa mu gihe cy’intambara.
MU MWAKA wa 1997, igihe inyeshyamba zarwanaga n’ingabo za leta mu mugi wa Freetown, nitangiye kujya ntwara amabaruwa nyakura i Freetown nyajyana ku biro by’ishami by’agateganyo byari i Conakry muri Gineya.
Nagiye aho bategera imodoka, mfata bisi ndi kumwe n’abandi bantu. Twumvise urusaku rw’amasasu, maze tugira ubwoba. Igihe twagendaga mu mihanda yo mu mugi, twumvise urufaya rw’amasasu impande zacu. Umushoferi yahise akata afata undi muhanda. Bidatinze nyuma yaho, twahuye n’inyeshyamba zitwaje imbunda zidutegeka gusohoka mu modoka. Batubajije ibibazo, barangije baratureka turagenda. Nyuma yaho twahuye n’abandi basirikare na bo baraduhagarika. Kubera ko umwe mu bagenzi twari kumwe yari aziranye n’umukuru w’abo basirikare, na bo baraturetse turagenda. Turi hafi gusohoka mu mugi, twahuye n’abandi basirikare b’inyeshyamba, batubaza ibibazo ariko na bwo baratureka turakomeza. Twerekeje mu majyaruguru, tugenda tunyura ku zindi bariyeri nyinshi, amaherezo tugera mu mugi wa Conakry bugiye guhumana turi mu modoka yarengewe n’ivumbi.
Mu ngendo nakoze nyuma yaho, natwaye amakarito y’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ibikoresho byo mu biro, amadosiye y’ishami n’imfashanyo. Akenshi nagendaga n’imodoka. Ariko nanone nakoreshaga abikorezi n’ubwato kugira ngo nyuze ibitabo mu mashyamba y’inzitane no mu nzuzi.
Umunsi umwe igihe nari ntwaye ibikoresho mbivanye i Freetown mbijyanye i Conakry, twageze ku mupaka abasirikare b’inyeshyamba bahagarika imodoka nari ndimo. Umwe muri bo yabonye ibyo nari mfite, atangira kumbaza ibibazo atanshira amakenga. Hanyuma nahise mbona muri izo nyeshyamba umuntu twiganye. Abasirikare bamwitaga Burakari, kandi muri iryo tsinda ni we musirikare wari uteye ubwoba kurusha abandi. Nabwiye uwambazaga ibibazo ko nari nje kureba “Burakari,” hanyuma mpita muhamagara. “Burakari” yahise amenya ahita aza aho ndi yiruka. Twarahoberanye kandi turaseka. Hanyuma yahise yirakaza.
Yarambajije ati “hari ikibazo ufite?”
Naramushubije nti “ndifuza kujya muri Gineya.”
Yahise ategeka abasirikare ngo bareke imodoka twarimo itambuke batayisatse.
Kuva uwo munsi, iyo nageraga kuri iyo bariyeri, “Burakari” yategekaga abasirikare ko bandeka nkagenda. Nahaga abasirikare amagazeti, bakayishimira cyane. Bidatinze batangiye kunyita Umugabo w’Umunara w’Umurinzi.