Indirimbo ya 4
Isezerano ry’Imana ryo gushyiraho Paradizo
1. Ya! Yehova yateganyije,
Paradizo y’isi yose,
Yesu Kristo azavanaho,
Urupfu no kubabara.
Inyikirizo
2. Abapfuye, azabazura,
Abisabwe na Yehova.
Yanavuze ko tuzabana
‘Na we muri Paradizo.’
Inyikirizo
3. Hazabaho umunezero
Abapfuye nibazuka!
Bazazurwa bigishwe neza,
Nta myiryane n’inzangano.
Inyikirizo
4. Paradizo y’isezerano.
Twarihawe na Yehova.
Mwami wacu Imana yacu.
Dusingiza; turirimba.
Inyikirizo
Paradizo y’isi yose.
Yirebeshe ukwizera.
Kristo ni we tuyikesha,
Nk’uko na Se yabishatse.