Indirimbo ya 114
Urukundo rw’Imana rudahemuka
1. Mana y’urukundo,
Rurya rudahemuka.
Rwatumye ducungurwa,
Binyuze kuri Kristo,
Kugira ngo tubone
Ubuzima bw’iteka.
Inyikirizo
2. Mana y’urukundo,
Nta wabishidikanya.
Wanabigaragaje,
Uha Kristo Ubwami,
Ku bw’isezerano rye.
Ubwami bwe bwavutse.
Inyikirizo
3. Mana y’urukundo,
Iduha amahoro.
N’umugaragu mwiza.
Umuha ubutumwa,
Ngo izina Yehova,
Riveho umugayo.
Inyikirizo
4. Mana y’urukundo,
Natwe tujye dukunda.
Tunafashe abandi
Bashaka kukubaha.
Bwiriza ku nzu n’inzu,
Utange ihumure.
Inyikirizo
Abafite inyota,
Nimuze mwese munywe.
Amazi y’ubugingo,
Kuneza y’Imana.