Indirimbo ya 116
“Mufashe abadakomeye”
1. Dufite intege nke
Z’uburyo bwinshi.
Ariko Yehova we,
Aradukunda.
Ni umunyampuhwe,
Akagira neza.
Twige gukunda nkawe,
Dufashe bose.
2. Aho guca iteka,
Ku b’intege nke,
Twagera kuri byinshi
Mu bugwaneza.
Tubashyigikire,
Tubihataniye.
Tubatere inkunga,
Tutizigamye.
3. Pawulo we yitaga
Ku b’intege nke.
Twagombye kumwigana,
Twita ku bandi.
Abadakomeye,
Bitabweho cyane.
Bacunguwe na Kristo,
Ni zo ntama ze.
4. Ijambo rya Yehova,
Ridusaba ko
Twita ku b’intege nke,
Tukabafasha.
Baremwe n’Imana.
Bose bakomere.
Nitubafasha bose,
Tuzungukirwa.