Indirimbo ya 150
Umutsima uva mu ijuru
1. Mana Data wa twese,
Ntuzigera uhinduka.
Turirimba twishimye,
Tukeza izina ryawe.
Wanayoboye neza
Abo ubwoko bwawe,
Wowe Mwungeri mwiza,
Unabaha Manu.
Wabamaze inyota,
Ubaha n’amazi meza
Wabajyanye Kanaani,
Bahaze kandi bishimye.
2. Manu bagaburiwe
Yagereranyaga Yesu,
Waretse ikuzo rye,
Ngo arokore abantu.
Umutsima muzima;
Ni wo mubiri we,
Yatanze ku bwa bose
Ngo abarokore.
Turye uwo mutsima
Tubigiranye ukwizera;
Tuwurye buri munsi,
Ngo tubeho tuboneye.
3. Tubwire abashonje
Iby’uwo mutsima byose,
Izo ‘ntama’ za Kristo
Tujye tuzigaburira.
Tujye dufasha bose
Mu mihati yabo
Yo gushaka Imana
No gukiranuka.
Nyuma ya ya ntambara,
Ari yo Harmagedoni,
Tuzashima Imana,
Tuyisingize iteka.