Igice cya 2
Umutwe Mukuru wa Bibiliya
1. Ni uwuhe mugambi ukomeye wa Yehova?
UMUGANI umwe wa Bibiliya uravuga ngo “Iherezo ry’ikintu rirut’ itangira ryacyo” (Umubgiriza 7:8). Igitabo cy’Ibyahishuwe ni cyo kivuga iby’igice cya nyuma cy’isohozwa ry’umugambi ukomeye wa Yehova, ari wo wo kweza izina rye imbere y’ibyaremwe byose. Nk’uko Imana yabyivugiye ubwayo incuro nyinshi binyuriye kur’ umwe mu bahanuzi bayo ba kera igira iti “Maze bazamenya yuko nd’ Uwiteka [Yehova, Traduction du monde nouveau].”—Ezekieli 25:17; 38:23.
2. Ni ubuhe bumenyi bushimishije tuvana mu Byahishuwe, no mu bindi bitabo bya Bibiliya, bya kera cyane?
2 Nk’uko Ibyahishuwe bigaragaza indunduro nziza y’ibintu, ni na ko ibitabo bya Bibiliya bibanza bitugaragariza intangiriro yabyo. Mu gusuzuma izo nyandiko, tuzamenya ibibazo bikwiriye gukemurwa kandi tuzagira ubumenyi ku migambi y’Imana muri rusange. Mbega ukuntu binejeje! Iryo suzuma ryagombye nanone kudutera kugira icyo dukora kugira ngo tumenye iby’igihe kizaza kirimo ibyishimo giteganyirijwe abantu (Zaburi 145:16, 20). Aho bigereye aha, ni ibigaragara noneho ko dukwiriye kuvuga uko ibintu byagenze no kugaragaza umutwe rusange wa Bibiliya, kugira ngo tubashe gukurikirana ikibazo gikomeye kireba abantu bose muri iki gihe, n’umugambi w’Imana wasobanuwe ku buryo bwumvikana wo gukemura icyo kibazo.
3. Ni ubuhe buhanuzi bw’igitabo cy’Itangiriro bugaragaza umutwe mukuru wa Bibiliya, hakubiyemo n’Ibyahishuwe?
3 Itangiriro, igitabo cya mbere cya Bibiliya, kivuga ‘itangiriro’ kandi kirondora imirimo y’Imana yo kurema hakubiyemo irema ry’umuntu ari na we yasozerejeho irema ryo ku isi. Kivuga kandi ubuhanuzi bwa mbere bwavuzwe n’Imana ubwayo mu busitani bwa Edeni, ubu hashize nk’imyaka igera ku 6.000. Inzoka ni bwo yari ikimara gukoreshwa ngo ishuke Eva, umugore wa mbere, nawe ku rwe ruhande yoheje Adamu, umugabo we, kwifatanya na we mu kwica itegeko rya Yehova, mu kurya ku ‘giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.’ Mu guca iteka kuri abo bantu bombi bacumuye, Imana yabwiye inzoka iti “Nzashyir’ urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomerets’ umutwe, naw’ uzarukomerets’ agatsinsino” (Itangiriro 1:1; 2:17; 3:1-6, 14, 15). Ubwo buhanuzi bugaragaza umutwe mukuru wa Bibiliya hakubiyemo n’Ibyahishuwe.
4. (a) Ni iki cyabaye ku babyeyi bacu ba mbere, Imana imaze kuvuga ubuhanuzi bwa mbere? (b) Ni ibihe bibazo bibazwa bifitanye isano n’ubwo buhanuzi, kandi kuki tugomba kumenya ibisubizo byabyo?
4 Ikimara kuvuga ubwo buhanuzi, Imana yirukanye ababyeyi bacu ba mbere muri Edeni. Ibyiringiro byabo byo kubaho iteka ryose muri paradizo byari bishize. Uhereye ubwo, bagombaga kuba hanze [ya paradizo], ku butaka budateguwe. Bamaze gucirwaho iteka ryo gupfa, bari kuzajya babyara abana banduye icyaha (Itangiriro 3:23 kugeza 4:1; Abaroma 5:12). Ariko se, ubuhanuzi bwo muri Edeni busobanura iki? Ni bande barebwa n’ubwo buhanuzi? Bufitanye sano ki n’Ibyahishuwe? Budufitiye butumwa ki muri iki gihe? Kugira ngo tutagerwaho n’ingaruka mbi z’ibyabayeho biteye ubwoba byateye Yehova kuvuga ubwo buhanuzi, ni iby’ingenzi rwose ku buzima bwacu kugira ngo tumenye igisubizo cy’ibyo bibazo.
Ab’Ingenzi Bavugwa Hano
5. Igihe inzoka yoshya Eva, ni iki cyabaye ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana no ku izina ryayo kandi ibyo Imana izabikemura ite?
5 Ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15 bwabwiwe inzoka yabeshye Eva imwumvisha ko atazapfa azigenga, akaba Imana. Uko ni ko inzoka yahinduye ityo Yehova umubeshyi no kumvikanisha ko abantu bakungura imibereho yabo baramutse bitaruye ubutegetsi bwe bukuru (Itangiriro 3:1-5). Ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bwashidikanyijweho kandi izina rye ryiza riranduzwa. Igitabo cy’Ibyahishuwe cyerekana ko umucamanza ukiranuka Yehova azagaragaza ugukiranuka k’ubutegetsi bwe bw’ikirenga no kuzeza izina rye akoresheje Ubwami bw’Umwana we Yesu Kristo.—Ibyahishuwe 12:10; 14:7.
6. Ibyahishuwe bigaragaza bite ikiremwa cyavuganye na Eva gikoresheje inzoka?
6 Ku bihereranye n’imvugo “inzoka” mbese ikoreshwa gusa ku nyamaswa yitirirwa iryo zina? Reka da! Ibyahishuwe bitugaragariza ko ari ikiremwa kibi cy’umwuka cyavugaga binyuriye muri iyo nzoka. Ni cyo cya “kiyoka kinini, . . . ni cyo ya nzoka ya kera, yitw’ Umwanzi na Satani, ni cyo kiyoby’ abari mw isi bose,” kandi ni cyo “yohesheje Eva uburyarya bgayo.”—Ibyahishuwe 12:9; 2 Abakorinto 11:3.
7. Ni iki kigaragaza ko umugore wo mu Itangiriro 3:15 ari uwo ahantu ho mu buryo bw’umwuka?
7 Mu Itangiriro 3:15 nanone havuga “umugore.” Mbese, yaba ari Eva? Wenda yaba yaratekereje atyo. (Gereranya n’Itangiriro 4:1.) Nyamara ariko ntibyashobokaga ko hagati ya Eva na Satani hakomeza kubaho urwango nyuma yo gupfa kwa Eva ubu hashize imyaka irenga 5.000. Byongeye kandi, ubwo inzoka ari na yo Yehova yabwiraga yari ikiremwa cy’umwuka kitaboneka, birakwiriye gutekereza ko umugore na we ari uwo ahantu ho mu buryo bw’umwuka. Ni na ko bivugwa mu Byahishuwe 12:1, 2 hagaragaza ko uwo mugore w’ikigereranyo ari umuteguro wo mu ijuru wa Yehova ugizwe n’ibiremwa by’umwuka.—Reba nanone Yesaya 54:1, 4, 13.
Imbyaro Ebyiri Zishyamiranye
8. Kuki twagombye kwita cyane ku bivugwa ku mbyaro ebyiri?
8 Nanone mu Itangiriro 3:15 hagaragazwa imbyaro ebyiri. Twagombye rero kuzishishikarira cyane, kuko zifitanye isano ya bugufi n’ikibazo gikomeye cy’ubutegetsi bw’ikirenga bukwiriye kuyobora isi. Kandi rero twese abakuru n’abato icyo kibazo kiratureba. Muri izo mbyaro [zombi], dushyigikiye uruhe?
9. Mu rubyaro rw’inzoka hakubiyemo na ba nde nta gushidikanya?
9 Mbere na mbere hari urubyaro cyangwa abana b’inzoka. Ni bande? Nta gushidikanya harimo ibindi biremwa by’umwuka byifatanyije na Satani mu kugoma kwe hanyuma bikaza ‘kujugunyanwa na we’ ahahereranye n’isi (Ibyahishuwe 12:9). Kubera ko Satani, cyangwa Beezebuli, ari “umukuru w’abadaimoni,” biragaragara ko ibyo biremwa bigize umuteguro we utaboneka.—Mariko 3:22; Abefeso 6:12.
10. Ni gute Bibiliya igaragaza ibindi bice bigize urubyaro rwa Satani?
10 Yesu na we yabwiye abayobozi ba kidini b’Abayahudi bo mu gihe cye ati “Mukomoka kuri so, Satani; kand’ ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora” (Yohana 8:44). Mu kurwanya umwana w’Imana, abo bakuru ba kidini, bagaragaje ko na bo bari abana ba Satani. Bari mu bagize urubyaro rwa Satani bamukorera nk’aho ari se mu buryo bw’ikigereranyo. Mu mateka hagiye habonekamo n’abandi bantu benshi na bo bagaragaje ko bakorera Satani, ariko cyane cyane mu kurwanya no gutoteza abigishwa ba Yesu. Abo bantu bose hamwe umuntu yavuga ko bagize umuteguro uboneka wa Satani ku isi.—Reba Yohana 15:20; 16:33; 17:15.
Uko Urubyaro rw’Umugore Rwamenyekanye
11. Mu binyejana byinshi, Imana yagiye ihishura iki gihereranye n’urubyaro rw’umugore?
11 Ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15 bunavuga urubyaro rw’umugore. Mu gihe Satani yakomezaga kwagura urubyaro rwe, Yehova [we] yateguraga “umugore” we, cyangwa umuteguro we wo mu ijuru [ari wo] ugereranywa n’umugore, kugira ngo ashobore kwibaruka urubyaro. Mu gihe cy’imyaka hafi 4.000, Yehova yagiye ahishurira abantu bamwumviraga kandi bakanamutinya ibihereranye no kuza k’urubyaro (Yesaya 46:9, 10). Ni yo mpamvu Aburahamu, Isaka, Yakobo n’abandi bashoboye kugira ukwizera mu isezerano ry’urwo rubyaro rwari gukomoka mu gisekuruza cyabo (Itangiriro 22:15-18; 26:4; 28:14). Satani n’abamushyigikiye batoteje kenshi abagaragu ba Yehova nk’abo bagaragaje ukwizera kwabo kutajegajega.—Abaheburayo 11:1, 2, 32-38.
12. (a) Ni ryari igice cy’ingenzi cy’urubyaro rw’umugore cyabonetse kandi habaye iki cyagaragaje ukuza kwe? (b) Yesu yasizwe amavuta ku bw’uwuhe mugambi?
12 Hanyuma, umwaka wa 29 w’igihe cyacu, umuntu utunganye ajya kuri Yorodani arabatizwa. Ari aho, Yehova amubyara mu mwuka wera avuga ati “Nguy’ Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” (Matayo 3:17). Aho ni ho Yesu yagaragajwe ko ari we wari waroherejwe avuye mu ijuru mu muteguro w’Imana wo mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, yasigiwe kuzaba Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru wagombaga kugarura ku isi ubutegetsi [buyobora] mu izina rya Yehova, bityo akanakemura burundu ikibazo cy’ubutegetsi cyangwa ubutware bw’ikirenga (Ibyahishuwe 11:15). Bityo rero Yesu ni we w’ingenzi mu rubyaro rw’umugore ari we Mesia wavuzwe.—Gereranya n’Abagalatia 3:16; Danieli 9:25.
13, 14. (a) Kuki tutagomba gutangazwa n’uko urubyaro rw’umugore rutari kuba umuntu umwe gusa ukomeye? (b) Ni abantu bangahe Imana yatoranyije ngo ibagire igice cya kabiri cy’urubyaro, kandi bagize muteguro bwoko ki? (c) Ni nde nanone ukorana n’urubyaro mu bumwe?
13 Mbese, urubyaro rw’umugore rwari kuba umuntu umwe gusa ukomeye? None se bimeze bite ku rubyaro rwa Satani? Bibiliya igaragaza ko rugizwe n’ingabo z’abamarayika babi hamwe n’abantu basuzuguza Imana. Ntitwagombye gutangazwa no kumenya ko Imana igambiriye gutoranya abantu b’indahemuka 144.000 kugira ngo bazabe abami n’abatambyi hamwe na Yesu Kristo, ari we rubyaro rwa Kimesiya. Ibyo ni byo Ibyahishuwe byerekezaho iyo bivuga ko umwanzi, abitewe n’urwango afitiye umuteguro cyangwa umugore w’Imana ‘agenda ngo arwanye abo mu rubyaro rwe basigaye.’—Ibyahishuwe 12:17; 14:1-4.
14 Muri Bibiliya, abo Bakristo basizwe bitwa abavandimwe ba Yesu, ku bw’ibyo, basangiye se na nyina (Abaheburayo 2:11). Yehova Imana ni we [ubabereye] Se. Naho nyina agomba kuba ari ‘umugore’ w’Imana, umugeni we cyangwa umuteguro wo mu ijuru. Bakaba ari bo gice cya kabiri cy’urubyaro, Kristo Yesu akaba ari we gice cy’ibanze. Itorero ry’abo Bakristo babyawe n’umwuka rigize umuteguro uboneka w’Imana, ukorera munsi y’ubuyobozi bw’umugore we cyangwa umuteguro wo mu ijuru, aho bazifatanya na Kristo bazutse (Abaroma 8:14-17; Abagalatia 3:16, 29). N’ubwo batari abo mu rubyaro, amamiriyoni y’izindi ntama bavuye mu mahanga yose bahurijwe hamwe kugira ngo bafatanye n’umuteguro w’Imana ku isi. Mbese, wowe uri umwe muri izo ntama zindi? Niba ari ko bimeze, icyiringiro cyawe cy’umunezero ni icyo kubaho iteka ryose muri paradizo ku isi.—Yohana 10:16; 17:1-3.
Uko Urwango Rwiyongereye
15. (a) Vuga uko urubyaro rwa Satani rwagutse mu bantu no mu bamarayika. (b) Ni iki cyabaye ku rubyaro rwa Satani igihe cy’umwuzure wo mu gihe cya Noa?
15 Urubyaro rwa kimuntu rwa Satani rwatangiye kwigaragaza kuva mu itangira ry’amateka y’abantu. Urugero, habayeho Kaini wavutse mbere mu bana b’abantu, “war’ uw’Umubi, akīca murumuna we,” Abeli (1 Yohana 3:12). Nyuma y’aho Enoki yavuze ukuza kwa Yehova ‘azanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriweho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse’ (Yuda 14, 15). Ikindi kandi, abamarayika bagomye bifatanyije na Satani maze baba igice kimwe cy’urubyaro rwe. Abo bamarayika ‘baretse ubuturo bwabo’ mu ijuru, kugira ngo bambare umubiri wa kimuntu maze barongore abakobwa b’abantu. Babyaye ubwoko bw’abantu badasanzwe b’ibihangange kandi b’ababisha. Isi y’icyo gihe yuzuwe n’urugomo n’ububi, bituma Imana iyirimbuza umwuzure, maze harokoka indahemuka Noa n’umuryango we bonyine. Abamarayika batumviye—bagahinduka abadayimoni bayoborwa na Satani—byabaye ngombwa guta abagore n’abana babo baciriweho iteka. Biyambuye imibiri ya kimuntu bisubirira ahantu ho mu buryo bw’umwuka aho bategereje urubanza rwegereje cyane Imana izacira Satani n’urubyaro rwe.—Yuda 6; Itangiriro 6:4-12; 7:21-23; 2 Petero 2:4, 5.
16. (a) Ni uwuhe mutegetsi w’igitugu wadutse nyuma y’umwuzure, kandi ni gute yagaragaje ko yari uwo mu rubyaro rwa Satani? (b) Ni gute Imana yaburijemo umugambi w’abubatsi b’umunara wa Babeli?
16 Nyuma gato y’umwuzure ukomeye, ku isi hadutse umutegetsi w’igitugu witwaga Nimurodi. Bibiliya imugaragaza nk’ ‘umuhigi w’umunyamaboko urwanya Yehova,’ akaba ingenzi mu rubyaro rwa Satani. Kimwe na Satani, yagaragaje ubwigomeke maze yubaka umudugudu wa Babeli cyangwa Babuloni, atitaye ku mugambi wa Yehova w’uko abantu bakwira ku isi bakayuzura. Iyo ngoro y’amahoro ya Babuloni yagombaga kuba umunara muremure ‘ukagera ku ijuru.’ Imana yaburijemo umugambi w’abo bubatsi. Ahindura ururimi rubamo nyinshi kandi “abatataniriza gukwira mw isi yose,” ariko areka Babuloni igumaho.—Itangiriro 9:1; 10:8-12; 11:1-9.
Uko Ibihangange bya Gipolitiki Byadutse
17. Uko abantu bagendaga biyongera, ni ikihe gice cyononekaye cyadutse mu bantu, kandi ibyo byatumye, habaho ubuhe bwami bw’ibihangange?
17 I Babuloni hadutse ibice bigize umuteguro wa kimuntu wagiye waguka ari na ko uca ukubiri n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Kimwe muri ibyo bice ni gahunda ya gipolitiki. Uko abantu bagendaga biyongera, abandi bafite irari ryo gutegeka bakurikije urugero rwa Nimurodi biha ubutegetsi. Umuntu atangira kugira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi (Umubgiriza 8:9). Urugero mu minsi ya Aburahamu, Sodomu na Gomora n’indi midugudu y’aho hafi yigaruriwe n’abami b’i Shinari n’ab’ibindi bihugu bya kure (Itangiriro 14:1-4). Hanyuma, abantu b’abahanga mu bya gisirikare no gushyira ibintu kuri gahunda bihangiye Ubwami bw’ibihangange bugamije kwibonera icyubahiro n’ubutunzi. Bibiliya ivuga mo bamwe: Egiputa, Ashuri, Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, Ubugiriki na Roma.
18. (a) Ni iyihe myifatire abagaragu b’Imana bagira ku bategetsi ba gipolitiki? (b) Ni gute rimwe na rimwe abategetsi ba gipolitiki bagiye bagira uruhare mu bikorwa by’Imana? (c) Ni gute abayobozi ba gipolitiki benshi bagaragaje ko ari abo mu rubyaro rw’inzoka?
18 Yehova yihanganiye ukubaho k’ubwo butegetsi bw’ibihangange bya gipolitiki kandi abagaragu be ntibigeze banga kubugandukira nta mpamvu igihe cyose babaga batuye mu gihugu kiyoborwa na bwo (Abaroma 13:1, 2). Hari n’ubwo ndetse ubutegetsi bwa gipolitiki bwagiraga uruhare mu gusohoza imigambi y’Imana cyangwa bukarinda ubwoko bwayo (Ezira 1:1-4; 7:12-26; Ibyakozwe 25:11, 12; Ibyahishuwe 12:15, 16). Ariko kandi, abayobozi ba gipolitiki benshi barwanyije cyane ugusenga k’ukuri, bityo bagaragaza ko ari abo mu rubyaro rw’inzoka.—1 Yohana 5:19.
19. Ni gute ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bugaragazwa mu Byahishuwe?
19 Muri rusange, ubutegetsi bwa kimuntu bwananiwe rwose kuzanira abantu umunezero cyangwa gukemura ibibazo byabo. Yehova yararetse abantu bagerageza gushyiraho ubutegetsi bw’uburyo bwose, ariko ntiyemera imikorere mibi yabwo (Imigani 22:22, 23). Ibyahishuwe bigaragaza ubutegetsi bw’ibihangange [bwabayeho] ku isi mu gishushanyo cy’inyamaswa iteye ukwayo kandi ifite ubwibone.—Ibyahishuwe 13:1, 2.
Abacuruzi b’Abanyamururumba
20, 21. Ni akahe gatsiko kandi kagomba kubarirwa mu ‘batware b’ingabo’ n’ ‘ab’ubushobozi’ bagize urubyaro rubi rwa Satani, kandi kuki?
20 Mu kwifatanya cyane n’abatware ba gipolitiki, byatumye haduka abacuruzi b’abahemu. Inyandiko zatahuwe mu matongo ya kera, zigaragaza ko muri icyo gihe amasezerano y’iby’ubucuruzi yari agamije kuvana indonke muri rubanda rutishoboye yari yogeye. Kugeza n’ubu, abacuruzi b’iyi si bakomeje gukorana umururumba wo kubona inyungu nyinshi, mu bihugu byinshi abantu bake cyane bigwijeho ubutunzi bwinshi mu gihe imbaga y’abantu benshi bazahariye mu bukene. Muri iki kinyejana cya 20 kirangwa n’inganda, abacuruzi n’abanyenganda bigwijeho inyungu nyinshi bavanye mu kugemurira ibihangange bya gipolitiki intwaro nyinshi zirimbura za gisatani, harimo n’ibitwaro bya kirimbuzi birekereje gutsembaho ubuzima bw’abantu. Abo banyenganda b’abanyamururumba n’abandi bantu bo muri urwo rwego babarirwa mu ‘batware b’ingabo’ n’ ‘ab’ubushobozi’ bo mu rubyaro rubi rwa Satani. Bose bari mu muteguro wo ku isi ukwiriye kurimbuka dukurikije urubanza rw’Imana na Kristo.—Ibyahishuwe 19:18.
21 Ku ba nyepolitiki bononekaye no ku bacuruzi b’abanyamururumba haza kwiyongereho igice cya gatatu cy’abantu bakwiriye gucirwaho iteka n’Imana. Ni ikihe? Ushobora gutangazwa n’icyo Ibyahishuwe bivuga kuri iyo ngingo.
Babuloni Ikomeye
22. Idini yasakaye muri Babuloni ya kera yari bwoko ki?
22 Kubaka Babuloni ya kera ntibyari umushinga w’ibya gipolitiki gusa. Kuba uwo mudugudu warubatswe hatabayeho kwita ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, idini yari ibifitemo uruhare. Mu by’ukuri, Babuloni ya kera yaje kuba inkomoko yo gusenga ibishushanyo bya kidini. Abatambyi bari bafite inyigisho zitukisha Imana, nko kudapfa k’ubugingo bwa kimuntu no kubaho kw’ahantu hateye ubwoba ho kubabarizwa iteka kandi hetegekwa n’abadayimoni. Bashyigikiraga [ibyo] gusenga ibyaremwe n’ibigirwamana by’ubwoko bwinshi. Bahangaga imigani y’imihimbano kugira ngo basobanure inkomoko y’isi n’iy’abantu, bagakora imihango ya kidini iteye isoni kimwe n’ibitambo batambaga batekereza ko ibyo bituma habaho kororoka kw’abantu, kurumbuka kw’imyaka no gutsinda mu ntambara.
23. (a) Abantu batatanye bava i Babuloni bajyanye iki, kandi ibyo byagize izihe ngaruka? (b) Ni irihe zina Ibyahishuwe biha ubutegetsi bukuru bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma? (c) Ni iki idini y’ikinyoma yarwanyije kuva kera kose?
23 Igihe udutsiko tw’abantu bavuga indimi zitandukanye bavaga i Babuloni bagatatanira gukwira ku isi yose, bajyanye idini y’i Babuloni. Uko ni ko imihango n’imyizerere isa n’iy’i Babuloni ya kera yakwirakwiriye mu babanje gutura mu Burayi, muri Afurika, muri Amerika mu burasirazuba bwa kure no mu nyanja z’amajyepfo kandi imyinshi muri iyo myizerere yagumyeho kugeza na n’ubu. Birakwiriye rero kuba Ibyahishuwe bivuga ko ubutegetsi bukuru bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma ari umudugudu witwa Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe, ibice bya 17, 18). Aho yabibwe hose, idini y’ikinyoma yeze ubutambyi bw’igitugu, imiziririzo, ubujiji n’ubusambanyi. Yaje kuba igikoresho gikomeye cya Satani. Kuva kera kose, Babuloni yarwanyije itizigamye ugusenga k’ukuri k’Umwami n’Umutegetsi w’ikirenga Yehova.
24. (a) Ni gute inzoka yashoboye gukomeretsa “agatsinsino” k’urubyaro rw’umugore? (b) Kuki igikomere cy’urubyaro rw’umugore ari icyo ku gatsinsino gusa?
24 Abo mu gice cy’urubyaro rw’inzoka bariho urubanza kurusha abandi, ni abanditsi n’abatambyi b’idini ya Kiyahudi bafashe iya mbere mu kinyajana cya mbere mu gutoteza no kwica uw’ingenzi mu rubyaro rw’umugore. Uko ni ko inzoka yashoboye ‘gukomeretsa urubyaro ku gatsinsino’ (Itangiriro 3:15; Yohana 8:39-44; Ibyakozwe 3:12, 15). Kuki ari igikomere cyo ku gatsinsino gusa? Ni uko icyo gikomere cyabaye icy’akanya gato hano ku isi. Nticyari kugumaho, kuko Yehova yazuye Yesu ku munsi wa gatatu amujyana mu buzima bw’umwuka.—Ibyakozwe 2:32, 33; 1 Petero 3:18.
25. (a) Ni gute Yesu wahawe ikuzo yahagurukiye Satani n’abamarayika be? (b) Ni ryari urubyaro rwo ku isi rwa Satani ruzakurwaho? (c) Igihe urubyaro rw’umugore w’Imana ruzakomeretsa “umutwe” w’inzoka ari yo Satani, (ibyo) bizasobanura iki?
25 Yesu Kristo wahawe ikuzo ubu arakorera i buryo bw’Imana acira imanza abanzi ba Yehova. Yahagurukiye kurwanya Satani n’abamarayika be abirukana mu ijuru kandi abacira ahahereranye n’isi—akaba ari na yo mpamvu muri iki kinyejana cya 20 hariho ibyago byinshi (Ibyahishuwe 12:9, 12). Ariko nk’uko byahanuwe, urubyaro rwo ku isi rwa Satani ruzakurwaho igihe Imana izaciraho iteka Babuloni Ikomeye n’ibindi bice byose bigize umuteguro wa Satani wo ku isi. Amaherezo, Yesu Kristo, Urubyaro rw’umugore w’Imana, azakomeretsa “umutwe” wa Satani, inzoka ya kera ifite uburiganya, kandi kuri we bizaba kurimbuka burundu no kutazongera na rimwe kugira uruhare mu bikorwa by’abantu.—Abaroma 16:20.
26. Kuki ari iby’ingenzi cyane kuri twe gusuzuma ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe?
26 Ni gute ibyo byose bizasohora? Ni byo duhishurirwa n’igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe mu buryo bw’iyerekwa ry’ibyiciro byinshi rigizwe n’ibigereranyo ndetse n’ibimenyetso bitangaje. Twihutire rero gusuzuma ubwo buhanuzi bukomeye. Turahirwa rwose, niba twumva kandi tukitondera amagambo yo mu Byahishuwe! Nitubigenza dutyo, tuzaba twubahirije izina ry’Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga Yehova kandi tuzaragwa imigisha ye iteka ryose. Turabasaba gusoma no gukoresha ubwenge mu gukurikiza ibyo mwiga. Ibyo bishobora kubabera agakiza muri iki gihe kiruhije mu mateka y’abantu.
Gusobanura Ibyanditswe Ubwiru bukubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe kuva kera bwayoboye abigishwa ba Bibiliya b’ukuri. Mu gihe cyagenwe n’Imana, ubwo bwiru bwagombaga guhishurwa. Ariko se, gute, ryari kandi kuri nde? Umwuka w’Imana ni wo washoboraga kubusobanura uko igihe cyagenwe cyari kugenda cyegereza (Ibyahishuwe 1:3). Ubwo bwiru bwera bwagombaga guhishurirwa abagaragu b’Imana b’abanyamurava ba hano ku isi kugira ngo baterwe inkunga yo gutangaza imanza ze. (Gereranya na Matayo 13:10, 11.) Ntitwavuga ko ubusobanuro buri muri iki gitabo bwatanzwe n’intungane. Kimwe na Yozefu wo mu bihe bya kera twavuga tuti “Gusobanura s’ ukw’Imana se?” (Itangiriro 40:8). Ariko kandi twizera rwose ko ubusobanuro butangwa hano buhuza na Bibiliya yose, kandi bugaragaza ukuntu ubuhanuzi bw’Imana bwagiye busohozwa n’ibibaho ku isi mu buryo butangaje, muri iki gihe cyacu giteye ubwoba.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Amasezerano y’iby’ubucuruzi mu nyandiko igobetse
Igitabo Ancient Near Eastern Texts, cyanditswe na James B. Pritchard, kivuga hafi amategeko 300 yakorakoranyijwe na Hammourabi kera cyane mu gihe cya Babuloni. Agaragaza ko ari ngombwa guca ubuhemu bukabije, uko bigaragara bwari bwiganje cyane muby’ubucuruzi icyo gihe. Dore urugero: “Uwaba atunze ifeza, zahabu, imbata, umuja, inka, intama, indogobe, cyangwa icyo ari cyo cyose, yaguze cyangwa yaragijwe n’umuntu w’umudendezo cyangwa imbata, akaba yaraguze cyangwa akaragizwa [kimwe muri ibyo] nta mugabo nta masezerano, uwo muntu ni umujura: azicwe.”