Igice cya 89
Ubutumwa bwo Kugaragaza Imbabazi i Yudaya
IBYUMWERU bike mbere y’aho, mu gihe cy’Umunsi Mukuru wo Kwibuka Kwezwa k’Urusengero i Yerusalemu, Abayahudi bagerageje kwica Yesu. Kubera iyo mpamvu, yagiye mu gace k’amajyaruguru, uko bigaragara aho hakaba hari mu karere katari kure y’Inyanja ya Galilaya.
Mbere gato y’icyo gihe, Yesu yari yongeye kwerekeza mu majyepfo agiye i Yerusalemu, agenda abwiriza inzira yose mu midugudu ya Pereya, intara yo mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani. Amaze gutanga urugero rwavugaga ibihereranye n’umutunzi na Lazaro, yakomeje yigisha abigishwa be ibintu yari yarigishije mbere y’aho igihe yari i Galilaya.
Urugero, yavuze ko icyabera umuntu cyiza kurushaho “[ari] uko yahambirwa urusyo mu ijosi, akarohwa mu nyanja,” biruta ko yagusha umwe mu “batoya” b’Imana. Nanone yatsindagirije ko ari ngombwa kubabarira, agira ati “kandi [umuvandimwe] nakugirira nabi ku munsi umwe aka[g]uhindukirira karindwi, ati ‘ndihannye,’ uzamubabarire.”
Igihe abigishwa basabaga Yesu bati “twongerere kwizera,” yarashubije ati “mwagira kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti ‘randuka, uterwe mu nyanja,’ na wo wabumvira.” Bityo rero, ukwizera n’aho kwaba ari guke na ko gushobora gukora ibintu bikomeye.
Hanyuma, Yesu yavuze ibihereranye n’imimerere isanzwe ibaho mu buzima igaragaza imyifatire ikwiriye umugaragu w’Imana ishobora byose. Yesu yagize ati “ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo, ati ‘igira hano vuba wicare ufungure’? Ahubwo ntiyamubwira ati ‘banza untunganirize ibyo kurya byanjye, ukenyere, umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya’? Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe? Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose, mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’” Ku bw’ibyo rero, abagaragu b’Imana ntibagomba na rimwe kumva ko kuba bakorera Imana ari ukuyigirira ubuntu. Ahubwo, buri gihe bagomba kwibuka igikundiro bafite cyo kuyisenga ari bamwe mu bo mu rugo rwayo biringirwa.
Uko bigaragara, Yesu amaze gutanga urwo rugero ni bwo intumwa yamugezeho. Iyo ntumwa yari yoherejwe na Mariya na Marita, bashiki ba Lazaro, babaga i Betaniya ho muri Yudaya. Iyo ntumwa yaramubwiye iti “Databuja, uwo ukunda ararwaye.”
Yesu yarashubije ati “iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana, no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa.” Yesu amaze iminsi ibiri aho yari ari, yabwiye abigishwa be ati “dusubire i Yudaya.” Ariko baramwibukije bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye, none usubiyeyo?”
Mu kubasubiza, Yesu yarababajije ati “mbega umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri? Ugenda ku manywa ntasitara, kuko haba habona: ariko ugenda nijoro arasitara, kuko haba hatabona.”
Uko bigaragara, icyo Yesu yashakaga kuvuga ni uko “ku manywa,” cyangwa igihe Imana yari yarateganyirije umurimo wa Yesu hano ku isi, cyari kitararangira, kandi kuva cyari kitararangira, nta washoboraga kugira icyo amutwara. Yagombaga gukoresha mu buryo bwuzuye igihe gito “cy’amanywa” yari asigaranye, kuko nyuma y’aho hari kubaho “ijoro” igihe abanzi be bari kuba bamaze kumwica.
Yesu yongeyeho ati “incuti yacu Lazaro irasinziriye: ariko ngiye kumukangura.”
Uko bigaragara, abigishwa batekereje ko Lazaro yari asinziriye ibi byo kuruhuka, icyo kikaba cyari ikimenyetso cyiza cy’uko yari koroherwa, maze baramusubiza bati “Databuja, niba asinziriye, azakira.”
Ni bwo noneho Yesu aberuriye ati “Lazaro yarapfuye. Nanjye nezerewe ku bwanyu, kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere: nimuze tujye aho ari.”
Kubera ko Toma yabonaga ko Yesu yashoboraga kwicirwa i Yudaya, ariko akaba yarashakaga kumushyigikira, yateye inkunga abigishwa bagenzi be ati “natwe tugende, dupfane na we.” Bityo, abigishwa bahaze amagara yabo maze baherekeza Yesu muri ubwo butumwa bwo kugaragaza imbabazi muri Yudaya. Luka 13:22; 17:1-10; Yohana 10:22, 31, 40-42; 11:1-16.
▪ Ni hehe Yesu yari amaze igihe abwiriza?
▪ Ni izihe nyigisho Yesu yasubiyemo, kandi se, yavuze iyihe mimerere yo mu buzima busanzwe kugira ngo atange urugero ku bihereranye n’iki?
▪ Ni iyihe nkuru Yesu yabwiwe, kandi ni iki yashakaga kwerekezaho igihe yavugaga ibihereranye n’“amanywa” n’“ijoro”?
▪ Toma yashakaga kuvuga iki ubwo yavugaga ati ‘reka natwe tugende dupfane na we’?