Igice cya 112
Igihe Pasika ya Nyuma Yesu Yijihije Yari Yegereje
YESU yarangije kwigisha intumwa ze bari ku Musozi wa Elayono, ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nisani, umunsi uciye ikibu. Mbega umunsi waranzwe n’imihihibikano n’imihati myinshi! Icyo gihe noneho, wenda ubwo yasubiraga i Betaniya kurara yo, yabwiye intumwa ze ati “muzi yuko iminsi ibiri nishira, hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa . . . [“amanikwe,” NW].”
Uko bigaragara, ku wa Gatatu wakurikiyeho, tariki ya 12 Nisani, Yesu yagumye ahantu hitaruye hatuje ari hamwe n’intumwa ze. Ku munsi wari wabanjirije uwo, yari yacyashye abayobozi ba kidini ku mugaragaro, kandi yamenye ko bashakaga kumwica. Ku bw’ibyo rero, ku wa Gatatu ntiyigeze yigaragaza mu ruhame, kubera ko atashakaga ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kimubuza kwizihiza Pasika hamwe n’intumwa ze ku mugoroba wari gukurikiraho.
Hagati aho, abatambyi bakuru n’abakuru bo muri rubanda bari bateraniye mu rugo rw’umutambyi mukuru Kayafa. Kubera ko bari bababajwe cyane n’ukuntu Yesu yari yabibasiye ku munsi wari wabanjirije uwo, bari barimo bacura imigambi yo kumufata bakoresheje amayeri kugira ngo bamwice. Ariko kandi, bakomeje kuvuga bati “twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.” Bari batinye abantu, kuko bakundaga Yesu cyane.
Mu gihe abayobozi ba kidini bajyaga inama yo kwica Yesu babigiranye ubugome, babonye umushyitsi. Icyabatangaje cyane, ni uko yari umwe mu ntumwa za Yesu ubwe, ni ukuvuga Yuda Isikaryota, uwo Satani yari yashyizemo igitekerezo kibi cyo kugambanira Shebuja! Mbega ukuntu bishimye ubwo Yuda yababazaga ati “mwampa iki, nkamubagenzereza?” Bemeye babigiranye umutima ukunze ko bazamuha ibice by’ifeza 30, icyo kikaba cyari ikiguzi cy’umugaragu ukurikije isezerano ry’Amategeko ya Mose. Kuva icyo gihe, Yuda yashakishije uburyo bwiza bwo kugabiza Yesu abo bayobozi ba kidini nta bantu benshi bahari.
Itariki ya 13 Nisani yatangiye ku wa Gatatu izuba rirenze. Yesu yageze i Betaniya ku wa Gatanu aturutse i Yeriko, bityo bukaba bwari ubwa gatandatu ari na bwo bwa nyuma yari aharaye. Ku munsi wakurikiye itariki ya 13 Nisani, ni ukuvuga ku wa Kane, hari hakenewe gukorwa imyiteguro ya nyuma ya Pasika, yari gutangira izuba rirenze. Icyo gihe ni bwo umwana w’intama wa Pasika wagombaga kwicwa hanyuma ukotswa wose uko wakabaye. Ariko se, ni hehe bari kwizihiriza uwo munsi mukuru, kandi se, ni nde wari gukora imyiteguro?
Yesu ntiyari yaratanze ibyo bisobanuro birambuye, wenda kugira ngo Yuda atajya kubibwira abatambyi bakuru, bityo bakaba bafata Yesu mu gihe yari kuba yizihiza Pasika. Ariko noneho, birashoboka ko ku wa Kane nyuma ya saa sita, Petero na Yohana bavuye i Betaniya Yesu abahaye ubutumwa bugira buti “nimugende, mudutunganirize ibya Pasika, kugira ngo turye.”
Baramubajije bati “urashaka ko tubitunganiriza hehe?”
Yesu yarababwiye ati “nimumara kugera mu murwa, muraza guhura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo. Nuko mubwire nyir’inzu muti ‘Umwigisha arakubaza ngo: icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be?’ Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye: abe ari ho mubitunganiriza.”
Nta gushidikanya, nyir’inzu yari umwigishwa wa Yesu wenda wari witeze ko Yesu yashoboraga kumusaba ko yakoresha inzu ye muri icyo gihe kidasanzwe. Uko biri kose, ubwo Petero na Yohana bageraga i Yerusalemu, basanze ibintu byose bimeze nk’uko Yesu yari yabibabwiye. Bityo rero, bombi bateguye umwana w’intama kandi bakora n’izindi gahunda zose zo gutegura ibyari bukenerwe n’abantu 13 bari kwizihiza Pasika, ni ukuvuga Yesu hamwe n’intumwa ze 12. Matayo 26:1-5, 14-19; Mariko 14:1, 2, 10-16; Luka 22:1-13; Kuva 21:32.
▪ Uko bigaragara, ni iki Yesu yakoze ku wa Gatatu, kandi kuki?
▪ Ni iyihe nama yakorewe mu rugo rw’umutambyi mukuru, kandi se, ni iyihe ntego Yuda yari afite ubwo yajyaga kureba abayobozi ba kidini?
▪ Ni bande Yesu yohereje i Yerusalemu ku wa Kane, kandi kubera iki?
▪ Ni iki abo boherejwe babonye, ibyo bikaba byarongeye kugaragaza ububasha bwa Yesu bwo gukora ibitangaza?