Isi itarangwamo Intambara Ushobora Kuyituraho
1-4. (a) Kuki ari ibyihutirwa cyane muri iki gihe gufata umwanzuro? (b) Ni iki gikenewe kugira ngo umuntu afate umwanzuro ukwiriye?
UBUHANUZI bwahumetswe bwa Yesaya igice cya 2, nta gushidikanya ko burimo busohozwa muri iki gihe. Isi itarangwamo intambara iregereje cyane. Ubu, za miriyoni na za miriyoni z’Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bamaze gucura ‘inkota zabo mo amasuka, n’amacumu bayacuzemo impabuzo.’ N’ubwo bakomoka mu mahanga yose bakaba baturuka imihanda yose, bitoje gutsinda imbogamizi zishingiye ku ivangura no ku nzangano, kandi bitoje kugendera mu nzira z’Imana y’ukuri n’amahoro, Yehova (Yesaya 2:4). Kubera iyo mibereho yabo y’amahoro, na bo bagezweho n’ingorane zo gufungirwa mu nkambi barundagamo abantu, kimwe n’Abayahudi (1933-1945).
2 N’ubwo hari ibyiringiro by’uko igihe kizaza kituzigamiye ibintu byinshi bishimishije cyane, ariko si ko kizasekera abantu bose. Yehova ntabwo azakomeza gutegereza ubuziraherezo ko abantu bose bacura inkota zabo mo amasuka. Hariho abatabikozwa. Nta kintu cyo gushidikanya na gito umwanditsi wa Zaburi agaragaza iyo avuga ibibategereje: “kuko abakora ibyaha bazarimburwa; ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu. Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho; ni koko, uzitegereza ahe, umubure” (Zaburi 37:9, 10). Ni byo koko, mu gihe cya vuba aha, Yehova azagira icyo akora; ‘azakuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.’—Zaburi 46:8-10.
3 Mu buhanuzi Yesu yahanuye ku bihereranye n’ikimenyetso cyagombaga kuranga iminsi y’imperuka, yatsindagirije nanone ko Yehova ari hafi kugira icyo akora vuba aha rwose. Yesu yagize ati ‘ab’ubu bwoko ntibazashira kugeza aho ibyo byose bizasohorera’ (Matayo 24:34; Luka 21:24). Ibyo bigaragaza ko iki ari cyo gihe abantu bose bagomba gufata umwanzuro! Ubu rero, muri iyi minsi ya nyuma, cyangwa “[i]minsi y’imperuka,” tugomba guhitamo niba ‘tugomba kuzamuka tukajya ku musozi wa Yehova’ kugira ngo ‘atuyobore inzira ze’ cyangwa se niba tutagomba kugira icyo tubikoraho. Icyakora nk’uko twabibonye muri iki kiganiro, hari byinshi bikubiye mu kumenya Imana y’ukuri, ‘mu kuyoborwa inzira zayo, no kuzigenderamo’ (Yesaya 2:2, 3). Ibyo ntibishaka kuvuga gusoma gusa agatabo cyangwa kwiga Ibyanditswe mu gihe runaka. Birashaka kuvuga kwiga mu buryo bwimbitse cyane ku buryo bigaragara neza ku muntu mu mibereho ye yose. Mbese wakwishimira kumenya byinshi ku bihereranye n’Imana y’amahoro?
4 Abahamya ba Yehova biteguye kugufasha muri ubwo bushakashatsi bwawe butajenjetse. Turagutera inkunga yo gukomeza gusuzuma iki kibazo n’umutima ukunze, kugira ngo nawe uzabe umwe mu ‘bazamuka bajya ku musozi wa Yehova, kugira ngo abayobore inzira ze.’ Niba ushaka ubundi bufasha burenzeho, ushobora gushaka Abahamya ba Yehova ku Nzu y’Ubwami cyangwa ku biro by’ishami biri hafi y’aho utuye. Bizaguhesha imigisha ishimishije nk’uko umuhanuzi Mika abivuga muri aya magambo ngo “ariko umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta wuzabakangisha.” Turakwifuriza nawe kuzagera ubwo uba umwe mu ‘bagendera mu izina rya Yehova . . . iteka ryose mu isi itarangwamo intambara!—Mika 4:4, 5.