Igice cya cumi na kane
Yehova yacishije bugufi umurwa warangwaga n’ubwibone
1. Igitabo cya Yesaya cyavuze ibintu byari kuzabaho ryari?
IGITABO cya Yesaya cy’ubuhanuzi cyanditswe mu kinyejana cya munani M.I.C., igihe Ashuri yagabaga ibitero ku Gihugu cy’Isezerano. Nk’uko twabibonye mu bice bibanza by’igitabo cye, Yesaya yahanuye mu buryo buhuje n’ukuri uko icyo gitero cyari kuzagenda. Ariko kandi, icyo gitabo cyavuze ibintu byari kuzabaho nyuma y’ubutegetsi bwa Ashuri. Cyahanuye ukuntu ubwoko bwa Yehova bw’isezerano bwari kuzagaruka buva mu bihugu bwari bwaratataniyemo, ndetse n’abari i Shinari, muri Babuloni bari kuzagaruka (Yesaya 11:11). Muri Yesaya igice cya 13, tuhabona ubuhanuzi butangaje, isohozwa ryabwo rikaba ryari gutuma ubwo bwoko bushobora kugaruka. Ubwo buhanuzi bubimburirwa n’aya magambo ngo “ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye.”—Yesaya 13:1.
‘Agasuzuguro nzagacisha bugufi’
2. (a) Imishyikirano ya Hezekiya na Babuloni yatangiye ite? (b) “Ibendera” ryari gushingwa ni irihe?
2 Mu gihe cya Yesaya, u Buyuda bwaje kumvikana na Babuloni. Umwami Hezekiya yararwaye bikomeye, ariko aza gukira. Nuko intumwa zituruka i Babuloni, zizanywe no kumushimira ko yorohewe, ariko zishobora kuba zari zizanywe n’umugambi w’ibanga wo gushaka uko Hezekiya yafasha Babuloni mu ntambara yarwanaga na Ashuri. Kubera kutagira amakenga, Umwami Hezekiya yazeretse ubutunzi bwe bwose. Ibyo byatumye Yesaya abwira Umwami Hezekiya ko nyuma y’urupfu rwe, ubwo butunzi yaberetse bwose bwari gusahurwa bukajyanwa i Babuloni (Yesaya 39:1-7). Ibyo byasohoye mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe Yerusalemu yarimburwaga maze iryo shyanga rikajyanwa mu bunyage. Ariko kandi, ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe ntibwari guhama i Babuloni iteka ryose. Yehova yahanuye ukuntu yari kubutegurira inzira yo gusubira iwabo. Atangira agira ati ‘nimushinge ibendera ku musozi muremure w’ubutayu, mubarangururire ijwi, mubarembuze, kugira ngo binjire mu marembo y’imfura’ (Yesaya 13:2). Iryo ‘bendera,’ ni ubutegetsi bw’igihangange bw’isi bwari kuza bukavana Babuloni ku mwanya ukomeye yari ifite. Ryari gushingwa “ku musozi muremure w’ubutayu,” aho umuntu wese yashoboraga kuribona ari kure. Ubwo butegetsi bushya bw’igihangange bw’isi bwari kurembuzwa kugira ngo bugabe igitero i Babuloni, bukinjira mu ‘marembo y’imfura,’ mu marembo y’uwo murwa ukomeye, maze bukawigarurira.
3. (a) ‘Intore’ Yehova yari guhagurutsa ni izihe? (b) Ni mu buhe buryo ingabo z’abapagani zari ‘intore?
3 Yehova yakomeje avuga ati “nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z’intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari. Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk’icy’ishyanga rikomeye, mwumve n’urusaku rw’amahanga y’abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara” (Yesaya 13:3, 4). Izo ‘ntore’ zagombaga gucisha bugufi Babuloni yibonaga ni izihe? Ni ingabo z’amahanga yishyize hamwe, “amahanga y’abami ateranye.” Zari kumanuka zikagaba igitero i Babuloni ziturutse mu karere ka kure k’imisozi miremire. ‘Zaturutse mu gihugu cya kure ku mpera y’ijuru’ (Yesaya 13:5). Kuki twavuga ko izo ngabo ari intore? Si ukubera ko zari izera. Zari ingabo z’abapagani zitakoreraga Yehova. Icyakora, Yehova ashobora gutoranya ingabo z’amahanga ziba zifite irari ryo kugera ku bintu bihambaye, maze akazikoresha kugira ngo ahore abanzi be. Yakoresheje Ashuri muri ubwo buryo. Nanone yari gukoresha Babuloni mu buryo nk’ubwo (Yesaya 10:5; Yeremiya 25:9). Hanyuma, akazakoresha andi mahanga agahana Babuloni.
4, 5. (a) Ni iki Yehova yahanuye ku bihereranye na Babuloni? (b) Abari kugaba igitero i Babuloni bari kubanza guhangana n’iki?
4 Babuloni yari itaraba igihangange mu isi. Nyamara, binyuriye kuri Yesaya, Yehova yavuze igihe Babuloni yari kuba igihangange n’igihe yari kuzahirikwa. Yagize ati ‘nimuboroge: kuko umunsi w’Uwiteka uri bugufi; uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose’ (Yesaya 13:6). Ni koko, ubwirasi bwa Babuloni bwari gusimburwa n’umuborogo w’agahinda. Kubera iki? Kubera ko “umunsi wa Yehova” wo kuyicira urubanza wari kuba ugeze.
5 Ariko se, byashobokaga bite ko Babuloni yarimburwa? Igihe Yehova yateganyije cyasohoye uwo murwa ukigaragara ko ari umutamenwa. Ingabo z’abanzi zagombaga kubanza guhangana n’ibintu karemano byarindaga uwo murwa, urugero nk’Uruzi rwa Ufurate rwacaga hagati muri wo, bakaba bari bararuyoboye mu mugende w’amazi warindaga umurwa, kandi urwo ruzi rwahaga abantu bo muri uwo murwa amazi yo kunywa. Hanyuma, bari guhura n’inkike nini z’i Babuloni zari zigizwe n’inkuta ebyiri nini zomekeranye, zasaga n’aho ari umutamenwa. Ikindi kandi, uwo murwa wari warahunitswemo ibyokurya byinshi. Hari igitabo kimwe kivuga ko umwami wa nyuma wategetse Babuloni witwaga Nabonide, “yakoze uko ashoboye kose ngo ahunike ibyokurya mu mujyi, ku buryo bavugaga ko hari ibyokurya byatunga abaturage baho mu gihe cy’imyaka makumyabiri.”—Daily Bible Illustrations.
6. Ni ibihe bintu bitunguranye byari kuzabaho igihe igitero cyahanuwe cyari kugabwa i Babuloni?
6 Ariko rero, ubugabo si ubutumbi. Yesaya yagize ati “ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n’umutima w’umuntu wese ukuka. Baziheba, umubabaro n’uburibwe bizabafata, bazababara nk’umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n’umuriro” (Yesaya 13:7, 8). Igihe ingabo z’umwanzi zari gusakiza uwo murwa, abaturage bawo bari baradamaraye bari kugira umubabaro utunguranye kandi ukomeye, nk’uwo umugore uri ku nda agira. Bari gukuka umutima, amaboko yabo agatentebuka, ntibashobore kwirwanaho. Mu maso habo hari ‘gutugengeza hagasa n’umuriro,’ kubera ubwoba n’intimba. Bari kurebana bumiwe, batiyumvisha ukuntu umurwa wabo ufashwe.
7. Ni uwuhe ‘munsi w’Uwiteka’ wari ugiye kuza, kandi se, wari kugira izihe ngaruka kuri Babuloni?
7 Ariko kandi, Babuloni yari gufatwa rwose. “Umunsi w’Uwiteka” wo kuyiryoza ibyo yakoze wari kugera ukazana n’imibabaro myinshi. Umucamanza w’ikirenga yari kugaragaza uburakari bwe, agacira abanyabyaha b’i Babuloni urubanza rubakwiriye. Ubuhanuzi bugira buti “dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo” (Yesaya 13:9). Babuloni yagombaga kwitega amakuba. Ni nk’aho izuba, ukwezi n’inyenyeri byari kuzima. “Inyenyeri zo mu ijuru n’ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako.”—Yesaya 13:10.
8. Kuki Yehova yaciye iteka ry’uko Babuloni irimburwa?
8 Kuki uwo murwa wibonaga wari kugerwaho n’ibyago nk’ibyo? Yehova yagize ati “nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi” (Yesaya 13:11). Yehova yari gusuka uburakari bwe kuri Babuloni ayihanira ko yagiriye urugomo ubwoko bw’Imana. Igihugu cyose cyari kugerwaho n’akaga bitewe n’ubugome bw’Abanyababuloni. Abo bibone b’abanyagitugu ntibari kuzongera gusuzugura Yehova ukundi!
9. Ni iki cyari kugera kuri Babuloni ku munsi w’urubanza wa Yehova?
9 Yehova yagize ati “nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri” (Yesaya 13:12). Uwo murwa wari kuba ikidaturwa, ugahinduka umusaka. Yehova yakomeje agira ati “ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n’umujinya w’Uwiteka Nyiringabo ku munsi w’uburakari bwe bukaze” (Yesaya 13:13). “Ijuru” ry’i Babuloni, ni ukuvuga imana n’imanakazi zayo zitabarika, ryari guhinda umushyitsi, ntirishobore gufasha uwo murwa mu gihe wari kuba ubikeneye. “Isi,” ni ukuvuga Ubwami bwa Babuloni, yari kunyeganyega ikava ahayo, ikazajya yibukwa mu mateka gusa, kimwe n’ubundi bwami bwose bwari bwaravuyeho. “Umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk’isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo” (Yesaya 13:14). Abanyamahanga bose bashyigikiraga Babuloni bari kuyivamo bakihungira, biringiye ko bazayoboka ubutegetsi bushya bw’igihangange bw’isi bwari kuba bwanesheje. Amaherezo, Babuloni na yo yari kugira umubabaro w’uko yaneshejwe, nk’uko na yo yari yarababaje indi mirwa myinshi igifite icyubahiro: “uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota. Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.”—Yesaya 13:15, 16.
Igikoresho Imana yari kwifashisha mu kurimbura
10. Ni nde Yehova yari gukoresha mu kurimbura Babuloni?
10 Ni ubuhe butegetsi Yehova yari kwifashisha mu kurimbura Babuloni? We ubwe yatanze igisubizo cy’icyo kibazo imyaka igera kuri 200 mbere y’aho. Yagize ati “dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n’izahabu ntizabanezeza. Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n’abana babo batoya. Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora” (Yesaya 13:17-19). Babuloni y’agatangaza yari kugwa, kandi ingabo ziturutse kure, mu gihugu cy’Abamedi cy’imisozi miremirea ni zo Yehova yari gukoresha mu kuyirimbura. Amaherezo, Babuloni yari guhinduka umusaka, nk’uko byagendekeye imidugudu ya Sodomu na Gomora yarangwaga n’ubusambanyi bw’akahebwe.—Itangiriro 13:13; 19:13, 24.
11, 12. (a) Ni gute u Bumedi bwaje kuba ubutegetsi bw’igihangange bw’isi? (b) Ni iki kidasanzwe ubuhanuzi bwavuze ku ngabo z’Abamedi?
11 Mu gihe cya Yesaya, igihugu cy’u Bumedi n’icya Babuloni byatwarwaga na Ashuri. Hashize imyaka igera ku ijana nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 632 M.I.C., u Bumedi na Babuloni byishyize hamwe maze binesha Nineve, umurwa mukuru wa Ashuri. Ibyo byatumye Babuloni iba ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Ntiyari izi ko nyuma y’imyaka igera ku 100 u Bumedi bwari kuyirimbura! Ni nde wundi utari Yehova Imana washoboraga kuvuga ubuhanuzi nk’ubwo mu buryo burangwa n’ubutwari?
12 Igihe Yehova yagaragazaga igikoresho yari kuzifashisha mu kurimbura, yavuze ko ingabo z’Abamedi ‘zitari kwita ku ifeza, kabone n’izahabu ntizari kubanezeza.’ Mbega umuco udasanzwe ku basirikare bazobereye mu by’intambara! Intiti mu bya Bibiliya yitwa Albert Barnes yagize iti “mu by’ukuri, abasirikare bake gusa ni bo bagiye bagaba ibitero batagamije gufata iminyago.” Mbese ingabo z’Abamedi zagaragaje ko Yehova yavuze ukuri mu birebana n’ibyo? Yego rwose. Iyumvire nawe ibyavuzwe mu gitabo kimwe cyagize kiti “mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku yandi mahanga menshi yarwanye intambara, Abamedi, ariko cyane cyane Abaperesi, kunesha no guhabwa icyubahiro ni byo bashyiraga imbere y’izahabu”b (The Bible-Work, cyanditswe na J. Glentworth Butler). Iyo tuzirikanye icyo kintu, dusanga bidatangaje kuba igihe umutegetsi w’u Buperesi, ari we Kuro, yabohoraga Abisirayeli akabavana mu bunyage i Babuloni, yarabashubije ibikoresho byinshi by’izahabu n’ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yarasahuye mu rusengero rw’i Yerusalemu.—Ezira 1:7-11.
13, 14. (a) N’ubwo abasirikare b’Abamedi n’Abaperesi batashishikazwaga no gufata iminyago, ni iki cyabashishikazaga? (b) Ni gute Kuro yanesheje inzitizi Babuloni yiratanaga?
13 N’ubwo abasirikare b’Abamedi n’Abaperesi batakundaga iminyago, bari bafite ibyo bararikiye. Ntibifuzaga ko hagira irindi shyanga iryo ari ryo ryose ribasumba mu isi yose. Byongeye kandi, Yehova yabashyizemo igitekerezo cyo ‘kurimbura’ (Yesaya 13:6). Ku bw’ibyo, biyemeje kwigarurira Babuloni bifashishije imiheto yabo yari ikomeye cyane barashishaga imyambi ‘bakayivunaguza’ n’abasirikare b’abanzi bibarutswe n’ababyeyi b’Abanyababuloni.
14 Umuyobozi w’ingabo z’Abamedi n’Abaperesi, ari we Kuro, ntiyaciwe intege n’inkike zari zigose Babuloni. Mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira uwa 6 Ukwakira 539 M.I.C., yategetse ingabo ze kuyobya amazi y’Uruzi rwa Ufurate. Amazi amaze kugabanuka, abasirikare bayanyuzemo abagera mu bibero, maze binjira mu murwa rwihishwa. Abaturage b’i Babuloni baguwe gitumo, Babuloni iba ifashwe ityo (Daniyeli 5:30). Yehova Imana yahumekeye Yesaya kugira ngo ahanure ibyo bintu, bikaba byemeza mu buryo budasubirwaho ko ari We wari ubiyoboye.
15. Babuloni yari kuzamera ite?
15 Babuloni yari kurimburwa mu rugero rungana iki? Iyumvire nawe uko Yehova ubwe abyivugira: “ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo. Ahubwo inyamaswa z’inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n’ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n’ihene z’ibikomo zizahateganira. Amasega azakankamira mu mazu yabo y’inyumba, n’imbwebwe zizamokera mu mazu y’abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama” (Yesaya 13:20-22). Uwo murwa wari kurimburwa burundu.
16. Imimerere ya Babuloni yo muri iki gihe iduha ikihe cyizere?
16 Ibyo ntibyahise biba mu mwaka wa 539 M.I.C. Icyakora, ubu biragaragara neza ko ibyo Yesaya yahanuriye Babuloni byose byasohoye. Umuhanga mu bya Bibiliya yavuze yerekeza kuri Babuloni agira ati “imaze ibinyejana byinshi yarahindutse umusaka bidasubirwaho, na n’ubu kandi ni ko ikimeze.” Hanyuma, yongeyeho ati “nta muntu wareba ayo matongo ngo abure kwibuka ukuntu ubuhanuzi bwa Yesaya na Yeremiya bwasohoye neza neza, ijambo ku rindi.” Uko bigaragara, nta muntu n’umwe wariho mu gihe cya Yesaya washoboraga guhanura ukuntu Babuloni yari kuzafatwa, n’ukuntu amaherezo yari kuzahinduka umusaka. N’ubundi kandi, Abamedi n’Abaperesi bigaruriye Babuloni hashize imyaka igera kuri 200 nyuma y’aho Yesaya yandikiye igitabo cye! Kandi yahindutse umusaka hashize ibinyejana byinshi. Mbese, ibyo ntibituma turushaho kwizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Timoteyo 3:16)? Byongeye kandi, ubwo Yehova yasohoje ubuhanuzi mu gihe cyahise, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ubuhanuzi bwa Bibiliya butarasohora na bwo buzasohora mu gihe cyagenwe n’Imana.
‘Ruhuka umubabaro’
17, 18. Kuneshwa kwa Babuloni kwari gutuma Abisirayeli babona iyihe migisha?
17 Kugwa kwa Babuloni kwari gutuma Abisirayeli babona ihumure. Bari kubohorwa bagasubira mu Gihugu cy’Isezerano. Ku bw’ibyo, Yesaya yagize ati “Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n’ab’inzu ya Yakobo. Abanyamahanga bazabahagurukana babasubize iwabo, nuko ab’inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy’Uwiteka babagire abagaragu n’abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari imbohe, kandi ababatwazaga igitugu na bo bazabatwara” (Yesaya 14:1, 2). Aha ngaha, ijambo “Abayakobo” ryerekeza ku miryango yose ya Isirayeli uko ari 12. Yehova yari kubabarira “Abayakobo,” mu buryo bw’uko yari gutuma iryo shyanga risubira mu gihugu cyaryo. Bari kuba baherekejwe n’abanyamahanga babarirwa mu bihumbi, abenshi muri bo bakaba bari gukorera Abisirayeli mu rusengero. Ndetse Abisirayeli bamwe na bamwe bari gutegeka abari barabafashe bakabajyana ari imbohe.c
18 Hehe no kongera kugira intimba yo kuba mu bunyage! Ahubwo, Yehova yari gutuma ubwoko bwe ‘buruhuka umubabaro n’umuruho n’agahato babukoreshaga’ (Yesaya 14:3). Abisirayeli bamaze kuvanirwaho imitwaro bahekeshwaga igihe bari abacakara, bakize n’imibabaro n’agahato baterwaga no kuba bari mu bantu basengaga imana z’ibinyoma (Ezira 3:1; Yesaya 32:18). Hari igitabo cyabisobanuye kigira kiti “Umunyababuloni yasaga n’imana ze rwose, ni zo yakomoragaho ingeso mbi zose. Zari ibigwari, abasinzi n’ibirimarima” (Lands and Peoples of the Bible). Mbega ihumure bagize ubwo bavaga mu bantu bari bafite idini ryononekaye!
19. Ni iki Abisirayeli bagombaga gukora kugira ngo Yehova abababarire, kandi se, ni iki ibyo bitwigisha?
19 Ariko kandi, Yehova ntapfa gutanga imbabazi. Abagize ubwoko bwe bagombaga kugaragaza ko bicujije ibibi bakoze, dore ko ari na byo byatumye Imana ibahana yihanukiriye (Yeremiya 3:25). Kwatura ibyaha byabo babivanye ku mutima byari gutuma Yehova abababarira. (Reba muri Nehemiya 9:6-37; Daniyeli 9:5.) Iryo hame riracyakurikizwa no muri iki gihe. Kubera ko “nta muntu udacumura,” twese dukenera imbabazi za Yehova (2 Ngoma 6:36). Kubera ko Yehova ari Imana igira imbabazi n’urukundo, adusaba kumwaturira ibyaha byacu, tukabyicuza kandi tugaca ukubiri n’imyifatire mibi iyo ari yo yose kugira ngo tubashe gukira (Gutegeka 4:31; Yesaya 1:18; Yakobo 5:16). Ibyo ntibituma twongera kwemerwa na we gusa, ahubwo biranaduhumuriza.—Zaburi 51:3; Imigani 28:13; 2 Abakorinto 2:7.
Babuloni ‘bayikina ku mubyimba’
20, 21. Ni gute amahanga yari aturanye na Babuloni yishimiye ko yatsinzwe?
20 Imyaka isaga 100 mbere y’uko Babuloni iba igihangange mu isi, Yesaya yahanuye ukuntu isi yari kwakira inkuru yo kuneshwa kwayo. Mu buryo bw’ubuhanuzi, yategetse Abisirayeli bari kuba babohowe mu bubata bwayo, ati “umwami w’i Babuloni uzamukina ku mubyimba, uti ‘erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w’izahabu na wo ushizeho! Uwiteka avunnye inkoni y’abanyabyaha, ni yo nkoni y’abategeka, bakubitanaga amahanga umujinya badahwema, bagategekesha amahanga uburakari, bakarenganya ntihagire ubabuza’” (Yesaya 14:4-6). Babuloni yari izwiho kuba yaragendaga yigarurira ibihugu, igakandamiza abaturage babyo ikabahindura abacakara. Mbega ukuntu byari bikwiriye ko mu gihe yari kuba itsinzwe ‘bayikina ku mubyimba,’ mbere na mbere bagakina ku mubyimba umuryango wa cyami wategekaga i Babuloni, uhereye kuri Nebukadinezari kugeza kuri Nabonide na Belushazari bategetse uwo murwa ukomeye igihe wari ugifite ikuzo!
21 Ibintu byarahindutse cyane Babuloni imaze gutsindwa! “Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba. Ni koko imiberoshi irakwishima hejuru, n’imyerezi y’i Lebanoni iravuga iti ‘uhereye aho wagwiriye nta wasubiye kudutema’” (Yesaya 14:7, 8). Abategetsi b’i Babuloni babonaga ko abami b’amahanga yari abakikije bari bameze nk’ibiti bagombaga gutema bakabikoresha icyo bashatse. Ariko ibyo byose byari kurangira. Igiti Abanyababuloni bari gutema cyari kuba icya nyuma na nyuma!
22. Mu buryo bw’igisigo, ni gute ikuzimu hakiriye inkuru yo gutsindwa kw’abami bategekaga i Babuloni?
22 Gutsindwa kwa Babuloni kwari gutangaje cyane, ku buryo n’ikuzimu ubwaho habimenye: “ikuzimu hasi hahagurukijwe no kugusanganira, hakuzūriye abakuru bo mu isi bose bapfuye, hakuye abami b’amahanga bose ku ntebe zabo. Abo bose bazakubaza bati ‘mbese nawe ubaye umunyantegenke nkatwe? Uhwanijwe natwe? Icyubahiro cyawe n’amajwi y’inanga zawe bimanuwe ikuzimu, usasiwe inyo urazoroswa’” (Yesaya 14:9-11). Mbega ukuntu icyo gisigo cyumvikanisha byinshi! Ni nk’aho imva rusange y’abantu bose yakanguye abami bose bari barapfuye mbere y’abami bategekaga i Babuloni, kugira ngo bifurize ikaze uwo mushyitsi mushya. Kandi ngo bannyege abategetsi b’i Babuloni, kuko nta cyo bari bagishoboye kwimarira, baryamye mu buriri bw’inyo aho kuryama ku igodora ry’igiciro cyinshi, kandi biyoroshe inyo aho kwiyorosa amashuka y’akataraboneka.
‘Nk’intumbi bakandagira’
23, 24. Ni ubuhe bwirasi bukabije bwagaragajwe n’abami b’i Babuloni?
23 Yesaya yakomeje ayikina ku mubyimba, agira ati “wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!” (Yesaya 14:12). Ubwibone bushingiye ku bwikunde bwatumye abami b’i Babuloni bishyira hejuru y’abantu bari babakikije. Biratanaga imbaraga n’ubutware bwabo, kimwe n’inyenyeri imurika cyane mu kirere iyo umuseke utambitse. Ikintu cyatumye bibona cyane, ni uko Nebukadinezari yigaruriye Yerusalemu kandi Ashuri yo yari yarabinaniwe. Amagambo yo gukina ku mubyimba Babuloni agaragaza ukuntu abami b’i Babuloni biyemeraga; mbese ni nk’aho bavuze bati ‘nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana; nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose’ (Yesaya 14:13, 14). Mbese, hari agasuzuguro karenze ako?
24 Bibiliya ivuga ko abami baturukaga mu muryango wa Dawidi bari inyenyeri (Kubara 24:17). Uhereye kuri Dawidi, izo ‘nyenyeri’ zategekeraga ku Musozi Siyoni. Nyuma y’aho Salomo amariye kubaka urusengero i Yerusalemu, uwo murwa wose uko wakabaye witwaga Siyoni. Mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko, Abisirayeli b’igitsina gabo bose basabwaga kujya i Siyoni gatatu mu mwaka. Nguko uko hahindutse ‘umusozi w’iteraniro.’ Igihe Nebukadinezari yiyemezaga kwigarurira abami b’Abayahudi hanyuma akabavana kuri uwo musozi, yagaragaje umugambi yari afite wo kwishyira hejuru y’izo ‘nyenyeri.’ Ntiyigeze aha Yehova icyubahiro kandi ari we wamuhaye ububasha bwo kubanesha. Ahubwo ubwirasi bwe bwatumye yishyira mu mwanya wa Yehova.
25, 26. Ni gute abami b’i Babuloni bagize iherezo riteye isoni?
25 Mbega ihinduka ryari kugera kuri uwo muryango w’abami b’i Babuloni b’abibone! Babuloni ntiyari kujya hejuru y’inyenyeri z’Imana. Ahubwo, Yehova yagize ati “uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo. Abazakubona bazakwitegereza cyane bagutekerezeho bati ‘uyu ni we wahindishaga isi umushyitsi akanyeganyeza ubwami, agahindura isi ubutayu, asenya imidugudu yo muri yo, ntarekure abanyagano ngo basubire iwabo?’” (Yesaya 14:15-17). Abo bami bararikiraga bari kumanuka Ikuzimu (Sheoli), kimwe n’abandi bantu bose.
26 Hehe n’ubwo butegetsi bwari bwaranesheje ubundi bwami bwose, bukarimbura ubutaka bwera kandi bukigarurira imidugudu itabarika! Hehe n’ubwo butegetsi bw’igihangange bw’isi yose bwajyanaga abantu ari imbohe maze ntibubemerere ko basubira iwabo! Yemwe, habe ngo abo bami b’i Babuloni banahambwe mu cyubahiro! Yehova yagize ati “abami b’amahanga bose uko bangana basinzirira mu cyubahiro, umwami wese mu nzu ye bwite. Naho wowe bagutesheje imva yawe, utabwa nk’ishami ryanzwe urunuka, uri mu ntumbi zihinguranijwe n’inkota zijugunywa mu mabuye yo mu rwobo, kandi umeze nk’intumbi bakandagira. Ntuzahambanwa n’abandi bami kuko watsembye igihugu cyawe ukica abantu bawe, urubyaro rw’inkozi z’ibibi ntiruzibukwa iteka ryose” (Yesaya 14:18-20). Mu gihe cya kera, byabaga ari igisebo iyo umwami yabaga adahambwe mu cyubahiro. Bite se ku bihereranye n’abami b’i Babuloni? Ni iby’ukuri ko hashobora kuba hari abami bamwe na bamwe bahambwe mu cyubahiro, ariko umuryango w’abami bakomotse kuri Nebukadinezari wavanyweho “nk’ishami ryanzwe urunuka.” Ni nk’aho abo bami bajugunywe mu mva itazwi, kimwe n’umusirikare wo hasi uguye ku rugamba. Mbega ukuntu bakojejwe isoni!
27. Ni mu buhe buryo abakomotse ku Banyababuloni bari kuzagira imibabaro bazira gukiranirwa kwa ba se?
27 Amagambo yo gukina Babuloni ku mubyimba yashojwe n’itegeko rya nyuma ryahawe Abamedi n’Abaperesi bagendaga banesha, itegeko rigira riti “nimutegure aho kwicira abana bazira gukiranirwa kwa ba se, kugira ngo badahaguruka bagahindūra isi bakayikwizamo imidugudu” (Yesaya 14:21). Babuloni yari kurimbuka iteka ryose. Abami b’i Babuloni bari kuvanwaho burundu. Ntibari kuzongera kubura umutwe. Abakomotse ku Banyababuloni bari kuzagira imibabaro bazira “gukiranirwa kwa ba se.”
28. Ni iyihe mpamvu nyayo yateye abami b’i Babuloni gukora icyaha, kandi se, ni irihe somo ibyo bitwigisha?
28 Iteka abami b’i Babuloni baciriweho riduha isomo ry’ingenzi cyane. Impamvu nyayo yateye abami b’i Babuloni gukora icyaha, ni uko bahoraga bararikiye (Daniyeli 5:23). Bari bafite inyota y’ubutegetsi, bagashaka gutwaza abandi igitugu (Yesaya 47:5, 6). Kandi bifuzaga ko abantu babaha icyubahiro cyari gikwiriye Imana yonyine (Ibyahishuwe 4:11). Uwo ni umuburo ku muntu uwo ari we wese ufite ubutware, ndetse n’abafite ubutware mu itorero rya Gikristo. Abantu ku giti cyabo cyangwa amahanga bararikira kandi bakibona, Yehova ntazigera abihanganira.
29. Ubwibone no kurarikira by’abategetsi b’i Babuloni byagaragazaga umwuka wa nde?
29 Ubwibone bw’abategetsi b’i Babuloni bwagaragazaga umwuka uranga “imana y’iki gihe,” ari yo Satani (2 Abakorinto 4:4). Na we agira inyota y’ubutegetsi kandi yifuza kwishyira hejuru ya Yehova Imana. Nk’uko byari bimeze ku bami b’i Babuloni n’abantu bari barigaruriye, irari ribi rya Satani ryakururiye abantu akaga n’imibabaro.
30. Ni iyihe Babuloni yindi ivugwa muri Bibiliya, kandi se, ni uwuhe mwuka yagaragaje?
30 Nanone, mu gitabo cy’Ibyahishuwe dusomamo indi Babuloni, yitwa “Babuloni ikomeye” (Ibyahishuwe 18:2). Ubwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, na bwo bwagaragaje umwuka w’ubwibone, gukandamiza abandi n’ubugome. Na yo rero igomba kuzagerwaho n’“umunsi wa Yehova” kandi izarimburwa mu gihe Imana yagennye (Yesaya 13:6). Kuva mu mwaka wa 1919, ubutumwa bugira buti ‘iraguye, iraguye Babuloni ikomeye!’ bwagiye butangazwa ku isi hose (Ibyahishuwe 14:8). Yaguye mu buryo bw’uko itashoboye kugumana ubwoko bw’Imana mu bubata bwayo. Vuba aha, izarimburwa burundu. Ku birebana na Babuloni ya kera, Yehova yatanze itegeko agira ati ‘muhiture ibihwanye n’imirimo yaho; uko hagenje kose, abe ari ko muhagenzereza; kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka Uwera wa Isirayeli’ (Yeremiya 50:29; Yakobo 2:13). Babuloni ikomeye izacirwaho iteka nk’iryo.
31. Ni iki kizagera kuri Babuloni ikomeye vuba aha?
31 Ku bw’ibyo rero, amagambo Yehova yavuze bwa nyuma muri ubu buhanuzi bwo mu gitabo cya Yesaya ntiyerekeza kuri Babuloni ya kera gusa, ahubwo yerekeza no kuri Babuloni ikomeye. Yagize ati “nzabahagurukira . . . kandi i Babuloni nzahatsemba izina ryaho n’abasigaye bacitse ku icumu, abana n’abuzukuru. . . . Nzahahindura igihugu cy’ibinyogote n’ibidendezi by’amazi, nzahakubuza umweyo urimbura” (Yesaya 14:22, 23). Amatongo ya Babuloni ya kera agaragaza icyo Yehova azakorera Babuloni ikomeye vuba aha. Mbega ukuntu ibyo bihumuriza abantu bose bakunda ugusenga k’ukuri! Mbega ukuntu duterwa inkunga yo gukora uko dushoboye kose tukirinda kugira imyifatire nk’iya Satani, imyifatire y’ubwibone, ubwirasi n’ubugome!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yesaya yavuze Abamedi bonyine, ariko hari ibindi bihugu byari kubafasha kurwanya Babuloni, urugero nk’u Buperesi, Elamu n’utundi duhugu duto duto (Yeremiya 50:9; 51:24, 27, 28). Ibihugu byo hafi aho byitaga Abamedi n’Abaperesi “Abamedi.” Ikindi kandi, mu gihe cya Yesaya, ubutegetsi bw’Abamedi ni bwo bwari bukomeye. U Buperesi bwakomeye ari uko Kuro yimye.
b Icyakora, biragaragara ko nyuma Abamedi n’Abaperesi batangiye gukunda iraha cyane.—Esiteri 1:1-7.
c Urugero, Daniyeli yagizwe umutegetsi mukuru w’i Babuloni mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abamedi n’Abaperesi. Kandi hashize imyaka igera kuri 60 nyuma y’aho, Esiteri yabaye umwamikazi w’Umwami Ahasuwerusi w’u Buperesi, na Moridekayi aba minisitiri w’intebe w’Ubwami bwose bw’u Buperesi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 178]
Babuloni imaze gutsindwa, yahindutse icumbi ry’ibisimba byo mu butayu
[Amafoto yo ku ipaji ya 186]
Babuloni ikomeye na yo izahinduka amatongo, kimwe na Babuloni ya kera