Ubutumwa tugomba gutangaza
Yehova yaduhaye inshingano ishimishije cyane kandi yiyubashye, agira ati “muri abagabo bo kumpamya, ko ari jyewe Mana” (Yes 43:12). Ntituri abizera gusa. Turi abahamya batangariza mu ruhame ko ibikubiye mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe ari ukuri gutanga ubuzima. Ni ubuhe butumwa Yehova yadushinze gutangaza muri iki gihe? Ni ubutumwa bwibanda kuri Yehova Imana, kuri Yesu Kristo no ku Bwami buyoborwa na Mesiya.
UBAHA IMANA Y’UKURI KANDI UKOMEZE AMATEGEKO YAYO
KERA cyane mbere y’Ubukristo, Yehova yabwiye umugabo wizerwa Aburahamu ko hari uburyo yateganyije “amahanga yose yo mu isi” yari kuzihesherezamo umugisha (Itang 22:18). Nanone Yehova yahumekeye Salomo kugira ngo yandike ikintu cy’ibanze buri muntu wese asabwa, akaba yaranditse ati “wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese” (Umubw 12:13). Ariko se, abantu bo mu mahanga yose yo mu isi bari kuzabwirwa n’iki ibyo bintu?
Nubwo mu bihe byose hagiye habaho abantu bamwe na bamwe bizeraga ijambo ry’Imana, Bibiliya igaragaza ko umurimo wagutse wo kubwiriza mu rwego rw’isi yose wari gutuma ubutumwa bwiza bugera ku bantu bo mu mahanga yose, wari kuzakorwa ‘mu munsi w’Umwami.’ Uwo munsi watangiye mu mwaka wa 1914 (Ibyah 1:10). Mu Byahishuwe 14:6, 7 hahanuye iby’uwo munsi havuga ko hari ubutumwa bw’ingenzi bwari kuzatangarizwa abantu “bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose,” buyobowe n’abamarayika. Abo bantu bari kuzaterwa inkunga igira iti “nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye; muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.” Imana ishaka ko ubwo butumwa butangazwa. Dushimishwa no kuba twifatanya muri uwo murimo.
‘Imana y’ukuri.’ Igihe Yehova yagiraga ati “muri abagabo bo guhamya ibyanjye,” hari havutse ikibazo kirebana no kumenya Imana y’ukuri iyo ari yo (Yes 43:10). Ubutumwa tugomba gutangaza si ubuvuga ko abantu bagomba kugira idini babarizwamo cyangwa ko bagomba kugira imana bizera. Ahubwo, abantu bagomba guhabwa uburyo bwo kumenya ko Umuremyi w’ijuru n’isi ari we Mana y’ukuri yonyine (Yes 45:5, 18, 21, 22; Yoh 17:3). Imana y’ukuri ni yo yonyine ishobora guhanura iby’igihe kizaza nta kwibeshya. Dufite inshingano ishimishije yo gusobanurira abantu ko ibintu byose Yehova yasezeranyije mu gihe cyahise bigasohora, ari igihamya gifatika kitwizeza ko n’ibindi byose yasezeranyije ko bizaba mu gihe kizaza bizasohora nta kabuza.—Yos 23:14; Yes 55:10, 11.
Birumvikana ariko ko abenshi mu bo tubwiriza baba bafite izindi mana basenga cyangwa se bemeza ko nta mana n’imwe basenga. Kugira ngo badutege amatwi, bishobora kuba ngombwa ko dutangiza ikiganiro tuvuga ku kintu duhuriyeho. Dushobora kungukirwa n’urugero ruboneka mu Byakozwe 17:22-31. Zirikana ko nubwo intumwa Pawulo yakoresheje amakenga, yabagaragarije neza ko abantu bose bafite icyo bazabazwa n’Imana Umuremyi w’ijuru n’isi.
Tumenyekanishe izina ry’Imana. Ntukabure kumenyekanisha izina ry’Imana y’ukuri. Yehova akunda izina rye (Zab 23:3; Yer 16:21). Ashaka ko abantu barimenya. Ni we watumye izina rye rikomeye ryandikwa muri Bibiliya incuro zisaga 7.000 zose. Dufite inshingano yo kurimenyesha abantu.—Guteg 4:35.
Kugira ngo abantu bagire ibyiringiro byo kuzabaho mu gihe kizaza, bagomba kumenya Yehova no kwambaza izina rye bafite ukwizera. (Yow 3:5 [2:32 muri Biblia Yera]; Mal 3:16; 2 Tes 1:8.) Ikibabaje ariko, abantu benshi ntibazi Yehova. Muri abo bantu, hakubiyemo n’abantu benshi bavuga ko basenga Imana yo muri Bibiliya. N’iyo baba bafite Bibiliya kandi bakaba bayisoma, bashobora kutamenya izina bwite ry’Imana kubera ko ritaboneka mu buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya bwo muri iki gihe. Abantu bamwe na bamwe bumvise izina Yehova gusa igihe abayobozi b’idini ryabo barivugaga bababuza kujya barikoresha.
Twafasha dute abantu kumenya izina ry’Imana? Nta bundi buryo bushobora kugira ingaruka nziza kuruta kuribereka muri Bibiliya, byaba binashoboka, ukaribereka muri Bibiliya yabo bwite. Hari ubuhinduzi bwa Bibiliya iryo zina ribonekamo incuro zibarirwa mu bihumbi. Mu bundi ho, ushobora kurisanga muri Zaburi ya 83:19 (umurongo wa 18 muri Biblia Yera) cyangwa mu Kuva 6:3-6, cyangwa se nanone muri Yesaya 12:2 cyangwa muri Yeremiya 1:6. Aho inyandiko z’umwimerere zikoresha izina bwite ry’Imana, ubuhinduzi bwinshi bwa Bibiliya bwo buhakoresha amagambo “Umwami” na “Imana” mu nyuguti z’icyapa. Niba Bibiliya ufite nta hantu na hamwe ikoresha izina bwite ry’Imana, bishobora kuba ngombwa ko wifashisha ubuhinduzi bwa Bibiliya bwa kera kugira ngo wereke abantu icyo abahinduzi bakoze. Mu bihugu bimwe na bimwe, ushobora kubabwira nk’indirimbo z’amadini zikoresha izina ry’Imana cyangwa amazu ryanditseho.
Ku muntu usenga izindi mana, imirongo yo muri Yeremiya 10:10-13 muri Traduction du monde nouveau ishobora kumufasha. Iyo mirongo ntigaragaza gusa izina ry’Imana iryo ari ryo, ahubwo inagaragaza uwo Imana iri we.
Ntugasimbuze izina Yehova amagambo “Imana” cyangwa “Umwami,” nk’uko amadini yiyita aya Gikristo abigenza. Ibyo ariko ntibivuga ko ugomba guhita urikoresha igihe cyose utangiye kuganira n’abandi. Kubera ko hari abantu baba bafite urwikekwe, bashobora kwanga ko mukomeza kuganira. Ahubwo, nujya umara kwinjira mu kiganiro, ntugatinye gukoresha izina ry’Imana.
Birashishikaje kubona ko Bibiliya ikoresha izina bwite ry’Imana incuro zirenze izo ikoresha amagambo “Umwami” na “Imana” akomatanyirijwe hamwe. Ariko nubwo bimeze bityo, nta bwo abanditsi ba Bibiliya bagiye bakoresha izina ry’Imana muri buri nteruro. Barikoresheje gusa nk’andi mazina, igihe cyose byabaga bibajemo kandi mu buryo bwiyubashye. Urwo ni urugero rwiza dukwiriye kwigana.
Nyir’iryo zina. Nubwo kumenya ko Imana ifite izina bwite ubwabyo ari ukuri kw’ingenzi, ni intambwe ya mbere gusa mu kumenya Imana.
Kugira ngo abantu bakunde Yehova kandi bashobore kumwambaza bafite ukwizera, bagomba kubanza kumenya kamere ye. Igihe Yehova yamenyeshaga Mose izina rye ku Musozi Sinayi, nta bwo yagiye asubiramo gusa ijambo “Yehova.” Ahubwo yamumenyesheje imwe mu mico Ye y’ingenzi (Kuva 34:6, 7, NW). Urwo ni urugero tugomba kwigana.
Waba ubwiriza umuntu umaze igihe gito ashimishijwe cyangwa waba utanga disikuru mu itorero, niba ibyo uvuga bikubiyemo imigisha izazanwa n’Ubwami, garagaza icyo ibyo byose bihishura ku Mana yatanze ayo masezerano. Niba ari amategeko yayo uvugaho, tsindagiriza ubwenge n’urukundo biyaranga. Garagaza neza ko gukora ibyo Imana idusaba bitatubera umutwaro, ahubwo ko bitugirira umumaro (Yes 48:17, 18; Mika 6:8). Garagaza ko uburyo bwose Yehova agaragazamo imbaraga ze bufite icyo buduhishurira ku mico ye, amahame ye n’umugambi we. Sobanura ko Yehova ashyira mu gaciro mu buryo agaragazamo imico ye. Mu gihe uvuga, garagariza abo ubwira ibyiyumvo wowe ubwawe ufitiye Yehova. Urukundo ukunda Yehova rushobora gutuma n’abandi bamukunda.
Ubutumwa bwihutirwa tugomba gutangaza muri iki gihe, butumirira abantu bose gutinya Imana. Binyuriye ku byo tuvuga, tugomba gushaka uko twashishikariza abandi gutinya Imana. Uko gutinya ni ugutinya kwiza, gutuma twumva twubashye Yehova mu buryo bwimbitse. (Zab 89:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Bikubiyemo kuzirikana ko Yehova ari we Mucamanza w’ikirenga kandi ko ibyiringiro byacu by’igihe kizaza bishingiye ku kuba twemerwa na We (Luka 12:5; Rom 14:12). Bityo rero, uko gutinya Imana bijyanirana no kuyikunda cyane, ku buryo bituma twifuza cyane kuyishimisha (Guteg 10:12, 13). Nanone gutinya Imana bidusunikira kwanga ibibi, kwitondera amategeko yayo no kuyisenga n’umutima wacu wose (Guteg 5:29; 1 Ngoma 28:9; Imig 8:13). Biturinda no kuba twagerageza gukorera Imana ari na ko dukunda iby’isi.—1 Yoh 2:15-17.
Izina ry’Imana ni “umunara ukomeye.” Abantu bazi Yehova by’ukuri bafite uburinzi bukomeye. Ibyo si ukubera gusa ko bakoresha izina rye bwite cyangwa ko bashobora kuvuga mu mutwe imwe mu mico ye. Ahubwo ni ukubera ko biringira Yehova ubwe. Mu Migani 18:10 herekeza kuri abo bantu, hagira hati “izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye; umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.”
Koresha neza uburyo bwose ubonye kugira ngo utere abandi inkunga yo kwiringira Yehova (Zab 37:3; Imig 3:5, 6). Umuntu wiringira Yehova aramwizera, akizera n’amasezerano ye (Heb 11:6). Iyo abantu ‘bambaje izina rya Yehova’ kubera ko bemera ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, bakaba bakunda inzira ze kandi biringira mu buryo budasubirwaho ko agakiza nyakuri ari We gusa gaturukaho, ni bwo baba bazakizwa, nk’uko Ijambo ry’Imana ribitwizeza (Rom 10:13, 14). Mu gihe wigisha abandi, jya ubafasha kugira bene icyo cyizere mu bice byose bigize imibereho yabo.
Muri iki gihe, abantu benshi bahanganye n’ibibazo by’ingutu. Bashobora kuba nta muti wabyo babona. Bashishikarize kumenya ibyo Yehova ashaka, kumwiringira no gushyira mu bikorwa ibyo biga (Zab 25:5). Batere inkunga yo gusengana umwete basaba Imana ubufasha kandi bayishimira imigisha ibaha (Fili 4:6, 7). Iyo bamaze kumenya Yehova, bitanyuriye gusa mu gusoma inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya, ahubwo binanyuriye mu kwirebera uko amasezerano ye agenda asohorera mu mibereho yabo, batangira kugira umutekano uzanwa no kwiyumvisha icyo mu by’ukuri izina rya Yehova risobanura.—Zab 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Yer 17:7, 8.
Koresha neza uburyo bwose ubonye ufasha abandi gusobanukirwa ko gutinya Imana y’ukuri Yehova no gukomeza amategeko yayo bihuje n’ubwenge.
‘GUHAMYA IBYA YESU’
IGIHE Yesu Kristo yari amaze kuzuka ategereje gusubira mu ijuru, yahaye abigishwa be amabwiriza agira ati “muzaba abagabo bo kumpamya . . . kugeza ku mpera y’isi” (Ibyak 1:8). Abagaragu b’Imana b’indahemuka bo muri iki gihe bavugwaho kuba bakora umurimo wo ‘guhamya ibya Yesu’ (Ibyah 12:17). Mbese, waba ugira umwete muri uwo murimo wo guhamya ibya Yesu?
Abantu benshi bavuga nta buryarya ko bizera Yesu, usanga nta cyo bazi na mba ku mibereho yari afite mbere y’uko aba umuntu. Ntibazi ko igihe yari ku isi yari umuntu nyamuntu. Ntibazi icyo kuba ari Umwana w’Imana bisobanura. Ntibasobanukiwe neza uruhare afite mu gusohoza umugambi w’Imana. Ntibazi icyo akora muri iki gihe, nta nubwo babona ko ibyo akora bizagira ingaruka ku mibereho yabo mu gihe kiri imbere. Bashobora no kuba batekereza bibeshya ko Abahamya ba Yehova batizera Yesu. Dufite inshingano yo kugerageza kubamenyesha ukuri kw’ibyo bintu.
Abandi bo ntibanemera ko higeze kubaho umuntu umeze nka Yesu uvugwa muri Bibiliya. Hari ababona ko Yesu yari umuntu ukomeye gusa. Benshi bahakana ko yari Umwana w’Imana. ‘Guhamya ibya Yesu’ muri abo bantu bisaba imihati ikomeye, kwihangana no kugira amakenga.
Uko abo tubwira baba babona ibintu kose, bagomba kumenya Yesu Kristo niba bashaka kungukirwa n’ibyo Imana yateganyije kugira ngo abantu bazabone ubuzima bw’iteka (Yoh 17:3). Imana yagaragaje neza ko ishaka ko abariho bose ‘bemera ku mugaragaro ko Yesu Kristo ari Umwami’ kandi bakagandukira ubutware bwe (Fili 2:9-11, NW). Nta kuntu rero dushobora kwirinda kuganira kuri icyo kibazo n’abantu bakomeye ku myizerere yabo, ariko y’ikinyoma, cyangwa abafite urwikekwe rukomeye. Nubwo hari aho dushobora kubwira abantu ibya Yesu Kristo nta cyo twishisha, n’iyo byaba ari ku ncuro ya mbere tubasuye, hari ahandi bishobora kuba ngombwa ko tumuvugaho tuteruye kugira ngo dufashe abatwumva gutangira kumubona uko bikwiriye. Bishobora no kuba ngombwa ko dushaka uko twazagaruka kuri iyo ngingo igihe tuzaba tugarutse gusura uwo muntu. Icyakora, hari igihe kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ari byo byonyine byadufasha kumusobanurira byose kuri Yesu Kristo.—1 Tim 2:3-7.
Uruhare rw’ingenzi Yesu afite mu mugambi w’Imana. Tugomba gufasha abantu gusobanukirwa ko kuva Yesu ari we “nzira” kandi ko ari ‘nta wujya kwa Se atamujyanye,’ nta muntu ushobora kwemerwa n’Imana atizera Yesu Kristo (Yoh 14:6). Nta nubwo yasobanukirwa Bibiliya atabanje kwemera umwanya w’ingenzi Yehova yahaye Umwana we w’imfura. Kubera iki? Kubera ko Yehova yahaye Umwana we umwanya ukomeye mu isohozwa ry’imigambi ye yose (Kolo 1:17-20). Icyo kintu ni cyo ubuhanuzi bwa Bibiliya bugenda bugarukaho (Ibyah 19:10). Yesu Kristo ni we uzakemura ibibazo byose byatewe no kwigomeka kwa Satani hamwe n’icyaha cya Adamu.—Heb 2:5-9, 14, 15.
Kugira ngo umuntu asobanukirwe neza uruhare Kristo afite, agomba kuzirikana ko abantu badashobora kwivana mu mimerere iteye agahinda barimo. Twese twavukiye mu cyaha. Ibyo bishobora kutugiraho ingaruka mu buryo bunyuranye. Ariko uko byagenda kose, amaherezo tugera aho tugapfa (Rom 3:23; 5:12). Mu gihe ubwiriza, fasha abantu gutekereza kuri icyo kintu. Hanyuma, basobanurire ko binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, Yehova asunitswe n’urukundo rwe yatumye abizera icyo gitambo bose bashobora kuzakizwa icyaha n’urupfu (Mar 10:45; Heb 2:9). Ibyo bizatuma babona ubuzima bw’iteka butunganye (Yoh 3:16, 36). Nta bundi buryo umuntu ashobora kubona iyo migisha (Ibyak 4:12). Mu gihe wigisha, haba mu itorero cyangwa ahandi, jya ukora ibirenze gusubiramo ibyo bintu gusa. Mu bugwaneza kandi wihanganye, fasha abakumva kwihingamo umutima ushima, bashimira ko Kristo ari Umucunguzi wacu. Ku muntu ushimira ko yahawe iyo mpano, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitekerereze ye, imyifatire ye hamwe n’intego afite mu buzima.—2 Kor 5:14, 15.
Ni iby’ukuri ko Yesu yatanze ubuzima bwe ho igitambo rimwe gusa (Heb 9:28). Ariko kandi, ubu ni Umutambyi Mukuru. Fasha abo ubwira kwiyumvisha icyo ibyo bisobanura. Mbese, baba bananiwe? Haba se hari uwabatengushye, cyangwa bakaba bababaye cyangwa se bafite ibibazo biterwa n’uko abantu babakikije babagirira nabi? Igihe Yesu yari umuntu, ibyo bibazo byose yabinyuzemo. Azi neza ingaruka bitugiraho. Kubera ko tudatunganye se, twaba twumva dukeneye imbabazi z’Imana? Iyo dusenze Imana tuyisaba imbabazi bishingiye ku gitambo cya Yesu, Yesu atubera “umurengezi kuri Data.” Atugirira impuhwe, maze ‘akadusabira’ (1 Yoh 2:1, 2; Rom 8:34). Binyuriye ku gitambo cya Yesu no kuba ari Umutambyi Mukuru, dushobora kwegera “intebe y’ubuntu” bwa Yehova kugira ngo adufashe mu gihe nyacyo (Heb 4:15, 16). Nubwo tudatunganye, ubufasha Umutambyi Mukuru, ari we Yesu, aduha, butuma dukorera Imana dufite umutimanama ukeye.—Heb 9:13, 14.
Ikindi kandi, Yesu afite ububasha bwinshi, kubera ko ari we Imana yashyizeho ngo abe Umutware w’itorero rya Gikristo (Mat 28:18; Ef 1:22, 23). Muri uwo mwanya we, aduha ubuyobozi dukeneye, ahuje n’ibyo Imana ishaka. Mu gihe wigisha abandi, bafashe kubona ko Yesu Kristo ari we Mutware w’itorero, aho kuba umuntu runaka (Mat 23:10). Ukiganira n’umuntu ku ncuro ya mbere, mutumirire kujya mu materaniro y’itorero ryo mu karere atuyemo, aho twigira Bibiliya twifashishije ibitabo duhabwa binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.” Aho kumubwira gusa uwo uwo “mugaragu” ari we, musobanurire na Shebuja uwo ari we, kugira ngo abone neza ko Yesu ari we uyobora itorero (Mat 24:45-47). Mwereke abasaza, umusobanurire n’imico yo mu Byanditswe basabwa kuba bafite (1 Tim 3:1-7; Tito 1:5-9). Sobanura ko itorero atari iry’abasaza, ahubwo ko inshingano yabo ari iyo gufasha abarigize kugera ikirenge mu cya Yesu Kristo (Ibyak 20:28; Ef 4:16; 1 Pet 5:2, 3). Fasha abantu bashya gusobanukirwa ko hari umuryango w’abantu bakorera kuri gahunda mu isi yose bayobowe na Kristo.
Amavanjiri atumenyesha ko igihe Yesu yinjiraga mu mujyi wa Yerusalemu hasigaye igihe gito ngo apfe, abigishwa be bamwise “Umwami uje mu izina ry’Uwiteka” (Luka 19:38). Uko abantu bagenda barushaho kwiga byinshi muri Bibiliya, bamenya ko ubu Yehova yamaze kwimika Yesu, akamuha ubutware ku bantu bo mu mahanga yose (Dan 7:13, 14). Mu gihe utanga disikuru mu itorero cyangwa uyobora ibyigisho bya Bibiliya, fasha abantu kwiyumvisha neza ingaruka ubutware bwa Yesu bugomba kugira kuri buri wese muri twe.
Tsindagiriza ko imibereho yacu igaragaza niba twemera koko ko Yesu Kristo ari Umwami, kandi ko tugandukira ubutware bwe tubikunze. Garagaza umurimo Yesu yasigiye abigishwa be, amaze kwimikwa (Mat 24:14; 28:18-20). Ibutsa icyo Yesu, we Mujyanama Ukomeye, yavuze ku birebana n’ibigomba kuza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. (Yes 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; Mat 6:19-34.) Bereke icyo Umwami w’Amahoro yavuze ku mwuka wari kuranga abigishwa be (Mat 20:25-27; Yoh 13:35). Irinde gucira abandi imanza mu birebana no kumenya niba koko bakora ibyo bari bakwiriye gukora byose; ahubwo batere inkunga yo gusuzuma niba ibyo bakora bigaragaza ko bagandukira ubutware bwa Kristo. Mu gihe ubigenza utyo, zirikana ko nawe ibyo bikureba.
Kristo ni we rufatiro twubakiraho. Bibiliya igereranya umurimo wo guhindura abantu abigishwa b’Abakristo n’uwo kubaka inzu kuri Yesu Kristo, we rufatiro (1 Kor 3:10-15). Kugira ngo ugere kuri iyo ntego, fasha abantu kumenya Yesu nk’uko avugwa muri Bibiliya. Ugomba kwitonda kugira ngo batumva ko ari wowe babereye abayoboke (1 Kor 3:4-7). Barehereze kuri Yesu Kristo.
Nushyiraho urufatiro ne za, abo wigisha bazasobanukirwa neza ko Kristo yaduhaye urugero ngo ‘tugere ikirenge mu cye’ (1 Pet 2:21). Kugira ngo wubakire kuri urwo rufatiro, tera abigishwa inkunga yo gusoma Amavanjiri batayabona ko ari inkuru yabayeho gusa, ahubwo banayakuremo urugero bagomba gukurikiza. Bafashe kuzirikana imyifatire hamwe n’imico byaranze Yesu. Bashishikarize gutekereza ku byiyumvo Yesu yari afitiye Se, ku kuntu yahanganye n’ibigeragezo hamwe n’ibishuko, uko yagandukiraga Imana n’uko yagiye ashyikirana n’abantu mu mimerere inyuranye. Tsindagiriza umurimo imibereho ya Yesu yari ishingiyeho. Bityo, igihe umwigishwa azaba agiye gufata umwanzuro cyangwa ahanganye n’ikigeragezo, azibaza ati ‘ni iki Yesu aba yarakoze muri iyi mimerere? Mbese, umwanzuro wanjye ugaragaza ko nshimira uko bikwiriye ibyo yankoreye?’
Mu gihe utanga disikuru mu itorero, ntugatekereze ko atari ngombwa ko ugira ikintu cyihariye uvuga kuri Yesu, ngo ni ukubera ko abavandimwe bawe basanzwe bamwizera. Niwubakira kuri uko kwizera basanzwe bafite, ibyo uvuga bizarushaho kugira icyo bibigisha. Niba ari amateraniro uvugaho, garagaza aho ahuriye no kuba Yesu ari Umutware w’itorero. Niba ibyo uvuga birebana n’umurimo wo kubwiriza, bibutse umwuka Yesu yakoranye umurimo we, kandi ugaragaze isano kubwiriza bifitanye n’umurimo Kristo akora ubu ari Umwami, kugira ngo akusanye abantu azarinda kandi akabinjiza mu isi nshya.
Birumvikana ko kumenya Yesu bikubiyemo ibirenze kumenya uko kuri kw’ibanze. Kugira ngo abantu babe Abakristo b’ukuri, bagomba kumwizera kandi bakamukunda. Urwo rukundo rubasunikira kumwumvira mu budahemuka (Yoh 14:15, 21). Rubafasha gushikama mu kwizera iyo bageze mu ngorane, bityo bagakomeza kugera ikirenge mu cya Kristo iminsi yose y’ubuzima bwabo, kandi bakagaragaza ko ari Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka kandi bashikamye, ‘bamaze gushorera imizi’ muri rwa rufatiro (Ef 3:17). Iyo myifatire ihesha ikuzo Yehova, we Mana ya Yesu Kristo, akaba na Se.
“Ubu Butumwa Bwiza Bw’ubwami”
IGIHE Yesu yavugaga ibintu byari kuzaranga ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’imperuka y’iyi si, yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Mat 24:14.
Ariko se mu by’ukuri, ubwo butumwa bugomba gutangazwa mu rugero rwagutse bene ako kageni ni ubuhe? Ni ubutumwa buvuga ibya bwa Bwami Yesu yatwigishije kujya dusaba Imana mu isengesho, tugira tuti “ubwami bwawe buze” (Mat 6:10). Mu Byahishuwe 11:15 havuga ko ubwo bwami ari ‘ubwami bw’Umwami wacu [Yehova] n’ubwa Kristo we,’ kubera ko Yehova ari we wabuhaye ububasha bwo gutegeka, kandi akaba yarimitse Kristo ngo abe Umwami. Icyakora, zirikana ko ubutumwa Yesu yavuze ko buzatangazwa muri iki gihe bwagutse cyane kuruta ubwo abigishwa be batangaje mu kinyejana cya mbere. Bo babwiraga abantu bati “ubwami bw’Imana burabegereye” (Luka 10:9). Icyo gihe, Yesu, we Mwami wabwo, yari muri bo. Ariko dukurikije uko bivugwa muri Matayo 24:14, Yesu yahanuye ikindi kintu cy’ingenzi gifitanye isano n’isohozwa ry’umugambi w’Imana cyari gutangazwa mu rwego rw’isi yose.
Icyo kintu umuhanuzi Daniyeli yaracyeretswe. Yabonye “usa n’umwana w’umuntu,” ni ukuvuga Yesu Kristo, ahabwa na wa “Mukuru nyir’ibihe byose,” ari we Yehova Imana, “ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera” (Dan 7:13, 14). Icyo kintu kireba abari mu ijuru no mu isi bose, cyabereye mu ijuru mu mwaka wa 1914. Nyuma y’icyo gihe, Satani n’abadayimoni be bajugunywe ku isi (Ibyah 12:7-10). Kuva ubwo, iyi si ishaje yinjiye mu minsi yayo y’imperuka. Ariko mbere y’uko ivanwaho burundu, hari ubutumwa butangazwa mu rwego rw’isi yose buvuga ko ubu Mesiya, Umwami wimitswe na Yehova, ategeka yicaye ku ntebe ye mu ijuru. Abantu aho bari hose ku isi, bagezwaho ubwo butumwa. Uko babwitabira bigaragaza imyifatire bafitiye Usumbabyose, we Mutegetsi w’“ubwami bw’abantu.”—Dan 4:29, umurongo wa 32 muri Biblia Yera.
Mu by’ukuri, hari ibindi bintu byinshi cyane tugitegereje. Turacyasenga tuti “ubwami bwawe buze,” ariko ntituba dutekereza ko Ubwami bw’Imana buzimikwa kera. Ahubwo, tuba dufite icyizere cy’uko Ubwami bwo mu ijuru buzagira icyo bukora butajenjetse kugira ngo busohoze ubuhanuzi bwa Bibiliya, urugero nk’ubuvugwa muri Daniyeli 2:44 no mu Byahishuwe 21:2-4. Ubwo Bwami buzahindura iyi si paradizo ituwe n’abantu bakunda Imana na bagenzi babo. Iyo tubwiriza ‘ubwo butumwa bwiza bw’ubwami,’ tumenyesha abantu iby’iyo migisha yo mu gihe kizaza. Ariko nanone dutangazanya icyizere ko Yehova yamaze guha ubutware bwose Umwana we. Mbese, waba nawe wibanda kuri ubwo butumwa bwiza iyo ubwiriza iby’Ubwami?
Sobanura icyo Ubwami ari cyo. Twasohoza dute inshingano yacu yo gutangaza Ubwami bw’Imana? Hari ingingo nyinshi dushobora kwifashisha tubyutsa ugushimishwa mu gihe tugiye kuganira n’abantu, ariko bidatinze, bagomba guhita babona ko ubutumwa bwacu bufitanye isano n’Ubwami bw’Imana.
Kimwe mu bintu by’ingenzi bikubiye mu murimo wacu ni ugusoma cyangwa kuvuga imirongo ya Bibiliya ivuga ku Bwami. Mu gihe uvuga ku Bwami, ugomba kugenzura niba abo ubwira bumva icyo ari cyo. Bishobora kuba ngombwa ko ukora ibirenze kubabwira ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi. Hari abantu bigora kwiyumvisha ukuntu habaho ubutegetsi butagaragara. Hari uburyo bwinshi ushobora gufashamo abantu nk’abo gutekereza. Urugero, umuyaga ntugaragara, ariko ugira imbaraga zitangaje. Ntidushobora kureba Utegeka umuyaga, ariko biragaragara neza ko afite imbaraga nyinshi cyane. Bibiliya imwita “Umwami nyir’ibihe byose” (1 Tim 1:17). Ushobora no kwibutsa umuntu nk’uwo ko mu bihugu binini haba hari abantu benshi bataragera mu murwa mukuru w’igihugu cyabo, cyangwa batarabona perezida w’igihugu cyabo. Ibyo byose babimenyera mu makuru. Muri ubwo buryo, Bibiliya, ubu imaze kwandikwa mu ndimi zisaga 2.200, itubwira iby’Ubwami bw’Imana; itumenyesha uwahawe ubutware n’icyo ubwo Bwami bukora muri iki gihe. Umunara w’Umurinzi, wandikwa mu ndimi nyinshi kurusha indi gazeti iyo ari yo yose, wiyemeje ‘gutangaza Ubwami bwa Yehova,’ nk’uko bivugwa ku gifubiko cyawo.
Kugira ngo ufashe abantu gusobanukirwa icyo Ubwami ari cyo, ushobora wenda kuvuga bimwe mu bintu abantu bifuza ko ubutegetsi bwakora: kubafasha kugira umutekano mu by’ubukungu, kubazanira amahoro, kubarinda ubugizi bwa nabi, gufata abantu bo mu moko yose kimwe, kubafasha kwiga no kugira ubuzima buzira umuze. Basobanurire ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzazana ibyo byose kandi bugahaza mu buryo bwuzuye n’ibindi bintu byiza byose abantu bifuza.—Zab 145:16.
Ihatire gushishikariza abantu kwihingamo icyifuzo cyo kuba abayoboke b’Ubwami Yesu Kristo abereye Umwami. Bibutse ibitangaza yakoze agaragaza ibyo azakora ari Umwami mu ijuru. Ganira na bo kenshi ku mico ihebuje yagaragaje (Mat 8:2, 3; 11:28-30). Sobanura ko yatanze ubuzima bwe ho igitambo ku bwacu, kandi ko Imana imaze kumuzura, yamuhaye ubuzima budapfa mu ijuru. Aho ni ho ategekera ari Umwami.—Ibyak 2:29-35.
Tsindagiriza ko ubu Ubwami bw’Imana butegeka buri mu ijuru. Icyakora, zirikana ko imimerere abantu benshi batekereza ko yagombye kuba igihamya cy’uko Ubwami butegeka koko atari yo babona. Bagaragarize ko ibyo ubizi, maze ubabaze niba bazi icyo Yesu Kristo ubwe yavuze ko cyari kugaragaza ko ategeka. Garagaza bimwe mu bintu bigize icyo kimenyetso biboneka muri Matayo igice cya 24, Mariko igice cya 13, cyangwa Luka igice cya 21. Hanyuma, babaze niba bazi impamvu kwimikwa kwa Kristo mu ijuru byari gutuma ku isi habaho iyo mimerere. Noneho, soma mu Byahishuwe 12:7-10, 12.
Niba ushaka gutanga igihamya gifatika kigaragaza icyo Ubwami bw’Imana bukora muri iki gihe, soma muri Matayo 24:14, hanyuma usobanure gahunda yo kwigisha Bibiliya ikorwa ubu ku isi hose (Yes 54:13). Bwira abantu amashuri atandukanye afasha Abahamya ba Yehova, yose akaba ashingiye kuri Bibiliya kandi yose kuyigamo bikaba ari ubuntu. Sobanura ko uretse kubwiriza ku nzu n’inzu, dufite na gahunda yo kwigisha Bibiliya abantu ku giti cyabo cyangwa bo hamwe n’imiryango yabo ku buntu, mu bihugu bisaga 230. Mbese, hari ubutegetsi bw’abantu na bumwe bushobora kugeza ku bayoboke babwo, n’abantu bo ku isi hose, bene iyo gahunda y’inyigisho zagutse gutyo? Tumirira abo muvugana kuza mu Nzu y’Ubwami no mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova, kugira ngo birebere ingaruka iyo gahunda y’inyigisho igira ku mibereho y’abantu.—Yes 2:2-4; 32:1, 17; Yoh 13:35.
Ariko se, uwo muvugana azabona icyo iyo gahunda y’inyigisho imurebaho we ubwe? Ushobora wenda kumubwira ko ugenzwa no kumusobanurira ko abantu bose bashobora guhitamo kubaho ari abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Mu buhe buryo? Binyuriye mu kumenya ibyo Imana idusaba no kubikora uhereye ubu.—Guteg 30:19, 20; Ibyah 22:17.
Fasha abandi gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere. Ndetse n’iyo umuntu amaze kwemera ubutumwa bw’Ubwami, hari indi myanzuro aba agomba gufata. Ni uwuhe mwanya azaha Ubwami bw’Imana mu mibereho ye? Yesu yateye abigishwa inkunga igira iti “mubanze mushake ubwami bw’Imana” (Mat 6:33). Ni gute twafasha Abakristo bagenzi bacu kubanza gushaka Ubwami? Twabafasha tubaha urugero rwiza kandi tukababwira uburyo butandukanye ibyo bishobora kugerwaho. Rimwe na rimwe, dushobora gufasha mugenzi wacu tumubaza niba yarigeze gutekereza ku buryo ubu n’ubu cyangwa tukamubwira inkuru zigaragaza ibyo abandi bakora. Dushobora no kuganira na we ku nkuru zo muri Bibiliya kugira ngo zimufashe kurushaho gukunda Yehova. Dushobora kumufasha kubanza gushaka Ubwami dutsindagiriza ko buriho koko, kandi tugatsindagiriza ko umurimo wo gutangaza Ubwami ari uw’ingenzi cyane. Akenshi ariko, uburyo bugira ingaruka nziza kuruta ubundi si ukubwira abandi icyo bagomba gukora, ahubwo ni ukubashishikariza kugira icyifuzo cyo kugikora.
Nta gushidikanya rero ko ubutumwa bw’ingenzi twese tugomba gutangaza bwibanda mbere na mbere kuri Yehova Imana, Yesu Kristo n’Ubwami. Ubwo butumwa bw’ingenzi ni bwo tugomba kwibandaho mu gihe tubwiriza, igihe turi mu matorero yacu no mu mibereho yacu. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaza ko twungukirwa koko n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.