IGICE CYA 22
Ese ugaragaza “ubwenge buva mu ijuru” mu mibereho yawe?
1-3. (a) Ni gute Salomo yagaragaje ubwenge butangaje igihe yakemuraga impaka hagati y’ababyeyi babiri barwaniraga uruhinja? (b) Ni iki Yehova adusezeranya ko azaduha, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?
RWARI urubanza rutoroshye na gato. Abagore babiri barwaniraga uruhinja, buri wese muri bo akaba yaravugaga ko ari urwe. Abo bagore bombi barabanaga, kandi buri wese muri bo yari yabyaye umwana w’umuhungu, ariko ntibabyariye umunsi umwe. Umwana umwe yari yapfuye kandi buri mugore yavugaga ko umwana muzima ari uwe.a Nta wundi muntu wari wabonye uko byari byagenze ngo abyemeze. Urwo rubanza rushobora kuba rwarajyanywe mu nkiko zo hasi ariko bikananirana. Amaherezo, izo mpaka bazishyikirije Salomo, umwami wa Isirayeli. Ese yari gushobora gutahura aho ukuri kwari kuri?
2 Salomo yamaze akanya ateze amatwi abo bagore bombi igihe bajyaga impaka, maze asaba ko bamuzanira inkota. Hanyuma, yategetse ko urwo ruhinja barucamo kabiri, bityo buri mugore agahabwa igice. Ako kanya, uwari umubyeyi nyakuri w’urwo ruhinja yinginze umwami ngo urwo ruhinja, ari we mwana we yakundaga cyane, aruhe uwo mugore wundi. Ariko uwo mugore wundi we yakomeje gusaba ngo uwo mwana bamucemo kabiri. Icyo gihe noneho, Salomo yamenye uvugisha ukuri. Yari azi ukuntu umubyeyi agirira impuhwe n’ubwuzu umwana yabyaye, kandi yakoresheje ubwo bumenyi akemura ayo makimbirane. Tekereza ukuntu uwo mubyeyi yumvise ahumurijwe igihe Salomo yategekaga ko bamuha uruhinja rwe, maze akavuga ati: ‘Ni we mama we!’—1 Abami 3:16-27.
3 Ibyo rwose byagaragaje ubwenge buhambaye. Abantu bamaze kumva ukuntu Salomo yaciye urwo rubanza, baratangaye, “kuko babonaga ko yari afite ubwenge buturuka ku Mana.” Ubwenge bwa Salomo bwari impano ituruka ku Mana. Yehova yari yaramuhaye “ubwenge no gushishoza” (1 Abami 3:12, 28). Ese natwe dushobora kugira ubwenge buva ku Mana? Yego rwose. Salomo ayobowe n’umwuka wera yaranditse ati: ‘Yehova ni we utanga ubwenge’ (Imigani 2:6). Yehova asezeranya ko abashaka ubwenge nta buryarya azabubaha. Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha neza ubumenyi n’ubushishozi. Ni gute dushobora kubona ubwenge buva mu ijuru, kandi se ni gute dushobora kubugaragaza mu mibereho yacu?
Ni gute wabona ubwenge?
4-7. Ni ibihe bintu bine bisabwa kugira ngo umuntu abone ubwenge?
4 Ese ni ngombwa kuba abahanga bo mu rwego rwo hejuru cyangwa kuba twarize amashuri menshi kugira ngo tubone ubwenge buva ku Mana? Oya rwose. Yehova yishimira kuduha ubwenge bwe atitaye ku buzima twakuriyemo cyangwa amashuri twize (1 Abakorinto 1:26-29). Ariko rero, tugomba kugira icyo dukora, kubera ko Bibiliya idusaba ‘gushakisha ubwenge’ (Imigani 4:7). Ni gute twabushaka?
5 Icya mbere, tugomba gutinya Imana. Mu Migani 9:10 hagira hati: “Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge [cyangwa ‘ni intambwe ya mbere iganisha ku bwenge’].” Gutinya Imana ni ryo shingiro ry’ubwenge nyakuri. Kubera iki? Wibuke ko ubwenge bukubiyemo ubushobozi bwo gukoresha neza ubumenyi ku buryo bukugirira akamaro. Gutinya Imana si ukugira ubwoba bwinshi imbere yayo, ahubwo ni ukuyisenga tuyubashye kandi tuyiringiye. Gutinya Imana muri ubwo buryo bigira akamaro kandi bigatuma dufata imyanzuro myiza. Bituma dushyira mu bikorwa ibyo twamenye maze tugakora ibyo Imana ishaka. Iyo ni yo nzira nziza iruta izindi twanyuramo, kuko buri gihe ibyo adusaba ni twe bigirira akamaro.
6 Icya kabiri, tugomba kwicisha bugufi kandi tukiyoroshya. Ntidushobora kugira ubwenge buva ku Mana tudafite umuco wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya (Imigani 11:2). Kubera iki? Iyo twicisha bugufi kandi tukiyoroshya, tuba twiteguye kwemera ko tutazi buri kintu cyose, ko ibitekerezo byacu atari ko buri gihe biba ari ukuri, kandi ko dukeneye kumenya icyo Yehova atekereza mu gihe dufata imyanzuro. Yehova ‘arwanya abishyira hejuru,’ ariko yishimira guha ubwenge abantu bicisha bugufi by’ukuri.—Yakobo 4:6.
7 Ikintu cya gatatu cy’ingenzi, ni ukwiga Ijambo ry’Imana. Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu Ijambo rye. Kugira ngo tubone ubwo bwenge, tugomba gukora uko dushoboye kose tugacukumbura cyane kugira ngo tububone (Imigani 2:1-5). Ikintu cya kane gisabwa, ni isengesho. Nidusaba Imana ubwenge nta buryarya, izabuduha ititangiriye itama (Yakobo 1:5). Amasengesho tuvuga tuyisaba umwuka wayo, izayasubiza rwose. Kandi umwuka wayo ushobora gutuma tubona ubutunzi mu Ijambo ryayo bushobora kudufasha gukemura ibibazo, tukirinda kugerwaho n’akaga, kandi tugafata imyanzuro ihuje n’ubwenge.—Luka 11:13.
Kugira ngo tubone ubwenge buva ku Mana, tugomba gukora uko dushyoboye tugacukumbura kugira ngo tububone
8. Niba mu by’ukuri twaramaze kubona ubwenge buva ku Mana, ni iki kizabigaragaza?
8 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 17, ubwenge bwa Yehova ni ingirakamaro. Bityo rero, niba koko twarabonye ubwenge buva ku Mana, bizagaragarira mu myitwarire yacu. Umwigishwa Yakobo yavuze ibihereranye n’imbuto z’ubwenge buva ku Mana igihe yandikaga ati: “Ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, burangwa no gushyira mu gaciro, buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’ibikorwa byiza, ntibusumbanya abantu, kandi ntibugira uburyarya” (Yakobo 3:17). Mu gihe turi bube dusuzuma buri muco muri iyo mico igize ubwenge buva ku Mana, dushobora kwibaza tuti: “Ese, ngaragaza ubwenge buva mu ijuru mu mibereho yanjye?”
“Buraboneye, kandi ni ubw’amahoro”
9. Kuba umuntu uboneye bisobanura iki, kandi se kuki bikwiriye ko ari wo muco wa mbere uri ku rutonde rw’ibintu biranga ubwenge?
9 “Mbere na mbere buraboneye.” Kuba umuntu uboneye bisobanura kuba umuntu utanduye atari ibi by’inyuma gusa, ahubwo n’imbere mu mutima. Bibiliya ishyira isano hagati y’ubwenge n’umutima, ariko kandi ubwenge buva mu ijuru ntibushobora kwinjira mu mutima wahumanyijwe n’ibitekerezo bibi, urarikira ibintu bibi kandi ukaba ukora ibintu ubitewe n’intego mbi (Imigani 2:10; Matayo 15:19, 20). Nyamara kandi, niba umutima wacu uboneye uko bishoboka kose ku bantu badatunganye, ‘tuzareka ibibi, dukore ibyiza’ (Zaburi 37:27; Imigani 3:7). Ese kuba umuntu uboneye ari wo muco wa mbere uri ku rutonde rw’ibintu biranga ubwenge, ntibikwiriye? Ubundi se niba turi abantu banduye mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka, ni gute mu by’ukuri twagaragaza indi mico iranga ubwenge buva mu ijuru?
10, 11. (a) Kuki ari ngombwa ko tuba abantu barangwa n’amahoro? (b) Mu gihe wumva ko wababaje mugenzi wawe muhuje ukwizera, ni gute ushobora kugaragaza ko uri umuntu ushaka amahoro? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
10 “Kandi ni ubw’amahoro.” Ubwenge buva mu ijuru budusaba gukurikira amahoro, iyo akaba ari imbuto y’umwuka w’Imana (Abagalatiya 5:22). Dukora uko dushoboye kose ngo twirinde guhungabanya ‘amahoro’ aranga abagize ubwoko bwa Yehova (Abefeso 4:3). Nanone, duhatanira kugarura amahoro mu gihe yahungabanye. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Bibiliya igira iti: ‘[Mukomeze] kubana amahoro, kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe’ (2 Abakorinto 13:11). Bityo rero, mu gihe dukomeza kubana mu mahoro, Imana y’amahoro izabana natwe. Uko dufata bagenzi bacu duhuje ukwizera bigira ingaruka ku mishyikirano tugirana na Yehova. Ni gute twagaragaza ko turi abantu bashaka amahoro? Reka dufate urugero.
11 Wagombye gukora iki mu gihe waba wumva ko wababaje mugenzi wawe muhuje ukwizera? Yesu yagize ati: “Niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo upfa na mugenzi wawe, ujye usiga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure na mugenzi wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe” (Matayo 5:23, 24). Ushobora gukurikiza iyo nama ufata iya mbere ugasanga umuvandimwe wawe. Wagenda ufite iyihe ntego? ‘Kwikiranura’ na we.b Kugira ngo ubigereho, hari ubwo byaba ari ngombwa ko wemera ko yababaye koko, aho kubyirengagiza. Uko bigaragara, numwegera ufite intego yo kugarura amahoro hagati yanyu kandi ugakomeza kugira iyo myifatire, kutumvikana bishobora gushira, hagasabwa imbabazi mu buryo bukwiriye, kandi hakabaho kubabarira. Iyo ufashe iya mbere ugashaka amahoro, uba ugaragaje ko uyoborwa n’ubwenge buva ku Mana.
“Burangwa no gushyira mu gaciro, buba bwiteguye kumvira”
12, 13. (a) Ijambo ryahinduwemo ‘gushyira mu gaciro’ muri Yakobo 3:17 risobanura iki? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko dushyira mu gaciro?
12 “Burangwa no gushyira mu gaciro.” Kuba umuntu ushyira mu gaciro bisobanura iki? Dukurikije intiti mu bya Bibiliya, guhindura ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gushyira mu gaciro” muri Yakobo 3:17, ntibyoroshye. Iryo jambo ryumvikanisha igitekerezo, cyo kuba umuntu uhora yiteguye kuva ku izima. Abahinduzi bakoresheje amagambo nk’aya ngo “ubugwaneza,” “kwihangana” no “kuzirikana abandi.” Ni gute dushobora kugaragaza ko uwo muco ugize ubwenge buva mu ijuru ugaragara mu mibereho yacu?
13 Mu Bafilipi 4:5 hagira hati: “Mujye mureka abantu bose babone ko mushyira mu gaciro.” Hari indi Bibiliya yahinduye uwo murongo igira iti: “Ba umuntu uzwiho gushyira mu gaciro.” Uwo murongo ugaragaje ko bidahagije kumva ko dushyira mu gaciro. Ahubwo icy’ingenzi ni ukumenya ko abandi babona ko dushyira mu gaciro. Umuntu ushyira mu gaciro ntatsimbarara buri gihe ku mategeko cyangwa ngo yumve ko ibintu bigomba gukorwa uko abishaka. Ahubwo aba yiteguye kumva ibitekerezo by’abandi, kandi mu gihe bikwiriye, ava ku izima akemera ibyifuzo byabo. Nanone kandi, aba ari umugwaneza, udakagatiza mu mishyikirano agirana n’abandi. Nubwo ibyo ari iby’ingenzi ku Bakristo bose, ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ku basaza. Iyo abasaza bagwa neza, bituma bishyikirwaho (1 Abatesalonike 2:7, 8). Byaba byiza twese twibajije tuti: “Ese abantu babona ndi umuntu uzirikana abandi, uva ku izima kandi w’umugwaneza?”
14. Ni gute dushobora kugaragaza ko ‘twemera kugirwa inama’?
14 “Buba bwiteguye kumvira.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “buba bwiteguye kumvira,” nta handi riboneka mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Dukurikije ibyavuzwe n’umuhanga mu bya Bibiliya, iryo jambo “inshuro nyinshi rikoreshwa mu bihereranye na disipuline ya gisirikare cyangwa kumvira nk’abasirikare.” Ryumvikanisha igitekerezo cyo “kwemezwa ibintu mu buryo bworoshye” no “kuganduka.” Umuntu ugengwa n’ubwenge buva mu ijuru aba yiteguye gukurikiza icyo Ibyanditswe bivuga. Ntabwo aba azwiho kuba ari umuntu ufata umwanzuro, hanyuma akanga kwemera ikindi gitekerezo icyo ari cyo cyose kimuvuguruza. Ahubwo, ahita agira icyo ahindura iyo bamweretse ibimenyetso bigaragara neza bishingiye ku Byanditswe, bigaragaza ko yafashe imyanzuro itari yo. Ese uko ni ko abandi bakuzi?
“Bwuzuye imbabazi n’ibikorwa byiza”
15. Imbabazi ni iki, kandi se kuki bikwiriye ko muri Yakobo 3:17 havugira rimwe “imbabazi” n’“ibikorwa byiza”?
15 “Bwuzuye imbabazi n’ibikorwa byiza.”c Imbabazi ni ikintu cy’ingenzi mu bigize ubwenge buva mu ijuru, kubera ko ubwo bwenge buvugwaho kuba ‘bwuzuye imbabazi.’ Zirikana ko “imbabazi” n’“ibikorwa byiza” byavugiwe hamwe. Ibyo birakwiriye, kubera ko muri Bibiliya, ijambo imbabazi akenshi ryerekeza ku gikorwa cyo kwita ku bandi ubishishikariye kandi impuhwe zituma habaho ibikorwa byinshi by’ineza. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kivuga ko imbabazi ari “ukumva ugize agahinda bitewe n’ibibazo undi muntu afite, bigatuma ugerageza kugira icyo ubikoraho.” Ku bw’ibyo, umuntu ufite ubwenge buva ku Mana ntabwo ashishikazwa no kubona ibimenyetso by’ikintu runaka cyangwa kugira ubumenyi gusa. Ahubwo yita cyane ku bantu, akabagaragariza ineza, akabahangayikira kandi akagira icyo akora kugira ngo abafashe. Ni gute dushobora kugaragaza ko twuzuye imbabazi?
16, 17. (a) Uretse urukundo dukunda Imana, ni ikihe kintu kindi gituma dukora umurimo wo kubwiriza, kandi kuki? (b) Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko twuzuye imbabazi?
16 Nta gushidikanya, uburyo bw’ingenzi twabigaragazamo ni ukugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ni iki gituma dukora uwo murimo? Mbere na mbere, ni urukundo dukunda Imana. Ariko nanone, tubiterwa n’imbabazi cyangwa impuhwe dufitiye abandi (Matayo 22:37-39). Abantu benshi muri iki gihe ‘bameze nk’intama zitagira umwungeri’ (Matayo 9:36). Baratereranywe kandi bayobejwe n’abayobozi b’amadini y’ibinyoma. Ibyo byatumye batamenya ibihereranye n’ubuyobozi burangwa n’ubwenge dusanga mu Ijambo ry’Imana cyangwa ngo bamenye imigisha Ubwami buzazana vuba aha kuri iyi si. Bityo rero, iyo dutekereje ukuntu abantu bakeneye ubutumwa bwiza, twumva tubagiriye impuhwe, maze bigatuma dukora uko dushoboye kose kugira ngo tubabwire ibihereranye n’umugambi wuje urukundo wa Yehova.
17 Ni ubuhe buryo bundi dushobora kugaragazamo ko twuzuye imbabazi? Ibuka umugani wa Yesu uhereranye n’Umusamariya wasanze umugenzi aryamye iruhande rw’inzira, bamwambuye kandi bamukubise. Uwo Musamariya ‘yamugiriye impuhwe,’ apfuka ibikomere bye kandi amwitaho (Luka 10:29-37). Ese ibyo ntibigaragaza ko kugira imbabazi hakubiyemo no gukorera ibikorwa bifatika abantu bakeneye ubufasha? Bibiliya iratubwira iti: ‘Mukorere bose ibyiza, ariko cyane cyane abo muhuje ukwizera’ (Abagalatiya 6:10). Reka turebe uburyo bumwe na bumwe dushobora kubikoramo. Mugenzi wacu duhuje ukwizera ugeze mu za bukuru ashobora gukenera kujyanwa mu materaniro no kumugarura avuyeyo. Umupfakazi mu itorero ashobora kuba akeneye gufashwa kugira ngo asane inzu ye (Yakobo 1:27). Umuntu wacitse intege ashobora gukenera kubwirwa “ijambo ryiza” ryo kumuhumuriza (Imigani 12:25). Iyo tugaragaje imbabazi muri ubwo buryo, biba bigaragaza ko dufite ubwenge buva mu ijuru.
“Ntibusumbanya abantu, kandi ntibugira uburyarya”
18. Niba tuyoborwa n’ubwenge buva mu ijuru, ni iki twagombye kwihatira kuvana burundu mu mitima yacu, kandi kuki?
18 “Ntibusumbanya abantu.” Ubwenge buva ku Mana butuma twirinda ivangura rishingiye ku moko no kwirata igihugu umuntu akomokamo. Niba tuyoborwa n’ubwenge nk’ubwo, tuzihatira kurandura mu mitima yacu ingeso iyo ari yo yose yo kurobanura abantu (Yakobo 2:9). Ntabwo dukunda abantu dushingiye ku mashuri bize, ubutunzi bafite, cyangwa inshingano bafite mu itorero. Nta nubwo tugira uwo dusuzugura muri bagenzi bacu duhuje ukwizera, nubwo yaba asa n’aho ari uwo mu rwego rwo hasi. Niba Yehova yaragaragarije abantu nk’abo urukundo, natwe twagombye rwose kubona ko dukwiriye kurubagaragariza.
19, 20. (a) Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “indyarya” ryerekeza kuki? (b) Ni gute tugaragaza ko ‘dukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya,’ kandi se kuki ibyo ari iby’ingenzi?
19 “Ntibugira uburyarya.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “indyarya,” rishobora kwerekeza ku “mukinnyi w’ikinamico ufite umwanya runaka agomba gukinamo.” Mu bihe bya kera, abakinnyi b’ikinamico b’Abagiriki n’ab’Abaroma bambaraga ibintu byabapfukaga mu maso bikabahindura isura mu gihe babaga barimo bakina. Ku bw’ibyo, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “indyarya” ryaje kwerekezwa ku muntu wiyoberanya, cyangwa ukora ibintu bidahuje n’uko ari. Umuco wo kutagira uburyarya uranga ubwenge buva ku Mana, ntiwagombye kugira ingaruka ku kuntu dufata bagenzi bacu duhuje ukwizera gusa, ahubwo nanone wagombye kugira ingaruka ku byiyumvo tubagirira.
20 Intumwa Petero yavuze ko ‘kumvira ukuri’ byagombye gutuma ‘dukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya’ (1 Petero 1:22). Urukundo dukunda abavandimwe bacu ntirwagombye kuba urw’inyuma gusa. Ntabwo dusa n’abambaye ibintu bidupfuka mu maso bikaduhindura isura, cyangwa ngo duse n’abakina ikinamico kugira ngo tubeshye abandi. Urukundo rwacu rugomba kuba ari urukundo nyakuri kandi ruvuye ku mutima. Muri ubwo buryo, bagenzi bacu duhuje ukwizera bazatwiringira, kuko bazaba bazi ko turi abo tugaragaza ko turi bo koko. Kutarangwa n’uburyarya bizatuma tubana neza n’Abakristo bagenzi bacu kandi bizatuma mu itorero abantu bizerana.
“Rinda ubwenge bwawe”
21, 22. (a) Ni mu buhe buryo Salomo yananiwe kurinda ubwenge? (b) Ni gute dushobora gukomeza kurinda ubwenge buva ku Mana, kandi se ni gute bizatugirira akamaro?
21 Ubwenge buva ku Mana ni impano ituruka kuri Yehova. Ubwo rero, twagombye kurinda iyo mpano. Salomo yaravuze ati: “Mwana wanjye, . . . rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” (Imigani 3:21). Ikibabaje ariko, ni uko Salomo ubwe yananiwe kubigenza atyo. Yakomeje kuba umunyabwenge igihe cyose yari afite umutima wo kumvira. Ariko amaherezo, abagore be benshi b’abanyamahangakazi bamuyobeje umutima maze areka gusenga Yehova mu buryo yemera (1 Abami 11:1-8). Ingaruka mbi zageze kuri Salomo, zigaragaza ko ubumenyi nta gaciro buba bufite iyo tutabukoresheje uko bikwiriye.
22 Ni gute dushobora gukomeza kugira ubwenge nyakuri? Uretse kuba tugomba gusoma Bibiliya buri gihe hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitegurwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ tugomba no gukora uko dushoboye kose tugashyira mu bikorwa ibyo twiga (Matayo 24:45). Dufite impamvu nyinshi zituma tugaragaza ubwenge buva ku Mana mu byo dukora. Iyo ni yo nzira y’ubuzima nziza kurusha izindi zose muri iki gihe. Iyo nzira ishobora gutuma tugundira ‘ubuzima nyakuri’, ni ukuvuga ubuzima tuzabamo mu isi nshya y’Imana (1 Timoteyo 6:19). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko kwitoza kugira ubwenge buva mu ijuru bituma turushaho kwegera uwo dukesha ubwenge bwose, ni ukuvuga Yehova Imana.
a Dukurikije uko bivugwa mu 1 Abami 3:16, abo bagore bombi bari indaya. Hari igitabo cy’umuryango wacu kigira kiti: “Abo bagore bashobora kuba batari indaya izi zabigize umwuga, ahubwo bakaba bari abagore bari barasambanye, wenda bakaba bari Abayahudikazi cyangwa bikaba bishoboka ko bari abagore bakomokaga ku Banyamahanga.”—Insight on the Scriptures, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
b Imvugo y’Ikigiriki yahinduwemo “wikiranure,” isobanura “kureka urwango wari ufitiye umuntu, mugahinduka incuti, mukunga ubumwe, mukongera kugirana ubucuti nka mbere cyangwa mukongera mugakorana.” Bityo rero, intego yawe aba ari iyo gutuma hagira igihinduka, niba bishoboka ukarandura ibyiyumvo bibi mu mutima w’uwo wababaje.—Abaroma 12:18.
c Ubundi buhinduzi bwahinduye ayo magambo ngo “bwuzuye impuhwe n’ibikorwa byiza.”—A Translation in the Language of the People, yahinduwe na Charles B. Williams.