IGICE CYA 1
Ubutumwa bwa Yehova mu gihe cya kera no muri iki gihe
1, 2. Abantu benshi bagiye bashaka bate ubutunzi buhishwe, kandi se ni iki cyagufasha kugira ibyishimo mu buzima?
KUVA kera, abantu benshi batekerezaga ko bashobora kubona ubutunzi buhishwe. Ese waba warasomye inkuru z’abantu bakoraga ingendo bashaka ubutunzi, abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo hamwe n’abandi bashakishaga ubutunzi nk’ubwo? Nubwo wowe ushobora kuba utaragiye gukora ubushakashatsi nk’ubwo, byagenda bite uramutse uguye ku butunzi? Mbega ukuntu byaba bishimishije ubwo butunzi bubaye bushobora gutuma imibereho yawe irushaho kuba myiza, bugatuma wishima kandi ukagera kuri byinshi!
2 Abantu benshi ntibajya gushaka ubutunzi nyabutunzi, ariko bashyiraho imihati kugira ngo bagire ibyishimo binyuze mu gushakisha amafaranga, ubuzima bwiza n’ishyingiranwa ryiza, ubwo bukaba ari ubutunzi butabonerwa mu gucukura ubutaka. Nta n’aho wabona ikarita igaragaza aho ubwo butunzi buherereye. Ariko nk’uko ubizi, ni ngombwa gushyiraho imihati kugira ngo ubugereho. Ni yo mpamvu abantu benshi bishimira kugirwa inama nziza ibafasha kugera ku ntego zabo, igatuma barushaho kugira ibyishimo mu mibereho yabo kandi bakagira icyo bageraho.
3, 4. Ni he ushobora kubona inama z’ingirakamaro zikwereka uko wabaho?
3 Mu by’ukuri, ushobora kubona inama z’ingirakamaro zafashije abantu kugira ibyishimo. Abantu benshi biboneye ko Bibiliya itanga inama nziza cyane ku byerekeranye n’uko bakwiriye kubaho. Umwanditsi w’umwongereza witwa Charles Dickens yagize icyo avuga kuri Bibiliya agira ati “ni igitabo cyiza cyane kurusha ibindi byose byabayeho, cyangwa ibizabaho mu isi . . . kubera ko kikwigisha amasomo meza cyane yayobora buri muntu wese.”
4 Ibyo ntibitangaje ku bantu bose bemera ko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Ushobora kuba wemera amagambo dusoma muri 2 Timoteyo 3:16 agira ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka.” Mu yandi magambo, Bibiliya ikubiyemo ubutumwa bw’ingirakamaro cyane bushobora kwereka abantu uko babaho muri iyi si irimo ibibazo by’isobe. Abemera ko Bibiliya iyobora intambwe zabo, bagira imibereho ishimishije by’ukuri kandi bakagira icyo bageraho.
5-7. Ni ibihe bitabo bya Bibiliya wasangamo ubuyobozi bw’ingirakamaro?
5 Ariko se, ni ibihe bitabo byo muri Bibiliya uhita utekereza ko wasangamo izo nama? Hari abahita batekereza ku Kibwiriza cyo ku Musozi, aho Yesu yatanze inama zatugirira akamaro mu mibereho yacu ya buri munsi. Abandi bo batekereza ku nyandiko z’intumwa Pawulo. Nanone kandi, buri wese ashobora kubona inama z’ingirakamaro mu gitabo cya Zaburi n’icy’Imigani, ibyo bikaba ari ibitabo birimo ubwenge bwinshi. Mu by’ukuri, bitewe n’imimerere urimo cyangwa se ibibazo uhanganye na byo, igitabo icyo ari cyo cyose cyo muri Bibiliya cyagufasha, niyo byaba ibitabo birimo amateka gusa, urugero nko guhera ku gitabo cya Yosuwa kugera ku cya Esiteri. Inkuru ziri muri ibyo bitabo zikubiyemo ingero z’umuburo kuri buri wese ushaka gukorera Imana yishimye (1 Abakorinto 10:11). Koko rero, ibyo bitabo bitanga inama zishobora kugufasha kuyobora intambwe zawe, kandi zigatuma ugira icyo ugeraho mu buzima. Ibuka ukuri kw’aya magambo agira ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Abaroma 15:4; Yosuwa 1:8; 1 Ibyo ku Ngoma 28:8, 9.
6 Icyakora hari ibitabo bya Bibiliya uko bigaragara bitarasuzumwa n’abantu benshi, kandi bikubiyemo ubutunzi. Ibyo ni ibitabo 12, hakaba hari ababyita “Abahanuzi Bato.” Ubusanzwe ibyo bitabo bikurikira ibitabo binini bya Ezekiyeli na Daniyeli, bikabanziriza ivanjiri ya Matayo. (Bibiliya nyinshi zikurikiranya ibyo bitabo 12 muri ubu buryo: Hoseya, Yoweli, Amosi, Obadiya, Yona, Mika, Nahumu, Habakuki, Zefaniya, Hagayi, Zekariya na Malaki.) Nk’uko twabibonye, Bibiliya yahumetswe n’Imana kandi ifite akamaro ko kwigisha abantu no kubereka uko bakwiriye kubaho. Ese haba hakubiyemo n’ibyo bitabo?
7 Ni ko bimeze rwose! Mu by’ukuri, ibyo bitabo bamwe bita Abahanuzi Bato, birimo ubutunzi bw’ingirakamaro butwereka uko dukwiriye kubaho muri iki gihe. Zirikana ko impamvu bamwe birengagiza ibyo bitabo, ari uko mu ndimi nyinshi ibyo bitabo 12 bikunze kwitwa Abahanuzi Bato. Ese iryo zina ubwaryo ryagombye gutuma abantu bahindura uko babonaga ibyo bitabo? Ese mu rugero runaka byaba byaragize ingaruka ku mitekerereze yawe?
ESE “ABAHANUZI BATO,” NI BATO KOKO?
8. (a) Ni ubuhe buryo bw’ingenzi Imana yakoresheje itanga ubuyobozi? (b) Ibyo bitabo 12 bakunze kubyita bate, kandi se ubusanzwe iyo mvugo isobanura iki?
8 Intumwa Pawulo yatangije urwandiko yandikiye Abaheburayo amagambo agira ati “Imana yavuganye kera na ba sogokuruza kenshi no mu buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, ni na yo yavuganye natwe ku iherezo ry’iyi minsi ikoresheje Umwana yashyizeho ngo abe umuragwa w’ibintu byose, kandi yagiye irema ibintu ibinyujije kuri uwo Mwana” (Abaheburayo 1:1, 2). Kubera ko Imana yakoresheje abahanuzi b’abantu kugira ngo batangaze ubutumwa bwayo, ntitwagombye kubona ko abo bahanuzi ari “bato,” cyangwa ko ibyo banditse ari bito. Nyamara, iyo mvugo ngo “Abahanuzi Bato,” yatumye bamwe babona ko ibikubiye muri ibyo bitabo ari iby’agaciro gake. Abandi bo batekereje ko ubutumwa buri muri ibyo bitabo budafite imbaraga nk’ibindi bitabo bya Bibiliya. Icyakora, mu by’ukuri ibyo bitabo 12 byitwa “Abahanuzi Bato,”a kubera ko gusa ari bigufi ubigereranyije n’ibindi.
9. Kuki uko igitabo kireshya atari byo bigaragaza agaciro kacyo?
9 Kuba igitabo cya Bibiliya ari kigufi, si byo bigaragaza agaciro cyangwa akamaro kigufitiye. Igitabo cya Rusi ni gito ukigereranyije n’ibitabo bikibanziriza n’ibigikurikira, ariko se mbega ukuntu ushobora kugisangamo ubutumwa bukora ku mutima! Icyo gitabo kigufi gitsindagiriza ko twagombye kwizirika ku gusenga k’ukuri, kikagaragaza ukuntu Imana iha agaciro abagore, kandi kigatanga ibisobanuro by’ingenzi ku byerekeye igisekuru cya Mesiya (Rusi 4:17-22). Urundi rugero, ahagana ku iherezo rya Bibiliya, hari igitabo cya Yuda. Na cyo ni gito cyane ku buryo muri Bibiliya zimwe na zimwe kitanuzura ipaji. Ariko se mbega ukuntu ugisangamo ubutumwa n’ubuyobozi bitagereranywa! Kivuga ibyo Imana yakoreye abamarayika babi, kikatuburira ko tugomba kwirinda abantu bononekaye basesera mu itorero, kandi kikadutera inkunga yo kurwanirira ukwizera. Ubwo rero, ushobora kwemera udashidikanya ko nubwo ibyo bitabo bita Abahanuzi Bato ari bigufi, ibikubiyemo si iby’agaciro gake, kandi n’akamaro bigufitiye si gake.
NI MU BUHE BURYO IBYO BITABO ARI IBY’UBUHANUZI?
10, 11. (a) Ni iki bamwe batekereza iyo bumvise ijambo “abahanuzi”? (b) Dukurikije Bibiliya, abahanuzi bari bantu ki, kandi se bakoraga iki?
10 Ikindi kintu tugomba gusuzuma, ni amagambo “abahanuzi” n’“ubuhanuzi.” Ayo magambo yumvikanisha igitekerezo cyo kuvuga mbere y’igihe ibizaba. Abantu benshi batekereza ko umuhanuzi ari umuntu uhanura ibizaba, wenda akoresheje amagambo y’amayobera ashobora gusobanurwa mu buryo bwinshi. Ibyo bigira ingaruka ku kuntu abantu bamwe babona ibyo bitabo 12.
11 Mu by’ukuri, iyo usomye ibyo bitabo 12, uhita ubona ko bikubiyemo ubuhanuzi, ubwinshi muri bwo bukaba buvuga iby’umunsi ukomeye wa Yehova wegereje. Ibyo bihuje n’ibisobanuro by’ibanze by’ijambo “umuhanuzi.” Umuhanuzi yabaga ari umuntu ufitanye n’Imana imishyikirano ya gicuti, kandi akenshi yakoreshwaga mu gutangaza ibyagombaga kubaho. Guhera kuri Enoki, hari abahanuzi benshi bahanuye ibizaba.—1 Samweli 3:1, 11-14; 1 Abami 17:1; Yeremiya 23:18; Ibyakozwe 3:18; Yuda 14, 15.
12. Wagaragaza ute ko kuba umuhanuzi bidasobanura gusa kuvuga iby’igihe kizaza?
12 Icyakora, tugomba kuzirikana ko inshingano y’abahanuzi ba Yehova itagarukiraga gusa ku gutangaza ubuhanuzi bw’Imana. Akenshi Imana yakoreshaga abahanuzi kugira ngo babwire abandi ibyo ishaka. Urugero, dushobora kuba tudatekereza ko Aburahamu, Isaka na Yakobo bahanuye iby’igihe kizaza, nyamara Zaburi ya 105:9-15 igaragaza ko bari abahanuzi. Hari igihe Imana yabakoresheje kugira ngo ihishure iby’igihe kizaza, urugero nk’igihe Yakobo yahaga umugisha abahungu be. Ariko nanone, abo bakurambere bari abahanuzi kubera ko babwiraga abagize imiryango yabo ibyo Yehova yavuze ku birebana n’uruhare bari kuzagira mu mugambi we (Intangiriro 20:7; 49:1-28). Ikindi kigaragaza ko ijambo “umuhanuzi” rikoreshwa muri Bibiliya rifite ibisobanuro byagutse, ni uko Aroni yabaye umuhanuzi wa Mose. Aroni yashohoje inshingano yo kuba umuhanuzi igihe yaberaga Mose umuvugizi cyangwa “akanwa.”—Kuva 4:16; 7:1, 2; Luka 1:17, 76.
13, 14. (a) Tanga urugero rw’ukuntu abahanuzi bakoraga ibirenze ibyo gutangaza iby’igihe kizaza. (b) Ni mu buhe buryo wungukirwa no kumenya ko abahanuzi bakoze ibirenze ibyo guhanura iby’igihe kizaza?
13 Nanone, tekereza ku muhanuzi Samweli na Natani (2 Samweli 12:25; Ibyakozwe 3:24; 13:20). Bombi Yehova yarabakoresheje kugira ngo batangaze ibyagombaga kuzabaho, ariko nanone yabakoresheje nk’abahanuzi mu bundi buryo. Umuhanuzi Samweli yateye Abisirayeli inkunga yo guca ukubiri no gusenga ibigirwamana, bagasubizaho ugusenga k’ukuri. Nanone yatangaje urubanza Yehova yaciriye umwami Sawuli, tukaba twahakura isomo ry’uko icyo Yehova aha agaciro ari ukumvira kuruta ibitambo. Koko rero, kuba Samweli yari umuhanuzi byari bikubiyemo no gutangaza icyo Imana itekereza ku birebana n’uburyo bukwiriye bwo kubaho (1 Samweli 7:3, 4; 15:22). Umuhanuzi Natani yari yahanuye ko Salomo yagombaga kubaka urusengero, kandi ko ubwami bwe bwari gukomezwa (2 Samweli 7:2, 11-16). Ariko nanone Natani yabaye umuhanuzi igihe yagaragazaga icyaha Dawidi yakoranye na Batisheba, kandi akicisha Uriya. Ni nde wakwibagirwa uko Natani yagaragaje icyaha cy’ubusambanyi Dawidi yakoze, abanje kumuha urugero rw’umukire wambuye umukene agatama ke yakundaga, kandi ari ko konyine yari afite? Ikindi kandi, Natani yagize uruhare mu gushyiraho gahunda y’ugusenga k’ukuri yakurikizwaga mu rusengero rw’Imana.—2 Samweli 12:1-7; 2 Ibyo ku Ngoma 29:25.
14 Ikintu cy’ingenzi cyane tugomba kuzirikana, ni uko tutagombye gutekereza ko ubutumwa bukubiye muri ibyo bitabo by’ubuhanuzi, buhanura iby’igihe kizaza gusa. Bikubiyemo ubutumwa bwahumetswe n’Imana buvuga ku bintu byinshi bitandukanye, hakubiyemo ubumenyi butangaje bw’ukuntu abari bagize ubwoko bw’Imana muri icyo gihe bagombaga kubaho, n’ukuntu natwe muri iki gihe twagombye kubaho. Mu by’ukuri, twizera tudashidikanya ko muri Bibiliya, hakubiyemo n’ibyo bitabo 12, tubonamo inama z’ingirakamaro zifasha abantu kubona uburyo bwiza bwo kubaho. Ibyo bitabo byahumetswe biduha ubuyobozi bwiringirwa bushobora kudufasha “kubaho muri iyi si tugaragaza ubwenge no gukiranuka no kwiyegurira Imana.”—Tito 2:12.
UKO WAKUNGUKIRWA
15, 16. (a) Ni ibihe bintu bifite icyo bishushanya ushobora gusanga mu bitabo by’“Abahanuzi Bato”? (b) Ni ibihe bintu dusanga muri ibyo bitabo bifite icyo bisobanura mu buryo bw’ubuhanuzi?
15 Hari uburyo bwinshi twakungukirwa no gusoma Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Ibitabo bimwe bya Bibiliya bitubwira ibyabayeho mu gihe runaka, ibindi bikaba ari iby’ubusizi, byose bikaba bifite agaciro kihariye. Mu bindi bitabo haba harimo ibintu bifite icyo bishushanya, nk’uko bimeze muri ibyo bitabo 12. Urugero, Yesu yerekeje ku gitabo cya Yona agira ati “abantu b’iki gihe kibi cy’ubusambanyi bakomeza gushaka ikimenyetso, ariko nta kimenyetso bazabona keretse ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona. Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi runini, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu. Abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi bazabaciraho iteka, kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona yabwirizaga; ariko dore uruta Yona ari hano.”—Matayo 12:39-41.
16 Uko bigaragara, Yesu yabonaga ko igitabo cya Yona kitarimo amateka gusa y’ibyo Imana yakoreye Yona, umurimo uwo muhanuzi yakoreye i Nineve n’ingaruka z’ubutumwa bw’umuburo w’Imana yatangaje. Yesu yari asobanukiwe ko mu buryo bw’ikigereranyo, umuhanuzi Yona yashushanyaga Yesu Kristo n’ukuntu yari kuzapfa, hanyuma akazurwa ku munsi wa gatatu. Byongeye kandi, ukuntu abantu b’i Nineve bitabiriye ubutumwa, bitandukanye n’uko Abayahudi bitabiriye ubutumwa bwa Yesu n’imirimo ye (Matayo 16:4). Mu buryo nk’ubwo, dusobanukiwe ko ibyo bitabo 12 birimo ibintu bifite icyo bishushanya mu buryo bw’ubuhanuzi, bifitanye isano n’ibyo Imana ikorera abantu muri iki gihe. Kwiyigisha ibikubiye muri ibyo bitabo birashishikaje kandi ni ingirakamaro.b
17. Ni mu buhe buryo iki gitabo gisobanura ibitabo 12?
17 Icyakora, iki gitabo ufite nticyanditswe kigamije kugaragaza icyo igitabo cya Yona cyangwa se ibindi bitabo 11 bisobanura mu buryo bw’ikigereranyo. Nta n’ubwo cyandikiwe gusesengura umurongo ku wundi. Ahubwo, cyibanda mbere na mbere ku masomo ari muri ibi bitabo dushobora gukurikiza mu mibereho yacu ya buri munsi. Ibaze uti “muri ibi bitabo 12, ni iyihe nama y’ingirakamaro Yehova ashaka kumpa? Ni gute ibi bitabo byamfasha ‘kubaho muri iyi si ngaragaza ubwenge no gukiranuka no kwiyegurira Imana’? None se ko ‘umunsi wa Yehova uje kandi wegereje cyane,’ ni iki binyigisha ku birebana n’uko Umukristo akwiriye kubaho, ku birebana n’amahame mbwirizamuco, imibereho yo mu muryango hamwe n’imyifatire dukwiriye kugira muri ibi bihe bigoye” (Tito 2:12; Yoweli 2:1; 2 Timoteyo 3:1)? Uko uzagenda ubona ibisubizo bikunyuze, nta gushidikanya ko hari imirongo uzabona ikagushimisha, imirongo utari warigeze ukoresha mu gihe wagezaga ku bandi inama zishingiye kuri Bibiliya. Muri ubwo buryo, imirongo y’ingirakamaro ya Bibiliya uzi, iziyongera.—Luka 24:45.
18. Ni ibiki byateganyijwe muri iki gitabo, kandi se ni mu buhe buryo byakugirira akamaro?
18 Ibice bigize iki gitabo bikubiye mu mitwe ine. Uko utangiye buri mutwe, gerageza kubanza kureba ibiwukubiyemo. Mu bice 13 bikurikira, uzabona muri buri gice udusanduku tubiri tugamije kugufasha kwiyibutsa ibyo wize. Ibibazo biri muri utwo dusanduku bizagufasha gutekereza ku byo wasomye, kandi utekereze ku kamaro kabyo n’uko wabishyira mu bikorwa. Agasanduku ka mbere kari muri kimwe cya kabiri cy’igice. Nugera kuri ako gasanduku, uzajye usuzuma ibibazo birimo. Ibyo bizagufasha gucengeza mu mutima wawe ibyo wize (Matayo 13:8, 9, 23; 15:10; Luka 2:19; 8:15). Agasanduku ka kabiri kazagufasha gutekereza ku byo wasomye mu gice cya nyuma cy’icyo gice no kubishimangira mu bwenge bwawe. Bityo rero, ujye ufata umwanya wo gusuzuma utwo dusanduku. Dushobora kukwereka uburyo bw’ingirakamaro wakoresha, kugira ngo wungukirwe n’ibyo urimo usuzuma.
19. Ni iki wagombye kubanza kuzirikana ku bihereranye n’ibitabo 12?
19 Kugira ngo witegure gusuzuma ibigiye gukurikiraho, ibaze uti ‘ni iki nsanzwe nzi ku bikubiye muri ibyo bitabo 12? Ni ba nde Imana yakoresheje kugira ngo batangaze ubwo butumwa, kandi se bari bantu ki? Babayeho ryari, kandi se bahanuye mu yihe mimerere? (Umurongo w’ibihe uri ku ipaji ya 20 na 21 uzagufasha cyane. Ujye uwugenzura kenshi igihe uzaba usuzuma ibice bikurikira.) Ni ubuhe butumwa bw’ibanze bukubiyemo kandi se buhuriye he n’imimerere yariho? Kumenya ibyo byagufasha bite gusobanukirwa ibikubiye muri buri gitabo? Igice gikurikira kizagufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.
a Hari igitabo cyavuze ko iyo mvugo “ishobora kuba yarakomotse ku buhinduzi bw’ikilatini bwa vulgate (Prophetae Minores). Ikinyazina ‘–to’ gikoreshwa muri iyo mvugo “Abahanuzi Bato,” nticyumvikanisha ko abahanuzi 12 bafite agaciro gake ubagereranyije na Yesaya, Yeremiya na Ezekiyeli, ahubwo cyumvikanisha gusa ko ibyo bitabo ari bigufi.”—Encyclopaedia Judaica, Umubumbe wa 12, ipaji ya 49.
b Urugero, reba ibisobanuro bitangwa kuri Hagayi na Zekariya mu gitabo Le paradis rétabli parmi les hommes— grâce à la Théocratie !, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikigicapwa.