Inkuru y’Ubwami No. 37
Ubutumwa bugenewe abatuye Isi bose
Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje
▪ Idini ry’ikinyoma ni iki?
▪ Iherezo ryaryo ni irihe?
▪ Ibyo bizakugiraho izihe ngaruka?
Idini ry’ikinyoma ni iki?
Mbese ujya ubuzwa amahwemo n’ibintu bibi bikorwa mu izina ry’idini? Mbese intambara, iterabwoba no kurya ruswa bikorwa n’abihandagaza bavuga ko bakorera Imana, byaba bikubabaza bitewe n’uko ubona ko bidakwiriye? Kuki amadini asa n’aho ari yo nyirabayazana w’ibibazo byinshi?
Amadini yose si yo nyirabayazana w’ibyo bibazo, ahubwo nyirabayazana wabyo ni idini ry’ikinyoma. Yesu Kristo wubahwa n’abantu benshi bo mu madini atandukanye, yagaragaje ko idini ry’ikinyoma rirangwa n’ibikorwa bibi, kimwe n’uko “igiti kibi cyera imbuto mbi” (Matayo 7:15-17). Idini ry’ikinyoma ryera izihe mbuto?
Idini ry’ikinyoma . . .
◼ RYIVANGA MU NTAMBARA NO MURI POLITIKI: Hari ikinyamakuru kimwe cyagize kiti “muri Aziya ndetse n’ahandi, abayobozi bafite inyota y’ubutegetsi bayobya ibitekerezo by’abayoboke b’amadini kugira ngo bagere ku byifuzo byabo.” Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibyo byatumye “abatuye isi basa n’abataye umutwe” (Asiaweek). Umuyobozi w’idini uzwi cyane wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaravuze ati “niba ushaka gukoma imbere abakora ibikorwa by’iterabwoba, ugomba kubica.” Mu buhe buryo? Yaravuze ati “ugomba kubatsemba mu izina ry’Imana.” Nyamara Bibiliya yo igira iti “umuntu navuga ati ‘nkunda Imana’ akanga mwene se aba ari umunyabinyoma” (1 Yohana 4:20). Ndetse na Yesu yaravuze ati “[mukomeze] mukunde abanzi banyu” (Matayo 5:44). Ni amadini angahe se atifatanya mu ntambara?
◼ RYIGISHA INYIGISHO Z’IBINYOMA: Amenshi mu madini yigisha ko ubugingo cyangwa umwuka ari igice kitagaragara kigize umubiri w’umuntu, gikomeza kubaho iyo apfuye. Amadini menshi yifashisha iyo nyigisho akanyunyuza imitsi y’abayoboke bayo, abasaba amafaranga kugira ngo asabire ababo bapfuye. Ariko kandi, Bibiliya yigisha ibinyuranye n’ibyo kuko igira iti “ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Ezekiyeli 18:4). “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Yesu yigishije ko abapfuye bazazuka. Ubwo se abantu babaye bafite ubugingo budapfa, bakenera ko habaho umuzuko (Yohana 11:11-25)? Mbese idini ryawe ryigisha ko ubugingo budapfa?
◼ RISHYIGIKIRA UBUSAMBANYI: Mu bihugu byinshi, usanga amadini yemerera abagabo n’abagore babana n’abo bahuje igitsina kuba abayobozi bayo, kandi agashishikariza abategetsi kubemerera kubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Ndetse n’amadini avuga ko yamagana ubwiyandarike yagiye yihanganira abayobozi bayo bafashe abana ku ngufu. None se, ni iki Bibiliya yigisha ku byerekeye ubwiyandarike? Igira iti “ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9, 10). Mbese uzi amadini ashyigikira ubusambanyi?
Amadini yose yera imbuto mbi bizayagendekera bite? Yesu yatanze umuburo agira ati “igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro” (Matayo 7:19). Idini ry’ikinyoma rizarimburwa nta kabuza. Ariko se ibyo bizaba ryari kandi bizagenda bite? Iyerekwa ry’ubuhanuzi riboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe, igice cya 17 n’icya 18, ritanga igisubizo.
Iherezo ry’idini ry’ikinyoma ni irihe?
Tekereza nawe! Maraya yicaye ku mugongo w’inyamaswa iteye ubwoba. Iyo nyamaswa ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi (Ibyahishuwe 17:1-4). Ni nde ugereranywa n’uwo maraya? Ategeka “abami bo mu isi.” Yambara umwenda w’umuhengeri, akoresha imibavu kandi afite ubutunzi bwinshi cyane. Ikindi kandi, ibikorwa bye by’ubupfumu byatumye ‘ayobya amahanga yose’ (Ibyahishuwe 17:18; 18:12, 13, 23). Bibiliya idufasha gusobanukirwa ko uwo maraya ari urugaga rw’amadini yo ku isi hose. Ntagereranya idini rimwe gusa, ahubwo agereranya amadini yose yera imbuto mbi.
Iyo nyamaswa maraya yicayeho igereranya ubutegetsi bw’ibihangange bw’isia (Ibyahishuwe 17:10-13). Idini ry’ikinyoma ryicaye ku mugongo w’iyo nyamaswa igereranya abanyapolitiki, rigerageza kuyiyobora no kugira uruhare mu myanzuro ifata.
Ariko kandi, vuba aha hagiye kubaho ibintu bitangaje. “Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswa bizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke” (Ibyahishuwe 17:16). Mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba, abategetsi b’isi bazahindukirana idini ry’ikinyoma maze baririmbure burundu. Ni iki kizabatera kubigenza batyo? Bibiliya itanga igisubizo mu gitabo cy’Ibyahishuwe igira iti ‘Imana yashyize mu mitima yabo gukora ibyo yagambiriye’ (Ibyahishuwe 17:17). Imana izaryoza idini ry’ikinyoma ibibi byose ryakoze ryitwaje izina ryayo. Izakoresha abo banyapolitiki bahoze ari incuti z’iryo dini ry’ikinyoma kugira ngo isohoze urubanza rwayo rukiranuka yariciriye.
Ni iki ugomba gukora niba utifuza kuzagerwaho n’akaga gategereje idini ry’ikinyoma? Marayika watumwe n’Imana yaravuze ati “bwoko bwanjye, nimusohokemo” (Ibyahishuwe 18:4). Mu by’ukuri, iki ni cyo gihe cyo guhunga ukava mu idini ry’ikinyoma. Ariko se ni he wahungira? Si mu ruhande rw’abantu bahakana ko Imana ibaho kuko na bo bazakurwaho (2 Abatesalonike 1:6-9). Nta handi wabona ubuhungiro uretse mu idini ry’ukuri. Ni gute wamenya idini ry’ukuri?
Uko wamenya idini ry’ukuri
Ni izihe mbuto nziza abagize idini ry’ukuri bagombye kwera?—Matayo 7:17.
Abagize idini ry’ukuri:
■ BARANGWA N’URUKUNDO: Abasenga by’ukuri “si ab’isi.” Kuba badahuje amoko n’umuco ntibituma bicamo ibice, ahubwo ‘barakundana’ (Yohana 13:35; 17:16; Ibyakozwe 10:34, 35). Aho kugira ngo bicane, buri wese aba yiteguye gupfira mugenzi we.—1 Yohana 3:16.
◼ BIRINGIRA IJAMBO RY’IMANA: Aho kwigisha “imigenzo” n’‘inyigisho z’amategeko y’abantu,’ idini ry’ukuri ryigisha inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya (Matayo 15:6-9). Kuki? Kubera ko “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya.”—2 Timoteyo 3:16.
◼ IDINI RY’UKURI RIKOMEZA IMIRYANGO KANDI RIGASHYIGIKIRA AMAHAME MBWIRIZAMUCO YO MU RWEGO RWO HEJURU: Idini ry’ukuri ritoza abagabo “gukunda abagore babo nk’imibiri yabo,” ritoza abagore ‘kubaha abagabo babo’ mu buryo bwimbitse kandi ryigisha abana ‘kumvira ababyeyi babo’ (Abefeso 5:28, 33; 6:1). Nanone kandi abahabwa inshingano mu idini ry’ukuri baba bafite imyifatire y’intangarugero.—1 Timoteyo 3:1-10.
Mbese hari idini ryujuje ibyo bintu? Hari igitabo cyanditswe mu mwaka wa 2001 cyagize kiti “iyo abantu benshi baza gukurikiza inyigisho n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova, ntihaba harabayeho itsembabwoko ry’Abayahudi kandi nta tsembabwoko ryakongera kuba ku isi.”—Holocaust Politics.
Mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu 235 ntibabwiriza gusa amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya, ahubwo baranayakurikiza. Turagutera inkunga yo gusaba Abahamya ba Yehova kugufasha kumenya ibyo Imana igusaba kugira ngo ujye uyisenga mu buryo yemera. Iki ni cyo gihe cyo kugira icyo ukora nta kuzarira, kuko iherezo ry’idini ry’ikinyoma ryegereje.—Zefaniya 2:2, 3.
Niba wifuza kumenya byinshi ku bihereranye n’ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya bubwirizwa n’Abahamya ba Yehova, ushobora kubariza kuri aderesi iri hasi aha.
□ Ndifuza ko mumpa agatabo Mukomeze kuba maso!
□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyoborere icyigisho cya Bibiliya kiyoborerwa mu rugo ku buntu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo, reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
Idini ry’ikinyoma ritegeka “abami bo mu isi”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
“Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo”