Indirimbo ya 9
Dusingize Yehova Imana yacu!
Igicapye
1. Singiza Yehova Data!
Mutangaze izina rye!
Mutange umuburo we!
Abantu bose bawumvire.
Yah yavuze ko ubu ari bwo
Umwana agomba kwima.
Mutangaze hose imigisha
Tuzahabwa na Yehova!
(INYIKIRIZO)
Singiza Imana yacu!
Tangaza gukomera kwayo!
2. Singiza Yehova Data!
Musingize izina rye!
Mutangaze ikuzo rye,
N’umutima ushima cyane.
Imana yacu irakomeye,
Nyamara ikatwitaho.
Irangwa n’ineza n’imbabazi,
Tuyambaze izatwumva.
(INYIKIRIZO)
Singiza Imana yacu!
Tangaza gukomera kwayo!
(Reba nanone Zab 89:27; 105:1; Yer 33:11.)