Indirimbo ya 22
“Yehova ni Umwungeri wanjye”
Igicapye
1. Yehova Mwungeri wanjye,
Sinzagira ubwoba!
Wita cyane ku ntama zawe,
Nta n’imwe wibagirwa.
Anjyana ku mazi meza,
Ngo ngarure intege.
Ayobora intambwe zanjye
Kubw’izina rye ryera.
Ayobora intambwe zanjye
Kubw’izina rye ryera.
2. Mu gikombe cy’umwijima,
Sinzatinya ikibi.
Ndi kumwe n’Umwungeri wanjye;
Nkomezwa n’inkoni ye.
Mbobezwa na we mu mutwe;
Yuzuza igikombe.
Ineza izankurikira,
Mbe mu nzu ye iteka.
Ineza izankurikira,
Mbe mu nzu ye iteka.
3. Arangwa n’ubwenge bwinshi!
Nzahora musingiza.
Nzavuga iby’urukundo rwe
Mu bameze nk’intama.
Nzitondera Ijambo rye,
Ngendere mu nzira ze.
Ubutunzi bwanjye bw’ikuzo,
Mbukoreshe nshimira.
Ubutunzi bwanjye bw’ikuzo,
Mbukoreshe nshimira.