Indirimbo ya 129
Tugundire ibyiringiro byacu
Igicapye
1. Twamaze igihe turi mu mwijima,
Tumeze nk’abiruka ku muyaga.
Muri twe nta wakiza mugenzi we,
Kuko turi abanyabyaha.
(INYIKIRIZO)
Ririmba unezerewe cyane,
Ubwami bw’Imana burategeka!
Bugiye kuvanaho ibibi;
Kumenya ibyo biradukomeza.
2. Hehe no kubaza ngo “kugeza ryari,”
Kuko umunsi wa Yah wegereje?
Vuba aha Yah azatubatura.
Singiza Imana iteka.
(INYIKIRIZO)
Ririmba unezerewe cyane,
Ubwami bw’Imana burategeka!
Bugiye kuvanaho ibibi;
Kumenya ibyo biradukomeza.
(Reba nanone Hab 1:2, 3; Zab 27:14; Yow 2:1; Rom 8:22.)