IGICE CYA 11
“Abungeri bahuje n’umutima wanjye”
1, 2. (a) Byagenda bite mu gihe umukumbi w’intama utarinzwe? (b) Igihe Bibiliya yandikwaga, inshingano y’umwungeri yabaga ikubiyemo iki?
IGIHE Hiroyasu wo mu Buyapani yari akiri umwana muto, nyina yaguze intama ebyiri, imfizi n’inyagazi. Hiroyasu ni we waziragiraga. Kubera ko iyo nyagazi yabyaraga abana babiri buri mwaka, izo ntama ntizatinze kwiyongera. Yagize imyaka 12 izo ntama zimaze kuba nka 12 cyangwa 13. Hiroyasu yaravuze ati “rimwe ari mu gitondo cya kare nkiryamye, numvise izo ntama zitama. Sinahise nsohoka. Aho nsohokeye, nabonye ibirura byinshi byiruka biva aho izo ntama zari ziri, mpageze nsanga byishe intama zari zikiri nto, byazikuyemo ibyo mu nda. Nabaye nk’utaye umutwe, ntangira gushakisha nyina. Naje kuyibona nsanga igihumeka, ariko yavuye amaraso menshi. Imfizi y’intama ni yo yonyine yarokotse. Byarambabaje cyane. Nagombaga kuba naratabaye izo ntama igihe zatamaga bwa mbere. Zabuze uzitabara ngo azikize ibyo birura.”
2 Igihe Bibiliya yandikwaga, abantu hafi ya bose bari bamenyereye umurimo ukorwa n’abungeri baragiraga amatungo. Inshingano ye yari iyo kuyobora umukumbi mu rwuri kandi akareba ko amatungo ashinzwe kuragira arisha neza. Yarindaga ayo matungo inyamaswa kandi agashakisha izazimiye (1 Sam 17:34-36). Umwungeri yabyagizaga umukumbi we, ukaruhuka nta kiwuhungabanya. Nanone yabyazaga intama kandi akita kuri abo bana b’intama bavutse. Abenshi mu banditsi ba Bibiliya, harimo na Yeremiya, bakoresheje urugero rw’umwungeri kugira ngo bagaragaze umuntu wita ku bandi kandi akabayobora, cyane cyane mu buryo bw’umwuka.
3. Igihe Yeremiya yakoreshaga amagambo ngo ‘umwungeri’ no ‘kuragira’ yerekezaga ku ki?
3 Mu itorero rya gikristo, hari bamwe bashobora kumva ko abasaza baba abungeri gusa iyo basuye abavandimwe kugira ngo babafashe kandi babatere inkunga. Icyakora, uko Yeremiya yagiye akoresha amagambo ‘umwungeri’ no ‘kuragira,’ bitugaragariza ko yazirikanaga imishyikirano yari hagati y’abayobozi b’u Buyuda n’abaturage. Imana yavuze ko ibikomangoma, abahanuzi n’abatambyi b’i Buyuda bari abungeri babi, kuko batitaga ku nyungu za rubanda rugufi (Yer 2:8). Bafataga nabi abaturage babo bagereranywa n’intama, bakabayobya kandi bakabatererana, bakishakira inyungu zabo babitewe n’ubwikunde. Ubwoko bw’Imana bwari bwaratereranywe, buri mu mimerere iteye agahinda mu buryo bw’umwuka. Yehova yavuze ko abo bungeri babi bari ‘kuzabona ishyano’ kandi yijeje ubwoko bwe ko yari kuzabuha abungeri bari kurinda umukumbi, bakawitaho uko bikwiriye.—Soma muri Yeremiya 3:15; 23:1-4.
4. Ni ba nde muri iki gihe bita ku mukumbi w’Imana, kandi se bakwiriye kugira iyihe myifatire?
4 Iryo sezerano rya Yehova ryari kuzasohorezwa mu buryo bwuzuye ku Mwungeri Mukuru w’intama za Yehova, ari we Yesu waje kuba Umutwe w’itorero rya gikristo. We ubwe yiyise “umwungeri mwiza,” wagiriraga impuhwe abo yayoboraga (Yoh 10:11-15). Muri iki gihe, Yehova akoresha abungeri bungirije kugira ngo yite ku mukumbi we wo ku isi. Abo ni abavandimwe basutsweho umwuka bagize itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge hamwe n’abavandimwe bafatana inshingano yabo uburemere bari mu bagize “imbaga y’abantu benshi” (Ibyah 7:9). Abo bungeri bagerageza kwigana umwuka wo kwigomwa Yesu yari afite. Bigana Kristo bakora ibishoboka byose kugira ngo bageze ku bagize itorero amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kandi bakabitaho. Umuntu wese utita ku bavandimwe be, ubatwaza igitugu, ubahutaza cyangwa ubiyemeraho, azabona ishyano (Mat 20:25-27; 1 Pet 5:2, 3). Ni iki Yehova aba yiteze ku bungeri b’Abakristo bo muri iki gihe? Ibyo Yeremiya yanditse bishobora kutwigisha iki ku myifatire ikwiriye ndetse n’intego abasaza bagombye kugira mu gihe bita ku nshingano zabo? Inshingano zabo zikubiyemo: gufasha abagize itorero, kubitaho no kubarinda, kwigisha mu itorero cyangwa hanze yaryo no guca imanza. Reka dusuzume izo nshingano.
KWITA KU MUKUMBI NO KUWURINDA
5-7. (a) Yehova aba yiteze ko intama ze zitabwaho mu buhe buryo kandi kuki? (b) Ni mu buhe buryo abasaza bagaragariza urukundo nyarwo abavandimwe babo, hakubiyemo n’ababa barayobye?
5 Intumwa Petero yavuze ko Yehova ari ‘umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwacu’ (1 Pet 2:25). Imana ifata ite “intama” zayo? Igisubizo tugisanga mu byabaye mu gihe cya Yeremiya. Yehova amaze kuvuga iby’abungeri babi batatanyije umukumbi bakawutererana, yavuze ko yari ‘kuzateranyiriza hamwe’ intama ze, akazigarura mu rwuri rwazo. Yasezeranyije ko yari kuzaziha abungeri beza bari ‘kuzaziragira’ kandi bakarinda ubwoko bwe abanzi b’abanyamururumba (Yer 23:3, 4). Yehova yabonaga ko intama ze ari iz’agaciro. Muri iki gihe na bwo zifite agaciro. Yazitanzeho ikintu cy’agaciro cyane kugira ngo zizabone ubuzima bw’iteka.—1 Pet 1:18, 19.
6 Kimwe n’abungeri basanzwe, abagenzuzi b’Abakristo ntibagombye guteshuka ku nshingano yo kwita ku itorero. Ese niba uri umusaza, uba witeguye gutahura ikibazo icyo ari cyo cyose abavandimwe bawe baba bafite? Ese uba witeguye kubafasha udatindiganyije? Salomo wari umwami w’umunyabwenge yaranditse ati ‘ukwiriye kumenya neza uko umukumbi wawe umeze, ugashyira umutima ku matungo yawe’ (Imig 27:23). Uwo murongo ugaragaza uburyo abungeri basanzwe bakorana umwete. Icyakora iryo hame rishobora no kwerekezwa ku buryo abungeri bo mu buryo bw’umwuka bita ku bagize itorero. Ese niba uri umusaza, waba ushyiraho umwete kugira ngo urwanye icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo gutegeka abandi? Kuba Petero yaravuze ati “mudatwaza igitugu abagize umurage w’Imana,” bigaragaza ko hari igihe umusaza yabikora. Wakora iki kugira ngo ugire uruhare mu gutuma ibivugwa muri Yeremiya 33:12 bisohora? (Hasome.) Ababyeyi barera abana bonyine, abapfakazi, imiryango irimo abana badahuje ababyeyi, abageze mu za bukuru cyangwa abakiri bato, bashobora kuba bakeneye kwitabwaho no gufashwa mu buryo bwihariye.
7 Nk’uko umwungeri usanzwe abigenzereza intama, hari igihe biba ngombwa ko umwungeri wo mu itorero ashakisha kandi agafasha abavuye mu mukumbi bitewe n’impamvu runaka. Kugira ngo abigereho, bimusaba kwigomwa no kwicisha bugufi. Arihangana akamara igihe yita ku bo ashinzwe. Byaba byiza abasaza bo mu matorero bibajije batibereye bati ‘nshyiraho imihati ingana iki kugira ngo ntere inkunga kandi nkomeze abagize itorero, aho kubaciraho iteka no kubanenga? Ese koko mba nifuza gukora ibyiza?’ Bishobora kuba ngombwa ko ushyiraho imihati kugira ngo ufashe umuntu kubona ibintu nk’uko Imana ibibona. Niba umuvandimwe cyangwa mushiki wacu adahise yemera inama ishingiye ku Byanditswe (atari inama zihuje n’uko umuntu abona ibintu), jya wibuka Yehova, Umwungeri akaba n’Umugenzuzi Uhebuje. ‘Yakomeje kubwira’ ubwoko bwe bwari bwarayobye kandi agerageza kubufasha (Yer 25:3-6). Abenshi mu bagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe, ntibafite akamenyero ko gukora ibikorwa bibi. Ariko iyo hari ukeneye kugirwa inama, umusaza yigana Yehova akayimugira.
8. Ni mu buhe buryo abungeri bo mu buryo bw’umwuka bakwigana Yeremiya?
8 Igihe hari hakiri icyizere cy’uko bagenzi ba Yeremiya b’Abayahudi bari kugarukira Yehova, yasenze abasabira. Yabasabiye ku Mana agira ati “ibuka ukuntu nahagararaga imbere yawe mbavugira neza kugira ngo ubakureho uburakari bwawe” (Yer 18:20). Urabona rero ko yashakishaga ibyiza ku bavandimwe be aho kubashakaho amakosa. Muri iki gihe, abagenzuzi b’Abakristo bakwiriye kwigana Yeremiya bakajya babanza kureba niba hari gihamya y’uko umuntu yakoze ikibi abigambiriye mu mutima we. Ikindi kintu cyiza bakora, ni ugushimira abandi ibyiza bakora kandi bakajya basenga babasabira no gusenga bari kumwe na bo.—Mat 25:21.
Ni irihe sezerano Imana yatanze binyuze kuri Yeremiya ryerekeye abungeri bo mu buryo bw’umwuka? Ni mu buhe buryo abagenzuzi b’Abakristo bakwita ku mukumbi kandi bakawurinda?
‘BAZABARAGIRA’
9, 10. Kuki kuba umwungeri mwiza (umusaza w’itorero) byumvikanisha kuba umwigisha?
9 Mu buryo buhuje n’amagambo yo muri Yeremiya 3:15, abungeri b’Abakristo bafite inshingano yo kuragiza abandi “ubumenyi n’ubushishozi” babigisha (1 Tim 3:2; 5:17). Yehova yasezeranyije ubwoko bwe ko ari uko abungeri beza bari kubigenza. Nanone yateye Abayahudi inkunga yo kwemera gukosorwa n’inyigisho z’umuhanuzi we Yeremiya. (Soma muri Yeremiya 6:8.) Kugira ngo intama zimererwe neza, zigomba kugaburirwa. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo ubwoko bw’Imana bukomeze kumererwa neza mu buryo bw’umwuka, bugomba guhabwa amafunguro n’ubuyobozi bishingiye ku Byanditswe.
10 Ku birebana no kwigisha, abasaza babigiramo uruhare mu buryo bubiri: bafasha abagize itorero kandi bagafasha n’abandi bataraba Abakristo b’ukuri. Ku birebana n’icyo cya nyuma, zirikana iki: imwe mu mpamvu z’ingenzi itorero rya gikristo ririho, ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Bityo rero, abasaza bagomba kuba ababwiriza barangwa n’ishyaka (Yer 1:7-10). Iyo babigenje batyo, baba bashohoje inshingano bahawe n’Imana kandi bagaha urugero rwiza abavandimwe babo. Niba uri umusaza, wiboneye ko kubwirizanya buri gihe n’abavandimwe na bashiki bacu batandukanye biguha uburyo bwo kubafasha kunonosora ubuhanga bwabo bwo kwigisha kandi nawe bikagufasha. Nanone kandi, gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko bishobora gufasha itorero ryose gutera imbere.
11, 12. Ni iki umusaza wifuza kuba umwungeri mwiza akwiriye kwitondera?
11 Inyigisho abasaza batanga mu itorero zigomba kuba zishingiye muri Bibiliya. Izo nyigisho ziba ari amafunguro akungahaye yo mu buryo bw’umwuka. Birumvikana rero ko kugira ngo abungeri babe abigisha beza, bagomba kwiga Ijambo ry’Imana bashyizeho umwete. Ku rundi ruhande ariko, dore icyatumye Yeremiya avuga ko abayobozi bo mu gihe cye batari bashoboye. Yaravuze ati “abungeri bakoze iby’ubupfapfa kandi ntibigeze bashaka Yehova. Ni yo mpamvu batagaragaje ubushishozi, kandi amatungo yabo yose yo mu rwuri yaratatanye” (Yer 10:21). Abari bakwiriye kuba abigisha, ntibagenderaga ku mahame yo mu Byanditswe kandi ntibashakaga Imana. Ni yo mpamvu batashoboraga gukora ibintu bihuje n’ubwenge. Ibyo byatumye Yeremiya atangaza ubutumwa buciraho iteka abitwaga ko ari abahanuzi.—Soma muri Yeremiya 14:14, 15.
12 Aho kumera nk’abo bungeri babi, abagenzuzi b’Abakristo bo bigana Yesu kandi bagakurikiza urugero yabasigiye. Ibyo bituma baba abungeri b’abanyabwenge bafasha umukumbi. Ukurikije igihe bafite n’inshingano baba bagomba kwitaho, kugena igihe cyo kwiyigisha bishobora kubagora. Niba uri umusaza, ukwiriye kwemera udashidikanya ko iyo ushingiye ibyo wigisha ku Ijambo ry’Imana no ku mabwiriza atangwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, ari bwo ibyo wigisha biba bihuje n’ukuri, bikagira akamaro kandi bikagaragaramo ubwenge n’ubushishozi. Niba ubona ko utacyiyigisha nk’uko wabikoraga kera, uzakora iki kugira ngo utazaba nk’abungeri babi bo mu gihe cya Yeremiya?
13. Ni iki cyafashije Yeremiya kuba umwigisha mwiza, kandi se ni iki abungeri b’Abakristo bo muri iki gihe bamwigiraho?
13 Ikintu cyafashije Yeremiya kuba umwigisha mwiza mu buryo bwihariye, ni ugukoresha ingero. Ni byo koko yari yarigishijwe na Yehova. Abamubonye igihe yakubitaga hasi urwabya rw’ibumba akarujanjagura yarangiza agatangaza ko Yerusalemu n’abaturage bayo na bo ari uko bari kuzamenagurwa, ntibari kuzigera babyibagirwa (Yer 19:1, 10, 11). Urundi rugero, Yeremiya yabajije umugogo mu giti awushyira ku ijosi rye kugira ngo agaragaze imibabaro ubwoko bwe bwari kuzagira igihe bwari kuzashyirwa mu bubata n’Abanyababuloni (Yeremiya igice cya 27-28). Abasaza bo mu itorero ryanyu Imana ntiyabasabye gukora ibintu nk’ibyo bikomeye kugira ngo basobanure ingingo runaka. Ariko se, iyo bakoresheje ingero zikwiriye n’inkuru z’ibyabaye mu biganiro batanga, ntibigushimisha? Mu by’ukuri, imvugo z’ikigereranyo n’ingero byatekerejweho neza bigira imbaraga kandi bishishikariza umuntu kugira icyo akora.
14. (a) Kuki Yeremiya yavuze iby‘umuti womora w’i Gileyadi’? (b) Ni mu buhe buryo abasaza b’Abakristo baharanira ko abavandimwe babo bamererwa neza mu buryo bw’umwuka?
14 Dukwiriye gushimira abungeri b’Abakristo kubera inyigisho batugezaho. Mu gihe cya Yeremiya, yabonye ko ubwoko bwe bwari bukeneye gukizwa mu buryo bw’umwuka. Yarabajije ati “mbese nta muti womora uba i Gileyadi? Cyangwa nta muntu ukiza uhaba” (Yer 8:22)? I Gileyadi, mu karere ko muri Isirayeli kari iburasirazuba bwa Yorodani, habaga umuti womora. Uwo muti wari ugizwe n’amavuta ahumura neza yakomokaga ku giti, akenshi wakoreshwaga mu komora no kuvura ibikomere. Icyakora, mu buryo bw’umwuka ho, nta muti wo kubakiza wari uhari. Kubera iki? Yeremiya yavuze impamvu agira ati “abahanuzi bahanura ibinyoma, n’abatambyi bagategeka uko bishakiye, kandi abagize ubwoko bwanjye bishimiye ko bikomeza kugenda bityo” (Yer 5:31). Byifashe bite muri iki gihe? Ese ntiwemera ko ‘umuti womora w’i Gileyadi’ uboneka no mu itorero ryanyu? Uwo muti womora twawugereranya n’ihumure ritangwa n’abungeri b’Abakristo, babwira mu buryo bwuje urukundo abavandimwe amahame yo mu Byanditswe, bakabatera inkunga, bagasenga babasabira kandi bagasengera hamwe na bo.—Yak 5:14, 15.
Ni ubuhe buryo bwo kwigisha, abasaza bo mu itorero ryanyu bakoresha wishimira mu buryo bwihariye? Ni iki gituma inyigisho zabo ziba nziza?
“UKU NI KO YEHOVA AVUGA”
15, 16. Kuki intama zisanzwe ndetse n’izo mu buryo bw’umwuka ziba zikeneye kwitabwaho?
15 Tekereza ibyishimo umwungeri usanzwe umara amasaha menshi akorana umwete agira, iyo intama ze zibyaye abana b’intama bameze neza. Ariko nanone, aba azi neza ko kugira ngo izo ntama zikiri nto zimererwe neza, ziba zikeneye kwitabwaho. Areba ko zibona ibyo zirya uko bikwiriye. Abana b’intama bavukana igisembe kirekire gishobora gukora hasi kikajyaho amase cyangwa umwanda. Umwungeri aba yifuza ko amatungo ye ahorana isuku kandi amererwa neza. Ni yo mpamvu icyo gisembe agikataho gato kugira ngo kibe kigufi, ariko akabikorana ubuhanga kugira ngo atayibabaza bitari ngombwa. Abungeri bo mu buryo bw’umwuka na bo bita ku ntama mu buryo bwuje urukundo, ni ukuvuga abagize itorero (Yoh 21:16, 17). Nanone kandi, abasaza bashimishwa cyane no kubona abakiri bashya bagira amajyambere bakaba Abakristo b’ukuri. Abagenzuzi b’Abakristo bifuza ko abagize umukumbi bose, abashya n’abamaze igihe, bamererwa neza kandi bakagaburirwa uko bikwiriye. Bityo rero, bakomeza kubaba hafi kugira ngo babiteho kandi babatabare mu gihe bibaye ngombwa. Birumvikana ko ibyo bikubiyemo kwibutsa abavandimwe ‘uko Yehova avuga,’ ni ukuvuga icyo Ibyanditswe bivuga.—Yer 2:2, 5; 7:5-7; 10:2; Tito 1:9.
16 Yeremiya yagombaga kugira ubushizi bw’amanga kugira ngo atangaze ubutumwa Imana yamuhaye. Uko ni ko abagenzuzi mu matorero bakwiriye kubigenza, cyane cyane mu gihe bibaye ngombwa ko bagira icyo bavuga kugira ngo barinde abavandimwe babo. Urugero, bishobora kuba ngombwa ko umwungeri mu itorero agira icyo akora kugira ngo arinde ‘umwana w’intama’ cyangwa “intama” ikuze kwanduzwa n’isi ya Satani. Hari igihe iyo ntama iri mu kaga yaba itabona ko ikeneye kugirwa inama. Ese umwungeri wita ku ntama yakwihagararira gusa akarebera mu gihe imwe mu ntama yo mu mukumbi ashinzwe yishora mu kaga? Birumvikana ko atabikora. Nta nubwo ashobora gufatana uburemere buke imimerere nk’iyo, ngo yigire nk’aho nta kibazo gihari kandi abona gihari, kikaba cyanatuma umugaragu wa Yehova mugenzi we atongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova.—Yer 8:11.
17. Ni ryari umwungeri aba agomba kwita mu buryo bwihariye ku ntama, kandi se yabigenza ate?
17 Niba hagize impamvu ituma intama itagira icyo yitaho itangira kugenda yitarura umukumbi, umwungeri uri maso azahita ayigarura ahari umutekano. (Soma muri Yeremiya 50:5, 6.) Mu buryo nk’ubwo, hari igihe umwungeri aba agomba kuburira mu bugwaneza, ariko nanone atajenjetse, abantu bishora mu mimerere ishobora kubateza akaga. Urugero, ashobora kubona ko umusore n’inkumbi barambagizanya bakunze kumarana igihe nta wundi muntu ubaherekeje, kandi bari ahantu hashobora gutuma batwarwa n’irari ry’ibitsina. Umusaza ugwa neza kandi wishyira mu mwanya w’abandi, ashobora gufasha abo barambagizanya kugira ngo birinde imimerere nk’iyo ishobora kubagusha mu cyaha. Nubwo azirinda kugira icyo abashinja, yagombye kubereka ibintu bishobora gutuma bakora ibyo Yehova yanga. Nk’uko Yeremiya yabigenje, abasaza b’indahemuka bazanga ibyo Imana yanga. Icyo gihe bigana Yehova winginze ubwoko bwe, ariko atabukankamira, akabutumaho abahanuzi be ati “ndabinginze ntimugakore ibyo bizira nanga urunuka” (Yer 5:7; 25:4, 5; 35:15; 44:4). Ese wishimira by’ukuri uburyo abungeri bahangayikira umukumbi mu buryo bwuje urukundo?
18. Ni ibihe bintu bishimishije bigerwaho iyo abungeri bo mu buryo bw’umwuka bashyizeho imihati?
18 Birumvikana ko abantu bose Yeremiya yagiriye inama atari ko bazumviye. Ariko bamwe barazumviye. Urugero, igihe Baruki, wari mugenzi wa Yeremiya akaba n’umwanditsi, yari akeneye kugirwa inama itajenjetse, Yeremiya yarayimugiriye (Yer 45:5). Ibyo byatanze iki? Baruki yakomeje kwemerwa n’Imana kandi arokoka irimbuka rya Yerusalemu. Muri iki gihe na bwo, iyo abasaza mu itorero bagiriye inama abo bahuje ukwizera kandi bakabona bazitabiriye neza, bishobora gutera abo basaza inkunga yo ‘gukomeza kugira umwete’ wo “gutanga inama no kwigisha,” kuko birokora ubuzima.—1 Tim 4:13, 16.
GUHANA “MU RUGERO RUKWIRIYE”
19, 20. Abasaza bakwiriye kwitwara bate mu gihe bafasha umuntu wakoze ibyaha?
19 Indi nshingano abagenzuzi bafite muri iki gihe ni iyo guca imanza mu itorero. Nubwo bidakunze kubaho, hari igihe abasaza baganira n’abantu bakoze ibyaha nkana, bashaka kubafasha kwihana. Yehova yagiriye inama abakoraga ibibi ngo bareke inzira zabo mbi, abibabwira mu bugwaneza ariko adaciye ku ruhande (Yer 4:14). Ariko niba mu itorero umuntu yanze kwihana, abasaza baba bagomba kugira icyo bakora bakarinda umukumbi ibishobora kuwangiza. Nk’uko Ibyanditswe bibigaragaza, bishobora kuba ngombwa ko uwo munyabyaha acibwa mu itorero. Mu mimerere nk’iyo, Yehova aba yiteze ko abasaza bakurikiza ubutabera bwe. Umwami mwiza Yosiya yaduhaye urugero rwiza mu kubigenza atyo. Yosiya ‘yarenganuraga imbabare n’umukene.’ Yiganaga Imana, agakunda ubutabera. Ni na yo mpamvu Yehova yahereye ku byo Yosiya yakoze maze akabaza ati “mbese ntibyatewe n’uko yamenye?” Kubera ko Yosiya yakurikije ubutabera no gukiranuka, “yari aguwe neza.” Ese ntiwumva utuje iyo abasaza bo mu itorero ryanyu bihatiye kwigana urugero rwa Yosiya?—Yer 22:11, 15, 16.
20 Izere udashidikanya ko iyo Yehova ahannye abanyabyaha, abahana “mu rugero rukwiriye” (Yer 46:28). Mu buryo nk’ubwo, bitewe n’imimerere ndetse n’imyifatire y’umuntu, abasaza bashobora kugira inama abo bahuje ukwizera, bakabakosora cyangwa bakabacyaha. Hari n’igihe byaba ngombwa ko umunyabyaha utihana acibwa mu itorero. Iyo bigenze bityo, abasaza ntibasabira mu isengesho rivugirwa mu ruhame umuntu waciwe cyangwa ugikomeje kugendera mu byaha, kuko byaba nta cyo bimaze (Yer 7:9, 16).a Icyakora bazigana Imana, bereka uwo muntu waciwe icyo yakora kugira ngo yongere kwemerwa n’Imana. (Soma muri Yeremiya 33:6-8.) Nubwo gucibwa bishobora kubabaza, dushobora kwiringira tudashidikanya ko amahame y’Imana akiranuka kandi ko adufitiye akamaro kuruta ikindi kintu cyose.—Amag 1:18.
21. Umukumbi w’Imana ukwiriye kuba uri mu yihe mimerere, kandi se wakora iki kugira ngo ibyo bigerweho?
21 Iyo abungeri mu itorero bamenye amahame yahumetswe n’Imana kandi bakayakurikiza, umukumbi ubona ibiwutunga, ukagubwa neza kandi ukarindwa (Zab 23:1-6). Yeremiya atwigisha byinshi ku birebana n’imyifatire ndetse n’intego abagenzuzi b’Abakristo bagomba kugira cyangwa kwirinda, mu gihe basohoza inshingano itoroshye yo kwita ku mukumbi w’Imana. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kwibaza ati ‘ese nzakomeza kwishimira gahunda Yehova yateganyije zo kwigisha, kuyobora no kurinda ubwoko bwe, nshyigikira abungeri ‘baragiza’ umukumbi “ubumenyi n’ubushishozi”?’—Yer 3:15; 23:4.
Ni ryari abagenzuzi baba bagomba kugira icyo bakora batajenjetse? Yehova aba yiteze iki ku basaza b’Abakristo mu gihe baca imanza?