IGICE CYA 14
Bashyigikira mu budahemuka ubutegetsi bw’Imana bwonyine
1, 2. (a) Ni irihe hame ryakomeje kuyobora abigishwa ba Kristo kugeza n’uyu munsi? (b) Ni mu buhe buryo abanzi bacu bagerageje kudutsinda, kandi se imihati yabo yageze ku ki?
YESU yahagaze imbere y’umucamanza wari ukomeye kuruta abandi bose mu ishyanga ry’Abayahudi witwaga Pilato, maze avuga ihame ryakomeje kuyobora abigishwa be nyakuri kugeza n’uyu munsi. Yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yoh 18:36). Pilato yategetse ko Yesu yicwa, ariko uko gutsinda kwamaze igihe gito, kuko Yesu yazuwe. Abami b’ubwami bw’Abaroma bwari bukomeye, bagerageje gutsemba abigishwa ba Kristo, ariko imihati yabo yabaye imfabusa. Abakristo bakwirakwije ubutumwa bw’Ubwami mu isi yose ya kera.—Kolo 1:23.
2 Ubwami bw’Imana bumaze gushyirwaho mu mwaka wa 1914, zimwe mu ngabo zari zikomeye cyane mu mateka y’isi, zagerageje gutsemba abagaragu b’Imana. Ariko nta zadutsinze. Leta nyinshi n’imitwe yo mu rwego rwa politiki yagerageje kuduhatira kugira uruhare mu bushyamirane bwayo, ariko ntiyashoboye kuducamo ibice. Muri iki gihe, abayoboke b’Ubwami baba hafi muri buri gihugu cyo ku isi. Nubwo bimeze bityo ariko, twunze ubumwe mu muryango nyakuri w’abavandimwe wo ku isi kandi dukomeza kutagira aho tubogamira mu bibazo bya politiki byo muri iyi si. Ubumwe bwacu ni gihamya idakuka y’uko Ubwami bw’Imana butegeka kandi ko Umwami Yesu Kristo akomeje kuyobora abagaragu be, akabatunganya kandi akabarinda. Nimucyo dusuzume ukuntu yagiye abikora kandi turebe na zimwe mu manza yadufashije gutsinda kugira ngo akomeze ukwizera kwacu mu gihe dukomeza ‘kutaba ab’isi.’—Yoh 17:14.
Ikibazo cyaje ku isonga
3, 4. (a) Ni ibihe bintu byabaye igihe Ubwami bwavukaga? (b) Ese ni ko buri gihe abagize ubwoko bw’Imana babaga basobanukiwe neza ikibazo cyo kutabogama? Sobanura.
3 Ubwami bumaze gushyirwaho, intambara yarose mu ijuru maze Satani ajugunywa ku isi. (Soma mu Byahishuwe 12:7-10, 12.) Nanone intambara yarose ku isi, kandi yabereye ikigeragezo abagaragu b’Imana. Bari bariyemeje gukurikiza urugero rwa Yesu ntibabe ab’isi. Ariko mu mizo ya mbere ntibari basobanukiwe neza icyo kwitandukanya n’ibibazo byose bya politiki byari kubasaba.
4 Urugero, umubumbe wa gatandatu w’igitabo cyasobanuraga Ibyanditswe wasohotse mu mwaka wa 1904 (L’Aurore du Milléniuma washishikarije Abakristo kwirinda kwivanga mu ntambara. Icyakora, watanze igitekerezo cy’uko Umukristo aramutse ahatiwe kujya mu gisirikare, yasaba guhabwa imirimo itamusaba kujya ku rugamba. Ibyo biramutse byanze bakamujyana ku rugamba, agomba kwirinda kugira uwo yica. Herbert Senior wabaga mu Bwongereza akaba yari yarabatijwe mu mwaka wa 1905, yavuze uko byari byifashe icyo gihe agira ati “hari urujijo rwinshi mu bavandimwe kandi nta buyobozi busobanutse neza bari bafite ku birebana no kumenya niba byari bikwiriye ko umuntu yajya mu gisirikare, ariko agakora gusa imirimo itamusaba kujya ku rugamba.”
5. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1915, watangiye ute kunonosora uko twari dusobanukiwe ibintu?
5 Icyakora, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1915, watangiye kunonosora uko twari dusobanukiwe icyo kibazo. Ku birebana n’ibitekerezo byari byaratanzwe mu bitabo byasobanuraga Ibyanditswe (Études des Écritures) waravuze uti “turibaza niba ibyo bitaba ari uguteshuka.” Ariko se byari kugenda bite iyo babwira Umukristo ko niyanga kuba umusirikare ari buraswe? Iyo ngingo yatanze igitekerezo kigira kiti “ese kuraswa azira ko yakomeje kubera indahemuka Umwami w’amahoro akanga gusuzugura itegeko rye, byaba ari bibi kuruta kuraswa arimo akorera abami bo muri iyi si abashyigikiye, kandi uko bigaragara akaba yateshutse ku nyigisho z’Umwami wacu wo mu ijuru? Muri izo mfu zombi, twahitamo gupfa urwa mbere, tugapfa tuzira ko twakomeje kubera indahemuka Umwami wacu wo mu ijuru.” Nubwo iyo ngingo yarimo ayo magambo afite ireme, yanzuye igira iti “ntawe duhatira kuba ari byo akora. Ni igitekerezo gusa twabahaga.”
6. Urugero rw’umuvandimwe Herbert Senior rwakwigishije iki?
6 Hari abavandimwe basobanukiwe neza icyo kibazo kandi bari biteguye guhangana n’ingaruka. Herbert Senior twigeze kuvuga, yaravuze ati “jye nabonaga ko gupakurura amasasu mu bwato [umurimo udasaba kujya ku rugamba] nta ho bitaniye no kuyashyira mu mbunda ukarasa” (Luka 16:10). Umuvandimwe Senior yarafunzwe kubera ko umutimanama we utamwemereraga kujya mu gisirikare. We n’abandi bavandimwe 4 bari mu itsinda ry’abantu 16 hakubiyemo n’abantu bo mu yandi madini, bafungiwe muri gereza ya Richmond mu Bwongereza bitewe n’uko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare. Abagize iryo tsinda baje kwitwa 16 b’i Richmond. Hari igihe Herbert n’abandi bari bameze nka we bajyanywe rwihishwa ku rugamba mu Bufaransa. Bagezeyo, bakatiwe urwo gupfa barashwe. We n’abandi bashyizwe ku murongo imbere y’abagombaga kubarasa, ariko ntibarashwe. Bagabanyirijwe igihano bakatirwa imyaka icumi y’igifungo.
7. Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga, abagize ubwoko bw’Imana bari barasobanukiwe iki?
7 Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga, abagize ubwoko bwa Yehova bose bari bararushijeho gusobanukirwa neza icyo kutivanga byasobanuraga n’icyo gukurikiza urugero rwa Yesu byabasabaga (Mat 26:51-53; Yoh 17:14-16; 1 Pet 2:21). Urugero, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1939, warimo ingingo y’ingenzi cyane yari ifite umutwe uvuga ngo “Kutabogama,” yagiraga iti “itegeko rigenga abagize ubwoko bwa Yehova bw’isezerano, ni uko batagira uruhande urwo ari rwo rwose babogamiraho mu mahanga ashyamiranye mu ntambara.” Simon Kraker waje gukora ku cyicaro gikuru i Brooklyn muri leta ya New York, yagize icyo avuga kuri iyo ngingo agira ati “nasobanukiwe ko abagaragu b’Imana bagomba kubana amahoro n’abantu bose, ndetse no mu bihe by’intambara.” Ibyo byokurya byo mu buryo bw’umwuka byaje mu gihe gikwiriye kandi byafashije abagaragu b’Imana kwitegura guhangana n’igitero simusiga cyari kigiye kubagerageza kugira ngo bagaragaze niba babera Ubwami indahemuka.
Bugarizwa n’ibitotezo bigereranywa n’“uruzi”
8, 9. Ubuhanuzi bw’intumwa Yohana bwasohoye bute?
8 Intumwa Yohana yahanuye ko nyuma yo kuvuka k’Ubwami mu mwaka wa 1914, ikiyoka, ari cyo Satani Usebanya, cyari gucira uruzi rw’ikigereranyo kugira ngo gitsembe abashyigikiye Ubwami bw’Imana.b (Soma mu Byahishuwe 12:9, 15.) Ubwo buhanuzi bwa Yohana bwasohoye bute? Guhera mu myaka ya 1920, ibitotezo byibasiraga abagize ubwoko bw’Imana byariyongereye cyane. Kimwe n’abandi bavandimwe benshi bari muri Amerika ya Ruguru mu ntambara ya kabiri y’isi yose, umuvandimwe Kraker yarafunzwe azira ko yakomezaga kubera indahemuka Ubwami bw’Imana. Koko rero muri iyo ntambara, Abahamya ba Yehova barengaga bibiri bya gatatu by’abantu bose bari bafungiwe muri gereza zo muri Amerika bazira ko umutimanama wabo watojwe n’idini utabemereraga gushyigikira intambara.
9 Satani n’abambari be bari bariyemeje gutuma abayoboke b’Ubwami aho bari hose bateshuka ku budahemuka bwabo. Muri Afurika, mu Burayi no muri Amerika, bajyanwaga mu nkiko n’imbere y’abasuzumaga niba bakwiriye gufungurwa by’agateganyo. Kubera ko bari baramaramaje gukomeza kutagira aho babogamira, barafunzwe, barakubitwa kandi barakomeretswa. Mu Budage, abagaragu b’Imana bahuye n’ibitotezo bikomeye bitewe n’uko banze gusingiza Hitileri no gushyigikira intambara. Abahamya bagera ku 6.000 bafungiwe mu bigo Abanazi bakoranyirizagamo imfungwa, kandi abasaga 1.600 b’Abadage n’abatari Abadage bishwe n’ababakoreraga iyicarubozo. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Satani ntiyashoboye kugirira nabi abagize ubwoko bw’Imana mu buryo burambye.—Mar 8:34, 35.
“Isi” imira “rwa Ruzi”
10. “Isi” igereranya iki, kandi se ni mu buhe buryo yatabaye ubwoko bw’Imana?
10 Ubuhanuzi bwanditswe n’intumwa Yohana bwagaragaje ko “isi,” igereranya abantu bo muri iyi si bagerageza gushyira mu gaciro, yari gutabara abagaragu b’Imana, ikamira ‘uruzi’ rugereranya ibitotezo. Ubwo buhanuzi bwasohoye bute? Mu myaka ibarirwa muri za mirongo nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, incuro nyinshi “isi” yagiye irengera abari bashyigikiye Ubwami bwa Mesiya mu budahemuka. (Soma mu Byahishuwe 12:16.) Urugero, hari inkiko zikomeye zagiye zishimangira uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite bwo kwanga kujya mu gisirikare no kwanga kujya mu minsi mikuru y’ibihugu. Ariko nimucyo tubanze dusuzume zimwe mu manza zikomeye Yehova yatumye abagaragu be batsinda ku birebana n’ikibazo cy’umurimo wa gisirikare.—Zab 68:20.
11, 12. Ni ibihe bibazo abavandimwe Sicurella na Thlimmenos bahuye na byo, kandi se byakemutse bite?
11 Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Anthony Sicurella yari umwe mu bana batandatu barezwe n’ababyeyi b’Abahamya. Yabatijwe afite imyaka 15. Agejeje ku myaka 21, yiyandikishije ku rwego rushinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare ko ari umukozi w’idini. Hashize imyaka ibiri, hari mu mwaka wa 1950, yasabye ko yashyirwa ku rutonde rw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Nubwo urwego rushinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu rwasanze nta mpamvu yamubuza kwandikwa, Minisiteri y’Ubutabera yanze ko yandikwa. Nyuma yo kugeza icyo kibazo mu nkiko zitandukanye, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwasuzumye ikibazo cy’umuvandimwe Sicurella maze rusesa umwanzuro w’urukiko rwo hasi, rurenganura umuvandimwe Sicurella. Uwo mwanzuro wafashije abandi baturage bo muri Amerika umutimanama utemereraga kujya mu gisirikare.
12 U Bugiriki. Mu mwaka wa 1983, Iakovos Thlimmenos yahamijwe icyaha cy’ubugande kubera ko yanze kwambara imyenda ya gisirikare, maze arafungwa. Amaze gufungurwa, yasabye akazi k’ubucungamari ariko barakamwima kuko yari afite idosiye bitewe n’uko yari yarigeze gufungwa. Yajyanye icyo kibazo mu nkiko, ariko amaze gutsindwa mu nkiko zose zo mu Bugiriki, yagejeje icyo kibazo mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Mu mwaka wa 2000, urugereko rukuru rw’urwo rukiko, rwari rugizwe n’abacamanza 17, rwaramurenganuye, kandi uwo mwanzuro wagiye ufasha n’abandi bose barenganaga. Mbere y’uko uwo mwanzuro ufatwa, abavandimwe basaga 3.500 bo mu Bugiriki bari bafite amadosiye kubera ko bari barafunzwe bazira kutabogama kwabo. Nyuma y’uwo mwanzuro mwiza, u Bugiriki bwatoye itegeko ryahanaguragaho abo bavandimwe ibyaha byose. Nanone irindi tegeko ryahaga Abagiriki bose uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ryari rimaze imyaka mike ritowe, ryongeye gushimangirwa igihe itegeko nshinga ry’u Bugiriki ryavugururwaga.
13, 14. Wumva ari ayahe masomo twavana ku manza z’abavandimwe Ivailo Stefanov na Vahan Bayatyan?
13 Bulugariya. Mu mwaka wa 1994, Ivailo Stefanov wari ufite imyaka 19, yasabwe kujya mu gisirikare. Yarabyanze yanga no gukora imirimo iyobowe n’abasirikare itamusaba kujya ku rugamba. Yakatiwe igifungo cy’amezi 18, ariko yarajuriye ashingiye ku burenganzira bwe bwo kugira umutimanama utamwemerera kujya mu gisirikare. Amaherezo ikibazo cye cyageze mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Mu mwaka wa 2001, mbere y’uko urwo rubanza ruburanishwa, leta yumvikanye n’umuvandimwe Stefanov. Leta ya Bulugariya yafashe icyemezo cyo gusonera umuvandimwe Stefanov n’Abanyabulugariya bose bifuzaga gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.c
14 Arumeniya. Vahan Bayatyan yahatiwe kujya mu gisirikare mu mwaka wa 2001.d Umutimanama we ntiwamwemereraga kujya mu gisirikare, ariko yatsinzwe mu nkiko zose zo muri Arumeniya. Muri Nzeri 2002, yatangiye igifungo cy’imyaka ibiri n’igice yari yakatiwe, ariko yaje gufungurwa amaze amezi icumi n’igice muri gereza. Muri icyo gihe yajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwumva ikibazo cye. Icyakora ku itariki ya 27 Ukwakira 2009, urwo rukiko na rwo rwavuze ko atsinzwe. Uwo mwanzuro washegeshe abavandimwe bo muri Arumeniya bari bafite ikibazo nk’icye. Icyakora, Urugereko Rukuru rw’urwo rukiko rwongeye gusuzuma uwo mwanzuro. Ku itariki ya 7 Nyakanga 2011, urwo rukiko rwarenganuye Vahan Bayatyan. Bwari ubwa mbere urwo rukiko rwemera ko umuntu ufite umutimanama utamwemerera kujya mu gisirikare abitewe n’imyizerere y’idini rye, yagombye kurengerwa n’uburenganzira bwo kugira umudendezo ku bitekerezo, umutimanama n’idini. Uwo mwanzuro ushimangira uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni amagana bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.e
Ikibazo cy’iminsi mikuru y’ibihugu
15. Kuki abagize ubwoko bwa Yehova banga kujya mu minsi mikuru y’ibihugu?
15 Abagize ubwoko bwa Yehova bakomeza kubera indahemuka Ubwami bwa Mesiya, batirinda kujya mu gisirikare gusa, ahubwo nanone birinda kujya mu minsi mikuru y’ibihugu, ariko bakabikora mu buryo burangwa no kubaha. Cyane cyane kuva igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiriye, umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo wakwiriye isi yose. Abaturage bo mu bihugu byinshi bagiye basabwa kurahirira kutazahemukira igihugu cyabo, bagasubiramo amagambo y’iyo ndahiro, bakaririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyangwa bakaramutsa ibendera ry’igihugu. Icyakora twe twiyeguriye Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo (Kuva 20:4, 5). Ibyo byatumye tugerwaho n’ibitotezo byinshi. Nubwo bimeze bityo ariko, Yehova yagiye akoresha “isi” ikamira bimwe muri ibyo bitotezo. Zirikana izi manza nke mu manza nyinshi zitazibagirana Yehova yatumye dutsinda akoresheje Kristo.—Zab 3:8.
16, 17. Ni ikihe kibazo Lillian na William Gobitas bahuye na cyo, kandi se ni irihe somo wavanye ku byabayeho?
16 Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 1940, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwarenganyije Abahamya ba Yehova mu rubanza ishuri ry’i Minersville ryaburanaga na Gobitis, abacamanza 8 bashyigikira uwo mwanzuro, umwe gusa aba ari we uwurwanya. Lillian Gobitas,f wari ufite imyaka 12 na musaza we William wari ufite imyaka 10, bifuzaga gukomeza kubera Yehova indahemuka, maze banga kuramutsa ibendera no gusubiramo amagambo y’indahiro. Ibyo byatumye birukanwa mu ishuri. Ikibazo cyabo cyageze mu Rukiko rw’Ikirenga, maze urwo rukiko rufata umwanzuro w’uko iryo shuri ryakoze ibihuje n’itegeko nshinga kuko byari bigamije kubungabunga “ubumwe bw’igihugu.” Uwo mwanzuro watumye duhura n’ibitotezo byinshi. Abandi bana b’Abahamya birukanywe mu ishuri, Abahamya bakuru birukanwa ku kazi, abandi Bahamya bagabwaho ibitero n’abantu biremye udutsiko. Hari igitabo kivuga ko “ibitotezo byageze ku Bahamya kuva mu mwaka wa 1941 kugera mu wa 1943 ari byo bikorwa bikabije bigaragaza kutoroherana gushingiye ku idini byabaye muri Amerika yo mu kinyejana cya makumyabiri” (The Lustre of Our Country).
17 Icyakora gutsinda kw’abanzi b’Imana kwamaze igihe gito. Mu mwaka wa 1943, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije urundi rubanza rusa n’urwa Gobitis. Rwari urubanza akanama gashinzwe uburezi muri leta ya West Virginia kaburanaga na Barnette. Muri urwo rubanza, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko Abahamya ba Yehova batsinze. Bwari ubwa mbere mu mateka y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruvuguruje umwanzuro warwo mu gihe gito cyane. Nyuma y’uwo mwanzuro, ibitotezo byibasiraga abagaragu ba Yehova muri Amerika byaragabanutse cyane. Nanone watumye uburenganzira bw’abaturage bose ba Amerika burushaho kubahirizwa.
18, 19. Pablo Barros yavuze ko ari iki cyamufashije gukomeza gushikama, kandi se abandi bagaragu ba Yehova bakwigana bate urugero rwe?
18 Arijantine. Pablo wari ufite imyaka 8 na Hugo Barros wari ufite imyaka 7, birukanywe mu ishuri mu mwaka wa 1976 bazira ko bari banze kujya mu muhango wo kuzamura ibendera. Hari igihe umukuru w’iryo shuri yahutaje Pablo kandi amukubita mu mutwe. Yategetse abo bana gusigara ku ishuri, amara isaha yose abahatira gukora imihango yo gukunda igihugu by’agakabyo. Pablo yibutse icyo kigeragezo, aravuga ati “iyo Yehova atamfasha, sinari gushobora gushikama ku budahemuka bwanjye.”
19 Igihe icyo kibazo cyageraga mu rukiko, umucamanza yashyigikiye umwanzuro w’iryo shuri wo kwirukana Pablo na Hugo. Icyakora, ikibazo cyabo cyageze mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Arijantine. Mu mwaka wa 1979 urwo rukiko rwasheshe umwanzuro w’urukiko rwo hasi, ruvuga ko “icyo gihano bahawe [cyo kwirukanwa mu ishuri] kinyuranyije n’uburenganzira butangwa n’itegeko nshinga bwo kwiga (Ingingo ya 14) kandi ko gihabanye n’inshingano leta ifite yo guha abana bose uburezi bw’ibanze (Ingingo ya 5).” Uko gutsinda kwagiriye akamaro abana b’Abahamya bagera hafi ku 1.000. Abari bagiye kwirukanwa ntibirukanywe, n’abari barirukanywe, urugero nka Pablo na Hugo, bemerewe gusubira mu mashuri ya leta.
20, 21. Ni mu buhe buryo urubanza rwa Roel na Emily Embralinag rukomeza ukwizera kwawe?
20 Filipine. Mu mwaka wa 1990, Roel Embralinagg wari ufite imyaka 9 na mushiki we Emily wari ufite imyaka 10 hamwe n’abandi banyeshuri b’Abahamya bagera kuri 66, birukanywe mu ishuri bazira kutaramutsa ibendera. Se wa Roel na Emily witwa Leonardo, yagerageje kubiganiraho n’ubuyobozi bw’ishuri ariko ntibyagira icyo bitanga. Ibibazo byarushijeho gukomera, Leonardo ageza ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga. Leonardo nta mafaranga yari afite kandi ntiyari afite avoka wo kumuburanira. We n’umuryango we basenze Yehova bashyizeho umwete bamusaba ubuyobozi. Hagati aho, abo bana barakobwaga kandi bagatukwa. Leonardo yumvaga atazatsinda urubanza kubera ko atari azi iby’amategeko.
21 Icyakora yaje kuburanirwa n’umwavoka witwaga Felino Ganal wari warigeze gukorera kimwe mu bigo bikomeye muri icyo gihugu byunganira abantu mu by’amategeko. Mu gihe urubanza rwaburanishwaga, Ganal yari yararetse akazi yakoraga muri icyo kigo aba Umuhamya wa Yehova. Igihe urwo rubanza rwageraga mu Rukiko rw’Ikirenga, abacamanza b’urwo rukiko bose bahurije ku mwanzuro urenganura Abahamya, rusesa icyemezo cyo kwirukana abo bana. Aho nanone, abageragezaga gutuma abagize ubwoko bw’Imana bateshuka ku budahemuka bwabo baratsinzwe.
Kutabogama bituma twunga ubumwe
22, 23. (a) Ni iki cyatumye dutsinda imanza nyinshi zitazibagirana? (b) Kuba dufite umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose urangwa n’amahoro bigaragaza iki?
22 Ni iki cyatumye abagize ubwoko bwa Yehova batsinda imanza nyinshi zitazibagirana? Nta mbaraga za politiki dufite, nyamara mu bihugu bitandukanye no mu nkiko zitandukanye, abacamanza bashyira mu gaciro bagiye baturinda ibitero abaturwanyaga batava ku izima batugabagaho, kandi imyanzuro yabo ishingiye ku itegeko nshinga yashingirwagaho no mu zindi manza zakurikiragaho. Nta gushidikanya ko Kristo yadushyigikiye agatuma dutsinda izo manza. (Soma mu Byahishuwe 6:2.) Ariko se kuki tujya mu nkiko? Intego yacu si iyo guhindura gahunda y’ubutabera. Ahubwo tuba twifuza gukomeza gukorera Umwami wacu Yesu Kristo nta kirogoya.—Ibyak 4:29.
23 Umwami wacu Yesu yakomeje guha imigisha abigishwa be mu mihati bashyiragaho bahatanira gukomeza kutagira aho babogamira muri iyi si irangwa n’amacakubiri ashingiye kuri politiki kandi yayogojwe n’inzangano. Imihati yose Satani yashyizeho kugira ngo aducemo ibice adutsinde, nta cyo yagezeho. Ubwami bwakusanyije abantu babarirwa muri za miriyoni banga “kwiga kurwana.” Kuba dufite umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose urangwa n’amahoro, ni igitangaza rwose, kandi ni gihamya idakuka y’uko Ubwami bw’Imana butegeka!—Yes 2:4.
a Nanone uwo mubumbe witwaga Icyaremwe gishya (La nouvelle création). Nyuma yaho, imibumbe y’ibyo bitabo yaje kwitwa Étude des Écritures.
b Niba wifuza kumenya byinshi ku byerekeye ubwo buhanuzi, reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro yabyo ikomeye iri bugufi!, Igice cya 27, ku ipaji ya 184-186.
c Nanone icyo cyemezo cyasabaga leta ya Bulugariya gushyiraho imirimo ya gisivili igenzurwa n’abasivili izakorwa n’abantu bose umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.
d Niba wifuza inkuru yose, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Urukiko rw’u Burayi rwemeje ko umuntu ashobora kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2012, ku ipaji ya 29-31.
e Mu gihe cy’imyaka isaga 20, leta ya Arumeniya yafunze Abahamya bakiri bato barenga 450. Aba nyuma muri bo bafunguwe mu kwezi k’Ugushyingo 2013.
f Izina rye ryanditswe nabi mu nyandiko z’urukiko.
g Mu nyandiko z’urukiko izina rye ryanditswe nabi, bandika Ebralinag.