IGICE CYA 7
Abaragurisha inyenyeri basura Yesu
ABARAGURISHA INYENYERI BAKURIKIYE “INYENYERI” IBANZA KUBAJYANA I YERUSALEMU, HANYUMA IBAJYANA AHO YESU YARI ARI
Hari abagabo baje baturuka iburasirazuba. Ni abantu baragurishaga inyenyeri, bavugaga ko bashobora kwitegereza aho inyenyeri ziherereye bakamenya ibizaba mu buzima bw’abantu (Yesaya 47:13). Igihe bari iwabo mu burasirazuba, babonye “inyenyeri” maze barayikurikira, bakora urugendo rw’ibirometero amagana ibajyana i Yerusalemu aho kubajyana i Betelehemu.
Igihe abo bantu baragurishaga inyenyeri bageraga i Yerusalemu, barabajije bati “umwami w’Abayahudi wavutse ari he? Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tuje kumuramya.”—Matayo 2:1, 2.
Umwami Herode w’i Yerusalemu abyumvise, arababara cyane. Nuko atumiza abakuru b’abatambyi n’abandi bayobozi b’idini ry’Abayahudi, ababaza aho Kristo yagombaga kuvukira. Bashingiye ku Byanditswe baramusubiza bati “ni i Betelehemu” (Matayo 2:5; Mika 5:2). Herode abyumvise atumaho rwihishwa abo bantu baragurishaga inyenyeri, maze arababwira ati “mugende mushakishe uwo mwana mwitonze. Nimumara kumubona, mugaruke mubimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya” (Matayo 2:8). Ariko mu by’ukuri, Herode yashakaga kubona uwo mwana ngo amwice.
Abo bagabo bamaze kugenda, habaye ikintu gitangaje. Ya “nyenyeri” bari barabonye bari iburasirazuba yabagiye imbere. Uko bigaragara, iyo ntiyari inyenyeri isanzwe, ahubwo yari yazanywe no kugira ngo ibayobore. Abo bagabo barayikurikiye kugeza aho ihagarariye hejuru y’inzu Yozefu na Mariya bari basigaye babanamo n’umwana wabo.
Nuko binjira mu nzu, basangamo Mariya n’umwana we Yesu. Bamwikubita imbere baramuramya, bamuha impano za zahabu, ububani n’ishangi. Hanyuma, igihe bendaga gusubira kwa Herode, Imana yababuriye mu nzozi ibabuza gusubirayo. Nuko basubira iwabo baciye indi nzira.
Utekereza ko ari nde wazanye iyo ‘nyenyeri’ yayoboraga abo bantu baragurishaga inyenyeri? Uzirikane ko iyo nyenyeri itahise ibajyana i Betelehemu aho Yesu yari ari. Ahubwo yabajyanye i Yerusalemu, aho babonaniye n’Umwami Herode washakaga kwica Yesu. Kandi koko, Herode aba yaramwishe iyo Imana itahagoboka ngo ibabuze kujya kumubwira aho Yesu ari. Uko bigaragara, umwanzi w’Imana, ari we Satani, ni we washakaga ko Yesu apfa, maze akoresha iyo nyenyeri kugira ngo abigereho.