IGICE CYA 105
Akoresha igiti cy’umutini kugira ngo yigishe isomo ku birebana no kwizera
MATAYO 21:19-27 MARIKO 11:19-33 LUKA 20:1-8
IGITI CY’UMUTINI CYUMYE NI ISOMO KU BIREBANA NO KWIZERA
UBUTWARE BWA YESU BUKEMANGWA
Yesu yavuye i Yerusalemu kuwa mbere nimugoroba, asubira mu mudugudu wa Betaniya, wari ku ibanga ry’umusozi w’Imyelayo, mu ruhande rw’iburasirazuba. Ashobora kuba yaracumbitse ku ncuti ze, ari zo Lazaro, Mariya na Marita.
Nuko mu gitondo cyo ku itariki ya 11 Nisani, Yesu n’abigishwa be bari mu nzira basubira i Yerusalemu, aho yari kujya mu rusengero bwa nyuma. Nanone ni wo munsi wa nyuma yari kwigishiriza mu ruhame mbere y’uko yizihiza Pasika, agatangiza Urwibutso rw’urupfu rwe hanyuma agacirwa urubanza kandi akicwa.
Igihe bari mu nzira inyura ku musozi w’Imyelayo bavuye i Betaniya bagiye i Yerusalemu, Petero yabonye cya giti Yesu yari yavumye mu gitondo cyari cyabanjirije icyo. Yaramubwiye ati “Rabi, dore wa mutini wavumye wumye!”—Mariko 11:21.
Ariko se, kuki Yesu yatumye icyo giti cyuma? Yagaragaje impamvu yabimuteye mu gisubizo yatanze agira ati “ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye, mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja’; kandi byaba. Ibintu byose muzasaba mu isengesho mufite ukwizera, muzabihabwa” (Matayo 21:21, 22). Yongeye gusubiramo igitekerezo yari yashimangiye mbere yaho, avuga ko ukwizera gushobora kwimura umusozi.—Matayo 17:20.
Bityo rero, igihe Yesu yatumaga igiti cy’umutini cyuma, yigishije isomo rikomeye ry’uko ari ngombwa kwizera Imana. Yaravuze ati “ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona rwose, kandi muzabihabwa” (Mariko 11:24). Iryo ni isomo rikomeye ku bigishwa ba Yesu bose! Kandi by’umwihariko ryari rikwiriye ku ntumwa, kubera ko nyuma y’igihe gito zari guhangana n’ibigeragezo bikaze. Ariko kandi, kuba icyo giti cy’umutini cyarumye hari ikindi bihuriyeho n’ukwizera.
Ishyanga rya Isirayeli ryari rimeze nk’icyo giti cy’umutini kuko ryagaragaraga uko ritari. Abaturage b’iryo shyanga bari baragiranye isezerano n’Imana, kandi bashobora kuba baragaragaraga nk’abakurikiza Amategeko yayo. Icyakora iryo shyanga muri rusange ryagaragaye ko ritagiraga ukwizera kandi ko riteraga imbuto nziza. Ryanze no kwemera Umwana w’Imana! Bityo, igihe Yesu yatumaga icyo giti cy’umutini kiteraga imbuto cyuma, yagaragaje uko byari kuzagendekera iryo shyanga riteraga imbuto, kandi ritari rifite ukwizera.
Bidatinze, Yesu n’abigishwa be binjiye muri Yerusalemu. Nk’uko Yesu yari amenyereye, yagiye mu rusengero atangira kwigisha. Abakuru b’abatambyi n’abakuru ba rubanda, bikaba bishoboka ko batekerezaga ibyo Yesu yari yakoreye abavunjaga amafaranga ku munsi wari wabanjirije uwo, baramubajije bati “ni bubasha ki butuma ukora ibyo bintu? Kandi se ni nde waguhaye ubwo bubasha bwo gukora ibyo bintu?”—Mariko 11:28.
Yesu na we yarababwiye ati “mureke mbabaze ikibazo kimwe. Nimunsubiza, nanjye ndababwira ububasha butuma nkora ibi bintu. Umubatizo wa Yohana wakomotse mu ijuru cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.” Ubu noneho abamurwanyaga bari bahuye n’ikibazo kitaboroheye. Bagiye inama y’icyo bamusubiza, baravuga bati “nituvuga tuti ‘wakomotse mu ijuru,’ aratubaza ati ‘none kuki mutamwizeye?’ Ariko se twatinyuka kuvuga tuti ‘wakomotse mu bantu’?” Bavuze batyo kubera ko batinyaga rubanda, “kuko bose bemeraga rwose ko Yohana yari umuhanuzi.”—Mariko 11:29-32.
Abarwanyaga Yesu babuze igisubizo gikwiriye bamusubiza. Nuko baramusubiza bati “ntitubizi.” Yesu na we arababwira ati “nanjye simbabwira ububasha butuma nkora ibi bintu.”—Mariko 11:33.