INDIRIMBO YA 36
Rinda umutima wawe
Igicapye
1. Rinda umutima wawe;
Jya wanga icyaha.
Yah areba mu mutima,
Umuntu w’imbere.
Umutima urabeshya,
Wayobya umuntu.
Jya ukoresha ubwenge;
Gendana n’Imana.
2. Ujye ushaka Imana
Uyisenga cyane.
Jya uyishimira kenshi;
Kuko ikwitaho.
Ujye wumvira Yehova
Wige Ijambo rye.
Ujye uba uwizerwa,
Unamushimishe.
3. Rinda umutima wawe;
Gundira ukuri.
Reka Ijambo ry’Imana
Ribe ku mutima.
Urukundo rwa Yehova
Ruragukomeza.
Umusengane umwete,
Ube incuti ye.