INDIRIMBO YA 53
Kwitegura umurimo wo kubwiriza
Igicapye
1. Bwakeye.
Twiteguye,
Tugiye kubwiriza.
Harasa nabi,
Imvura ni yose.
Uwakwigumira mu rugo
Aryamye.
(INYIKIRIZO)
Icyizere no kwitegura,
Ndetse no gusenga
Biduha imbaraga zose
Dukeneye.
Tujyana n’abamarayika,
Batumwe na Yesu
Kandi hari n’abavandimwe
Dufatanya.
2. Turangwe
N’ibyishimo
Twirinde gucogora.
Yehova yita
Ku mihati yacu
No ku rukundo tumukunda
Rwimbitse.
(INYIKIRIZO)
Icyizere no kwitegura,
Ndetse no gusenga
Biduha imbaraga zose
Dukeneye.
Tujyana n’abamarayika,
Batumwe na Yesu
Kandi hari n’abavandimwe
Dufatanya.
(Reba nanone Umubw 11:4; Mat 10:5, 7; Luka 10:1; Tito 2:14.)