INDIRIMBO YA 81
Ubuzima bw’umupayiniya
Igicapye
1. Tuzinduka kare, kare butaracya
N’ibitotsi byinshi
Tugasenga, tukitegura.
Duhura n’abantu benshi mu murimo.
Niyo batatwumva
Ntiducika intege rwose.
(INYIKIRIZO)
Ni byo twahisemo;
Twiyeguriye Yah
Tuzakora ibyo ashaka.
Tugira ishyaka
Ndetse no mu mvura.
Tugaragaza ko dukunda Yehova.
2. No ku mugoroba izuba rirenga,
Dutaha twishimye
Tugasenga tunezerewe.
Dutura Yehova ibyiza dufite.
Dushima Yehova
Kuko aduha imigisha.
(INYIKIRIZO)
Ni byo twahisemo;
Twiyeguriye Yah
Tuzakora ibyo ashaka.
Tugira ishyaka
Ndetse no mu mvura.
Tugaragaza ko dukunda Yehova.
(Reba nanone Yos 24:15; Zab 92:2; Rom 14:8.)