INDIRIMBO YA 135
“Mwana wanjye, gira ubwenge”
Igicapye
1. Rubyiruko, mumpe umutima wanyu,
Mbone uko nsubiza umwanzi wanjye.
Ni mwe mwahisemo kunyiyegurira;
Mwereke bose ko mumpesha ikuzo.
(INYIKIRIZO)
Mwana wanjye ukundwa cyane,
Ugire ubwenge rwose.
Uzankorere ubishaka,
Uhitemo kunsingiza.
2. Mwemeye kunyiyegurira mwishimye.
Nimusitara mukagwa, nzabegura.
Uwabagusha uwo ari we wese,
Mumenye ko mbakunda igihe cyose.
(INYIKIRIZO)
Mwana wanjye ukundwa cyane,
Ugire ubwenge rwose.
Uzankorere ubishaka,
Uhitemo kunsingiza.
(Reba nanone Guteg 6:5; Umubw 11:9; Yes 41:13.)