ISOMO RYA 28
Jya ushimira Yehova na Yesu ibyo bagukoreye
Iyo incuti yawe iguhaye impano nziza cyane wumva umeze ute? Mu by’ukuri urishima cyane kandi ugashimira iyo ncuti yawe. Yehova na Yesu baduhaye impano iruta izindi zose dushobora guhabwa. Iyo mpano ni iyihe, kandi se twagaragaza dute ko tubashimira?
1. Twagaragaza dute ko dushimira Imana na Kristo ibyo badukoreye?
Bibiliya idusezeranya ko “uwizera [Yesu] wese” ashobora kubaho iteka (Yohana 3:16). None se kwizera Yesu bisobanura iki? Si ukumwemera gusa, ahubwo nanone tugaragaza ko tumwizera mu myanzuro dufata no mu byo dukora (Yakobo 2:17). Iyo tugaragaje ko tumwizera mu byo tuvuga no mu byo dukora, bituma turushaho kuba incuti za Yesu n’iza Yehova.—Soma muri Yohana 14:21.
2. Ni uwuhe muhango udufasha gushimira Yehova na Yesu?
Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yabwiye abigishwa be ikindi kintu bazajya bakora kugira ngo bagaragaze ko bamushimira kubera igitambo cye. Yatangije umuhango wihariye Bibiliya yita “Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.” Uwo muhango nanone witwa Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo (1 Abakorinto 11:20). Yesu yifuzaga ko intumwa ze n’abandi Bakristo b’ukuri bose bari kuzabaho nyuma yazo, bajya bawizihiza bibuka ko yatanze ubuzima bwe kugira ngo aducungure. Ni yo mpamvu yatanze itegeko rigira riti “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Iyo uteranye Urwibutso uba ugaragaje ko ushimira Yehova na Yesu ko bagukunda.
IBINDI WAMENYA
Suzuma ibindi wakora kugira ngo ugaragaze ko ushimira Yehova na Yesu ko bagukunda. Menya nanone akamaro k’Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo.
3. Ibindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira
Sa nureba utangiye kurohama, umuntu akaza akakurohora. Ese wapfa kwibagirwa ibyo yagukoreye? Cyangwa wagira icyo ukora kugira ngo ugaragaze ko umushimira?
Natwe ubuzima bwacu tubukesha Yehova. Musome muri 1 Yohana 4:8-10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Kuki igitambo cya Yesu ari impano yihariye?
Iyo utekereje ibyo Yehova na Yesu bagukoreye wumva umeze ute?
Twagaragaza dute ko dushimira Yehova na Yesu ibyo badukoreye? Musome mu 2 Abakorinto 5:15 no muri 1 Yohana 4:11; 5:3. Nyuma yo gusoma buri murongo, muganire kuri iki kibazo:
Dukurikije ibivugwa muri uyu murongo, twagaragaza dute ko dushimira?
4. Jya wigana Yesu
Ikindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira, ni ukwigana Yesu. Musome muri 1 Petero 2:21, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Wagaragaza ute ko ugera ikirenge mu cya Yesu?
5. Jya uterana urwibutso rw’urupfu rwa Kristo
Kugira ngo umenye uko byagenze igihe Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ryizihizwaga bwa mbere, musome muri Luka 22:14, 19, 20. Hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Byagenze bite ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?
Umugati na divayi bigereranya iki?—Reba umurongo wa 19 n’uwa 20.
Yesu yashakaga ko abigishwa be bajya bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rimwe mu mwaka, ku itariki yapfiriyeho. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova baterana buri mwaka, bakibuka urupfu rwa Kristo nk’uko yabitegetse. Kugira ngo umenye impamvu ayo materaniro ari ay’ingenzi, murebe VIDEWO. Hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ku munsi w’Urwibutso hakorwa iki?
Umugati na divayi ni ibigereranyo. Umugati ugereranya umubiri wa Yesu utunganye yatanze ku bwacu. Divayi igereranya amaraso ye
UKO BAMWE BABYUMVA: “Kwemera Yesu birahagije kugira ngo umuntu azabone agakiza.”
Wakoresha ute ibivugwa muri Yohana 3:16 no muri Yakobo 2:17 kugira ngo ubereke ko hari ibindi dusabwa?
INCAMAKE
Tugaragaza ko dushimira Yesu ibyo yadukoreye, tumwizera kandi tugaterana Urwibutso rw’urupfu rwe.
Ibibazo by’isubiramo
Kwizera Yesu bisobanura iki?
Wagaragaza ute ko ushimira Yehova na Yesu ibyo bagukoreye?
Kuki ari iby’ingenzi guterana Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Urupfu rwa Kristo rudushishikariza gukora iki?
Menya byinshi ku birebana n’ukwizera n’uko wagaragaza ko ugufite.
“Izere amasezerano ya Yehova” (Umunara w’Umurinzi, Ukwakira 2016)
Soma inkuru ivuga ngo “Mfite umutima ukeye, ndi muzima kandi nta cyo mbuze.” Iragufasha kumenya uko umugore yahindutse bitewe no kumenya iby’igitambo cya Kristo.
“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Kanama 2011)
Menya impamvu abantu bake ari bo barya umugati bakanywa na divayi ku Rwibutso.