Ese, wowe ushobora gufasha abapfakazi n’imfubyi “mu mibabaro yabo”?
1, 2. (a) Hali itandukaniro lihe hagati yo ’kureba’ umuntu uri mu mubabaro no ’kumwitaho’? (b) Dukurikije Yakobo 1:27, ukulikiza ugusenga (idini) nyakuri afite inshingano yihe?
HALI itandukaniro linini hagati yo kurebera umuntu uli mu mubabaro no kumwitaho. Abakulikiza ugusenga (idini) nyakuli bali bakwiye kureka kuba abantu bareba batabyitayeho maze bagatabara abavandimwe babo babagiriye impuhwe, kuko “idini ritunganye kandi ritanduy’imbere y’Imana Data wa twese ali ili: N’ugusur’imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kwanduzwa n’iby’isi.”—Yak 1:27
2 Inshinga “kwita ku muntu, dusanga muli Yakobo 1:27, isobanura akajambo k’ikigereki gashaka kuvuga ’guha umuntu ibyo akeneye’ ikubiyemo igitekerezo cyo kujya gusura umuntu no kumufasha. Imfashanyo y’ubwo buryo ihora yishimirwa buli gihe.
ABANA BASHOBORA GUFASHA
3, 4. (a) Dukurikije 1 Timoteo 5:4 ni nde ukwiriye gufasha abapfakazi? (b) Abana bashobora gufasha bate ba se cyangwa se ba nyina? Ni ubuhe buryo bwiza bashobora gukoresha kugira ngo babashyigikire?
3 Intumwa yerekana ukwiliye gufasha abapfakazi, igira iti: “Arik’umupfakazi nib’afit’ abana cyangw’abuzukuru, babanze kwiga kubah’abo mu muryango wabo no kwitur’ababyeyi bab’ibibakwiriye kukw ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana.” (1 Tim 5:4). N’ubwo hano Paulo avuga abana bakuru, n’abakili batoya bashobora kwiga kugaragaza ubwubaha Mana bwabo baha ababyeyi babo ibibakwiliye kubera ibyo babakoreye byose. Bakora iki rero? Batanga imfashanyo y’ibintu (amafaranga), nko mu rugero rw’umuhungu umwe watanze amafaranga yose yali yarazigamye mu kazi ke k’igihe gito kugira ngo alihe facture yali ibatunguye. Nyina yavuganye ibinezaneza mu maso, ati: “Simbona amagambo yavuga uko natewe inkunga no kubona umuhungu wanjye w’imyaka 14 agira ubuntu bungana butyo.”
4 N’ubwo abana batashobora guha amafaranga ababyeyi babo, bashobora kubaha ikirushaho kuba ngombwa, alicyo kubashimira no kubumvira (Imig 23:22; Efe 6:1-3) Abagabo n’abagore benshi batabana n’abo bashyingiranywe bibaza niba barera neza abana babo. Gerageza kwiyumvisha ibyishimo umwe muli bo yagize igihe umwana we muto yamwandikiye agira ati: Ndagukunda cyane kandi nzi yuko ukora umulimo ukomeye. “Hali ubwo se wigeze kumubwira vuba hano uko umushimira ibyo yigomwe kubera wowe? Ese wihutira kwumvira? Uzi se kwoza ibyombo, gukora devoirs, gutaha ku gihe, kwisukura ku mubili kandi, cyane cyane, gutegura buli gihe icyigisho cyawe cya Bibiliya? Uko kwumvira ku bushake ni bwo buryo ushobora gukoresha ushyigikira so cyangwa nyoko
UBUFASHA BW’ITORERO
5. (a) Ni ayahe magambo Petero aduhuguza? Kuki ali iby’ingenzi? (b) Ni mu buhe buryo, mu itorero ryacu dushobora kwishyira mu mwanya w’abagabo n’abagore barera bonyine abana babo?
5 Umugore umwe urera wenyine abana be batandatu, balimo impanga z’amezi cumi n’alindwi, yaravuze ati “Ni umulimo ukomeye, kandi, limwe na limwe, ncika intege. Aliko, hali ubwo umuvandimwe wo mu itorero ambwira ati: ‘Jani we, urakora umulimo mwiza kandi uzera imbuto. ’Kumenya yuko abandi bagutekereza kandi bakwitaho byonyine bitera imbaraga’. “Urwo ni urugero rwerekana ubufasha buli muntu ashobora gutanga. Intumwa Petero iduhuguza aya magambo: “Mwese muhuz’imitima, mubabarane “mwishyira mu mwanya w’abandi”, MN, kandi mukundane nk’abavandimwe, mugiriran’imbabazi.” (1 Pet 3:8). Yego, mwishyire mu mwanya w’abandi. Ijambo lyiza cyangwa kumwenyura bivuye ku mutima bishobora gufasha. Mugirirane impuhwe, mwe kunegurana.
6. Kuki uwakora nk’ibivugwa muri 1 Yohana 3:17 yaba agize nabi mu maso y’Imana?
6 Urukundo nyakuli ntirugaragazwa n’amagambo meza gusa. Mbere yo gutera inkunga abakristo ngo berekanire urukundo rwabo mu bikorwa, intumwa Yohana yaranditse ngo: ‘Ariko se, ufit’ibintu byo mu isi, akareba ko mwene se akennye, akamukingir’ imbabazi ze, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?” (1 Yoh 3:17). Mu nyandiko ya mbere, inshinga ’kureba’ ntisobanura hano kureba by’akanya gato, ahubwo ni ukureba mu buryo bwo kwitegereza cyane. lyo nshinga ikoreshwa akenshi nko mu byerekeye umugaba w’ingabo igihe ahita imbere yazo azigenzura, agenda yitegereza buli kantu, si byo se? Iyumvishe ishusho yohana adushyira imbere: Umuntu ufite icyo yafashisha mugenzi we. Mu gihe yitegereza cyane umuvandimwe we, akabona ko uwo hali icyo akeneye, aliko, noneho, agahita akinga urugi rw’umutima we. Yanze gufasha mugenzi we. Mbega kutita ku bandi: Igishimishije ni uko imyifatire nk’iyo idakwiye itajya iboneka kenshi mu Bahamya ba Yehova. Raporo nyinshi zitabalika, zihamya yuko abo bakristo bagirira ubuntu abafite icyo “bakeneye.”
7. Igihe imiryango italimo abagabo cyangwa abagore ititaweho, akenshi biterwa n’iyihe mpamvu? Umuti waba uwuhe?
7 Aliko kandi, hagiye habaho kutita ku bintu. Akenshi biterwa nuko bamwe batali babonye ibyo abavandimwe babo bakeneye. Ntibabaga bitegereje cyangwa ngo bite cyane ku bafite ibyo bakeneye. Bite mu itorero ryanyu? Ese wiyumvisha neza imimerere y’ubuzima bw’abapfakazi n’imfubyi? Ni ryali se uherutse kubaramukanya ubwuzu budasanzwe? Wigeze se kubatumira ku meza cyangwa mu iteraniro (igitaramo) rya gicuti kugira ngo murusheho kumenyana? ibibazo nk’ibyo bikwiliye kudufasha kumenya niba ’tubona’ mu buryo nyakuli imimerere y’imiryango yo muli twe ibabazwa no kutagira umubyeyi w’umugabo cyangwa uw’umugore.
8. Bamwe mu bagize itorero bafasha bate imiryango itabamo umubyeyi w’umugabo cyangwa w’umugore?
8 Si ngombwa ko umuntu aba umukire kugira ngo abone gufasha mugenzi we. Abenshi, igihe babonye ubukene nyakuli muli bagenzi babo, basangira nabo ibyokurya cyangwa bagatanga imyenda itagikwira abana babo. Abandi ndetse bigisha abagore gukora imilimo runaka, nko kudoda, kugira ngo bashobore kurwanya ubukene bwabo. Hali umugani wa kera uvuga ngo: “Niba uhaye umuntu ifi, uba umugaburiye limwe. Aliko niba umwigishije kuroba, uba umugaburiye mu minsi yose y’ukubaho kwe. “Umugore utagifite umugabo yaranditse ngo:“Umuvandimwe mugenzi wanjye yampaye imashini idoda, ibitambaro bibili kandi anyigisha no kudoda. Kuva ubwo, nzigama amafaranga ibihumbi n’ibihumbi.”
9. Ni ibihe bitekerezo by’ubwenge abo mu miryango itabamo umugabo bagomba kugira ku byerekeye imfashanyo bahabwa n’abandi?
9 Noneho se, abagabo n’abagore barera bonyine abana babo bakwiliye gutegereza ko imfashanyo izaturuka impande zose no gucika intege bitabaye bityo? Oya; ni ngombwa kugira ibitekerezo bili mu rugero. Mu gihe ashimira imfashanyo bamuha, umukristo yali akwiliye kwibaza atya: “Ese nkora ibyo nshobora byose kugira ngo nkemure ingorane zanjye?” Umuntu umwe utali akibana n’uwo bashyingiranywe yabivuze atya: ‘Nta muntu n’umwe washobora kwishingira umuryango wundi wa kabili. Niba utifashije ubwawe, ntuba wuzuza inshingano zawe zose. Umuntu agomba kwiga kujya yirwanaho. Bibiliya ilimo ingero nyinshi z’abapfakazi bitanze bikorera ubwabo, aho gutegereza ko abandi babafasha (Luka 2:36-38; Mariko 12:2-4). Umugore umwe wali ufite amafaranga make kandi wagombye kwihata imyaka myinshi kugira ngo ashobore kurera abana be babili yali yaramanitse mu nzu ye aya magambo; “Igihe umuntu yohereza umucyo w’izuba mu buzima bwa mugenzi we, ubwiza bwawo iteka buramugarukira. “Kandi nibyo yakoze rwose ali umubwirizabutumwa w’igihe cyose. Yakomeje kwitanga kandi kugeza na n’ubu, afite imyaka 73 aracyafasha bagenzi be. Ingaruka byagize nuko atagize icyo abura na limwe.—Imigani 11:25.
10. Dufite ubuhe buhamya bw’uko mu kinyejana cya mbere abakristokazi bakuze bakoze umulimo munini mu gufasha abapfakazi n’imfubyi?
10 Mu kinyejana cya mbere, si ibishidikanywa ko abagore bakuze bakoze umulimo w’ingenzi cyane mu gufasha abapfakazi n’imfubyi. Hali abapfakazi bamwe bavugwa ko bafashaga abababaye’, yenda n’abo mu miryango itabamo umugabo cyangwa umugore (1 Tim 5:10). Mu rwandiko Paulo yandikiye abakristo b’i Roma, kimwe cya kane cy’abo atashya bali abagore bakoreye itorero cyangwa bafatanyije naryo mu rukundo. Ndetse hali n’ abo asobanura yuko bakoranaga umwete cyangwa bakoze imilimo inyuranye “mu Mwami wacu.” (Rom 16:3-15.) Kuli Foibe, wali “umukozi w’itorero” (ahali yakoreraga bagenzi be mu byo bakeneye buli muntu, aliko ataligeze ashingwa uwo mulimo n’itorero), bivugwa yuko ‘yafashije (“yarwaniye ishyaka”, MN) abakristo benshi’. Yali yaragombye kwituma gufasha abenshi muli bo, kandi umulimo we wali wakomeje itorero. Nka Foibe, abakristokazi bakuze bo mu gihe cyacu bakoresha urukundo batera inkunga kandi bafasha “abababaye”, limwe na limwe basangira nabo ibintu bafite.—Rom 16:1, 2.
11. (a) Ni mu buhe buryo abakristokazi bakuze bashobora gufasha abagore barera abana babo ali bonyine? (b) Ushobora gutanga uruhe rugero? Hali izindi ngero uzi se?
11 Bashiki bacu benshi bakuze batanga imfashanyo y’uburyo bw’ umwuka no mu by’urukundo mu gihe bigisha ’ibili byiza, kugirango bagarurire abagore bakili bato mu bwenge’ binyuze mu nama zuzuye ubwiyumvishe (Tito 2:3-5). Dufate nk’urugero rw’umugore urera wenyine abana be watangiye kulira amaze kwumva disikuru y’ishyi ngirwa ifatiye kuli Bibiliya. Igihe umukristokazi ukuze yamubajije ikimubabaje, yashubije amalira amwuzuye mu maso ati: “Nuko mbababaye gusa, nta kindi.” Ubwo uwo mukristokazi ukuze atangira kumuganiliza. Yali azi uko umuntu yiyumva iyo afite intimba, kuko nawe ubwe yali amaze imyaka 20 umugabo we yaramutaye. Wa mugore muto yavuze ati: “Yambereye ubufasha bukomeye. Yaranganilije cyane kandi antumira kujya kubwilizanya nawe. Ndamukunda rwose mu mutima wanjye.” Abakristokazi benshi bakuze bajya basanga abo babyeyi b’abagore maze bakabatiza “urutugu begamira balira“. Ndetse limwe na limwe, bajya baganira ku bibazo by’uburyo bwihaliye umuvandimwe w’umugabo atashobora gusobanura wenyine.
BAKURU B’ITORERO—“NIMUTERE UMUTIMA W’ABAPFAKAZI KWISHIMA”
12. Abakuru bashobora ‘gushimisha bate umutima w’abapfakazi’?
12 Yobu, wabayeho mu gihe cya mbere y’ubukristo, yaravuze ati: “Nateraga umutima w’umupfakazi kwishima. ” (Yobu 29:13, MN) Yifatanyaga mu bubabare bw’abapfakazi, kandi yabahozaga imbere mu mitima yabo, aho kubongerera umubabaro mu magambo cyangwa ibikorwa by’ubupfu. Mu gihe cya none abakuru b’itorero rya gikristo bashobora kugenza batyo bibutsa abo bantu ko itorero ali umuryango wuzuye umutima w’igishyuhirane kandi babatera kwiyumvisha yuko nabo bagize rwose uwo muryango. Kandi abagenzuzi bashobora kubereka igice cya Bibiliya gihumuliza gisobanur’akamaro k’ubwizerwe (ubudahemuka). Niba bishyira mu mwanya w’abandi, bazagerageza kwiyumvisha imikazo ikomeye yo mu bwenge n’iyerekey’ urukundo igera ku bagabo n’abagore benshi batakibana n’abo bashyingiranywe (1 Pet 3:8). Ingaruka izaba ko abababaye bazumva bafite umudendezo wo gusanga abo bakuru kugira ngo babafashe. Buli wese wo muli abo bagabo b’uburyo bw’umwuka azashobora kuba byukuli ’nk’aho kwiking’ umuyaga, n’ubgugamo bg’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye’.—Yes 32:1, 2.
13. Kuki abagabo n’abogore batabana n’abo bashyingiranywe bashobora gusaba inama ku bakuru yo gufata amahitamo akomeye? Bashobora guhabwa ubufasha bwoko ki?
13 Bibiliya yahanuye yuko Imana izagarura “abajyanama” bashoboye mu bantu bayo ba kera (Yes 1:26). No mu gihe cya none, abagabo n’abagore barera bonyine abana babo bashobora gusaba inama ku bakuru b’itorero mbere yo kugira amahitamo akomeye. Igihe umuntu aje kubagisha inama, abo bakuru b’itorero bakwiliye kumufasha, bakoresheje ubuhanga “bwo kuyobora”, kugirango asobanukirwe amabwiliza ya Bibiliya yakulikiza. Aliko kandi, umulimo wabo—kimwe n’uw’umukristo wese usabwa ubufasha, ni ukuba umujyanama gusa, si ugufatir’ abandi amahitamo.—Imig 11:14; Gal 6:5.
14. Kuki abakuru bakwiriye ’kwegura umukristo utsikiye’? (b) Ikigereki cyahinduwemo “kwegura’ cyakoreshwaga gute mu kinyejana cya mbere? Ibyo bitwumvisha iki ku byerekeye uburyo bwo ’kwegura’ umuntu?
14 Hali ubwo umukuru yabona ko umugabo cyangwa umugore utakibana n’uwo bashyingiranywe atangiye kuneshwa n’imikazo yo ’gutsikira—urugero, nk’igihe ashyikirana n’umuntu utizera. Ahali uwo mukristo yaba atiyumvisha neza uburemere bw’imyifatire ye. Icyo gihe, Bibiliya itanga iyi nama: “Bavandimwe, n’ubwo umuntu yatsikira mbere y’uko abibona, mwebwe abafite imico y’umwuka isabwa, mugerageze kwegura uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza (Gal 6:1, MN). Abakuru bamwe n’abandi bakristo bashobora rero kubuza ko uko “gutsikira” kwahinduka kugoma. Ijambo ly’ikigereki ryahiriduwemo hano “kwegura” (‘kugarura’, B.F.B.S.) “ahandi lihindurwamo (“gusana”) (‘gupfundikanya’, B.F.B.S.) (Mariko 1:9, MN.) Mu kinyejana cya mbere, balikoreshaga bavuga ibyo kwunga igufwa ryavunitse. Muganga usubiza igufa mu mwanya waryo abikorana ubwitonzi cyane. Intego ye iba ali iyo kuvura imvune, si ukuyongera. Abakuru bifuza kugera ku mutima w’uwatsikiye, bazaba bakwiliye rero kuzilikana hamwe nawe mu buryo bw’ineza aliko busobanutse. “Mu mutima w’ ubugwaneza”, bazamwumvisha uko gukulikiza inama z’Ijambo ly’Imana bimufitiye inyungu. Muli ubwo buryo bamufashe gukira mu by’Umwuka.
15. (a) Ni ryali abakuru bashyiraho programu yo gufasha abapfakazi? (b) Kuki abakuru bakeneye kubifashwamo n’abandi bo mu itorero?
15 Limwe na limwe, abakuru bakwiliye gushyiraho programu yo gufasha abapfakazi baba bonyine. Umupfakazi w’imyaka 79 wo mu kirwa cya Trinidad yararwaye cyane bikomeye. Yali afite kanseri yamusabitse, kandi yali akeneye kwitabwaho ku manywa na nijoro. Leta yamuhaga pansiyo ntoya, aliko nta mwene-wabo wo kumufasha yali afite. Kugirango bilinde guharira abantu bamwe gusa umulimo wo kumwitaho, abakuru bashyizeho programu yatumaga abakristokazi bitangiye kumufasha bashobora kwakuranwa, agatsiko agatsiko, ku nzu y’uwo mugenzi wabo mu by’umwuka, Mu mezi arenga atandatu yose, abo bagore baramutekeraga, kandi bamukorera imilimo yo mu nzu, bakamuheka (ajya hanze n’ahandi), bakamumesera ndetse bakanamwuhagira, nk’igihe atashoboraga kwihindukiza. Birumvikana yuko, mu bihe nk’ibyo, abakuru batashobora gutanga ubufasha bukenewe bo ubwabo. Akenshi, baba bafite imiryango nayo bagomba kwitaho. Aliko bishimira gukora ibyo bashoboye kandi bashimira n’abandi bakristo bitangira kugira ibyo bafasha.
BAVANDIMWE, ‘NIMUKIZ’ IMFUBYI’
16. (a) Ni iki cyane cyane umugore urera wenyine abahungu be aba akeneye? (b) Ni nde wamufasha? Ku buhe buryo?
16 Umugore wese urera wenyine abana be ababazwa no kubura ubuyobozi bw’umugabo mu rugo, cyane cyane iyo afite abana b’abahungu. Abavandimwe bo mu itorero bakwiliye rero kwigana Yobu, wavuze ati: “Nakizaga (. . .) imfubyi n’undi uwo aliwe wese utagira umuntu wo kumufasha.” (Yobu 29:12, MN). Akenshi, abo bana baba bakeneye ko babitaho n’ umutima utunganye. Ntiwashobora se kujya kubareba no kubasaba ko bifatanya nawe mu mulimo w’ubuhamya, mu gukora imilimo runaka ku Nzu y’Ubwami cyangwa se mu kwidagadura mu buryo bwiza? Umwitayeho muli ubwo buryo, byazashobora ‘gukiza’ umwana w’umuhungu inzira z’isi kandi bikamwerekeza ku itorero.
17. (a) Ni nde watanze urugero rwiza mu byerekeye ’gukiza imfubyi? Ingaruka zabaye izihe? (b) Ni kintu ki umukristo wubatse adakwiliye kwibagirwa igihe afasha abana b’abandi?
17 Intumwa Petero, nayo, ‘yakijije’ imfubyi. Yali afitiye urukundo Yohana Mariko, ndetse amwita “Mariko, umwana wanjye“. (1 Pet 5:13) Birashoboka ko Mariya, nyina wa Mariko, atali akibana n’umugabo we, kuko inkuru ya Bibiliya itubwira yuko Petero yinjiye mu nzu y’uwo mugore, si mu nzu y’umugabo we (Ibyakozwe 12:12). Ahali kubana hamwe na Petero n’abandi bakristo byagize icyo bifashaho Mariko ku buryo nyuma y’aho yabaye umumisiyoneri kandi akaba ndetse yaranditse n’igitabo kimwe mu bigize Bibiliya. Uwo musore ni urugero rwiza ku bana b’abahungu barerwa na ba nyina bonyine. Yego, na none umuvandimwe wubatse akwiliye kumenya ko, dukulikije Ibyanditswe afite inshingano mbere na mbere yo kwita ku muryango we bwite. Aliko rero, ashobora gukora ibyiza byinshi yita ku mfubyi mu rugero bishobora kugira inyungu kandi uko ibihe bimukundiye, kandi atibagiwe n’“ab’iwe.”—1 Tim 5:8.
URUKUNDO NO KWIGOMWA NI NGOMBWA
18. (a) Abakristo b’ukuli barangwa n’urukundo bwoko ki?Yesu yabitanzemo urugero ate? (b) Dushobora kwerekana dute urwo rukundo?
18 Ikimenyetso kiranga umukristo si urukundo rwonyine, ahubwo ni urukundo rulimo ukwigomwa. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ndabah’itegeko rishya ngo, Mukundane; nk’uko nabakunze, mub’ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko mur’ abigishwa banjye, ni mukundana.” (Yoh 13:34, 35). Uburyo bwe bwo gutanga bwagombaga kuba intangarugero. Ntabwo Kristo “yinejeje ubwe.” Yahindutse “umukene kubganyu”. ‘Yitangiy’ibyaha byacu’ (apfira mu mibabaro). Nibaramuka bigannye urwo rugero rw’urukundo nibwo gusa abigishwa ba Yesu bazashobora kwita ku bapfakazi n’ imfubyi mu buryo babikeneye mu ’mibabaro yabo’.—Rom 15:3; 2 Kor 8:9; Gal 1:4; Yak 1:27.
19, 20. (a) Mbese iteka niko byoroha kwerekana urukundo rulimo ubwigomwe? (b) Dukwiliye gufasha nde cyane cyane?
19 Uko imikazo yiyongera, uko umuntu agenda ananirwa gukemura ingorane ze bwite, niko byoroha no kutita ku bigera ku bandi maze umuntu akita ku mibereho yonyine. Mu kinyejana cya mbere, abakristo bamwe ‘bali baligishijwe n’Imana gukundana’ bali bakeneye gukomeza kurushaho kugir’urukundo rusaze’. (1 Tes 4:10.) Mbese, ntidukwiliye kugenzura nta buryarya imyifatire yacu n’uburyo tugenzereza abavandimwe na bashiki bacu b’abakristo bafite ibyo bakennye? Urukundo Kristo yaduhayemo urugero rudusaba ko twatanga ubuzima bwacu kubw’abavandimwe bacu. Niba rero twiteguye gutanga ubuzima bwacu kubwabo, dukwiliye se gutindiganya gutanga’umutsima’ wacu igihe tubona umuvandimwe afite icyo akennye’?—1 Yoh 3:1.
20 Inshingano zacu za gikristo zidutwara twese igihe cyinshi. Akenshi, twakunda gukorera byinshi abavandimwe bacu. Aliko niba dukorana ubushake ibyo dushoboye twilingire ko Yehova azi ubushobozi bwacu bulinganiye kandi ko yishimira imilimo dukora.”Nuko rero, tugirire bose neza uko tubony’uburyo ariko cyane cyan’ab’ inzu y’abizera.”—Gal 6:10.
DUKORERE HAMWE KUGIRANGO TWIHANGANIRE INGORANE
21. (a) Abagabo n’abagore barera bonyine abana babo bakora iki kugirango barwanye imikazo y’isi ya none? (b) Abandi bagize itorero bashobora kubafasha bate? Mbese, ni ngombwa kubikora?
21 Mu nsha-make, tuvuge ko, kugirango bihanganire ingorane, abagabo cyangwa abagore barera bonyine abana babo bakwiliye (1) guhora bashyize ibyilingiro byabo ku Mana uhereye ubu no gutegereza bizeye ubuzima bw’iteka Imana izahalizamo ibyifuzo bya buli muntu (Zab 37:3, 4); (2) Guhorana imishikirano ya bugufi hamwe n’Imana binyuze mu cyigisho cya Bibiliya no mu masengesho ashishikaye; (3) bkutareka gukora imirimo y’ingirakamaro, nko kubwiriza ubwami, gutunganya inzu no kurera abana. Urukundo rulimo ubwigomwe ruzafasha abagize itorero bose kwiyumvisha ko ali ngombwa gufasha abagabo n’abagore butabana n’abo bashyingiranywe. Bazabyifatamo bate? Mu gihe ’bishyira mu mwanya w’abandi’, bita ku bana b’abo bakristo, babafasha mu by’umubili no mu by’umwuka, n’ibindi. Iyo ni imilimo myiza imwe n’imwe gusa ishobora gukorerwa abo bavandimwe na bashiki bacu. Kuba ubwo bufasha ali ubw’igiciro cyinshi, byemezwa n’ubu buhumya: “Nanyuze mu bihe biruhije cyane, ku buryo mpitamo kutongera kubitekereza. Aliko mureke mbabwire ko ntali gutsinda iyo ntagira ubufasha bw’abavandimwe na bashiki banjye bizerwa kandi bafite urukundo.”
22. Ingaruka yo kwita ku bapfakazi n’imfubyi izaba iyihe?
22 ‘Abita’ byukuli ku miryango itabamo umubyeyi w’umugabo cyangwa uw’umugore bazishimira kubona bihanganira uwo mubabaro mu budahemuka (Yak 1:27). Aliko, sibyo gusa. Ahubwo bazerekana mu buryo bweruye kamere ya Data wo mu ijuru, ’uhoza imfubyi n’abapfakazi’.—Zab 146:9, MN.
[Programu y’icyigisho]
2 Kanama; Umuntu yarera ate abana, 1-11; Ind. 87, 110.
9 Kanama; Umuntu yarera ate abana, 12-22; Ind. 87, 110.
16 Kunama; Gufasha abapfakazi n’imfubyi, 1-11; Ind. 117, 118.
25 Kanama; Gufasha abapfakazi ni’imfubyi, 12-22; Ind. 117, 118.
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Abakristokazi bakuze bashobora gutera inkunga bagenzi babo mu rukundo, ndetse limwe na limwe, no kubafasha mu by’umubili
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kwiga gukora imilimo runaka bishobora gufasha ababyeyi bibana kugira ngo bahangane n’izamuka ly’igiciro cy’ubuzima
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Hali ubwo wigeze kwakira ku meza umuryango utabomo umubyeyi w’umugabo cyangwa uw’umugore kugira ngo murusheho kumenyana?