“Murajye mwiyeza”!
“Nimugende, nimugende musohokemo, ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muli Babuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibikoresho bya Yehova, murajye mwiyeza!”—YESAYA 52:11.
1, 2. (a) Ni iki kerekana ko abantu benshi bakunda isuku? (b) Kuki isuku ku mubili ali ngombwa!
BAJYA bavuga ko ’isuku ibanziliza kubaha Imana.’ Koko, abantu benshi bakunda isuku; umugabo twatanga ni amangazini yuzuyemo amasabune yo kwoga, yo kumesa, ibihumura, aho basukulira imyenda, na za servisi zishinzwe isuku. Urugero: Ibaze ugiye muli resitora ugasanga umwenda wo ku meza uranduye, amasahani atogeje, n’abatanga ibyo kulya bambaye imyambaro idaheruka amazi. Ibyose ntibyatuma uhurwa ntiwongere gushaka kulya? Ntawashidikanya ko umwanda utera ishozi.
2 Aliko isuku ntabwo ali kw’ishusho gusa. Umwanda akenshi niwo utera indwara nyinshi. Nkuko abazobereye mu buganga babivuga, kuramba kw’abantu b’ubu bituruka ku majyambere yabaye mu byerekeye isuku. N’ikindi gikomeye kandi, abiga ibidukikije bemeza ko ukwanduza ibidukikije, nabyo usanga ali umwanda, bikaba bishyira mu kaga ikiremwa-muntu.
Yehova n’umuryango we baracyeye kandi ni abera
3, 4. (a) Yehova abona ate umwanda mu by’umwuka? (b) Ko we ali umwera, Yehova ashaka iki ku bantu be?
3 Niba abantu benshi bitondera isuku, twavuya iki ku kutandura ku mutima? Mbere na mbere, kwandura ni igicumuro kuli Yehova Imana, ni igitutsi ku buhangange bwe butinyitse, icyaha ku mategeko ye atabera. Ni uguhemuka ku Mana ubwayo na none kandi kwandura ku by’ umwuka biturutse kw’idini cyangwa kuli kamere bibyara kwicamo uduce no kwononekara. Bibyara akajagali n’urupfu. Ntibitangaza rero ko Yehova abiciraho iteka yihanukiliye. Niyo mpanvu yahaye Abisiraheli bali abantu be ili tegeko: “Mugomba kuba abera kuko ndi uwera.” (Abalewi 11:44, 45). Ibi bitwereka Impamvu Imana yategetse ko abantu be bali barokotse i Babuloni, basubiraga i Yerusalemu bahetse ibikoresho bya Yehova bagombaga kwera mu bulyo bw’umwuka. Imana yavuze aya magambo akidufitiye akamaro na nubu ubuhanuzi ku Bahamya ba Yehova: “Nimugende, nimugende musohokemo, ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muli Babuloni hagati, Yemwe bahetsi baheka Ibikoresho bya Yehova, murajye mwiyeza!”—Yesaya 52:11.
4 Yehova adutegeka rero ko, twebwe ahahamya be, tugomba kutandura, ni ukuvuga ko tugomba kuba ducyeye, tuli abera, abakiranutsi kandi dutunganye. Ese Yehova we siko ameze? Inshuro nyinshi yitwa “Uwera w’Isiraheli.” (Yesaya 12:6; 29:19; 41:14; Yeremia 51:5). Turasoma n’aya magambo ahuje n’ibyo mu Byahishuwe 4:8: “Uwera, Uwera, Uwera niwe Yehova Imana, ishobora byose.”
5. (a) Ku byerekeye kwera, twavuga iki kuli Yesu Kristo, abamalayika b’indahemuka, ku mbaraga no kw’ijambo lya Yehova? (b) Ni ilihe tegeko lero Yehova yahaye abagaragu be kw’isi?
5 Ubundi se, Yesu Kristo, Umwana w’Imana, ntiyitwa “Uwera w’Imana”? (Yohana 6:69). Ese abagaragu b’Imana bo mu ijuru si “abamalaika bera“? (Mariko 8:38). Ese ntituvuga ko imbaraga zikora z’Imana ali Umwuka we wera? Ese ntitunavuga ko IJambo lye ali “Ibyanditswe byera”? (2 Timoteo 3:15). Biragaragara rwose ko Abahamya ba Yehova bagomba kuba bacyeye kandi bera, nkuko itegeko lili muli 1 Petero 1:15, 16 livuga: “Ahubwo nkuko uwabahamagaye ali Uwera, abe aliko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Kuko byanditswe ngo: “Muzabe abera kuko ndi uwera!”
6. (a) Ni nde mbere na mbere wacyesheje abakristo? (b) Ni kuki abagaragu ba Yehova bagomba koko kuba abatanduye n’abera?
6 Twiyejeje imbere ya Yehova, kubera ko twicujlje tugahindukira, tukizera amaraso yamenetse ya Yesu Kristo (1 Abakorinto 6:16; Ibyahishuwe 7:14). Tugomba kugumana ubuziranenge bwacu, atali ukugirango dukomeze kunezeza Imana gusa, ahubwo ni no kugirango dushobore kwiyegereza abakunda ukuli n’ubukiranutsi, kandi baboroga kubera ububi, n’ubwandure babona kw’isi (Ezekiell 9:4). Hanyuma, ni ngumbwa cyane ko dukomeza kuba abatanduye n’abera kugirango hatagira umuvandimwe tugusha. Intumwa Paulo yabuliye abakristo b’i Filipi ngo: “Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kwose, mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abatalyalya n’inyangamugayo ngo mutagira uwo mugusha kugeza ku munsi wa Kristo.”—Abafilipi 1:9,10; reba Matayo 18:6.
Bamwe baguye mu mutego
7, 8. (a) Ni iki kitwereka ko bamwe batumvise akamaro ko gukomeza kuba abatanduye kw’abagaragu b’Imana? (b) Tugomba kwitondera ukuhe kubulirwa?
7 Birababaje kuvuga ko bamwe muli bagenzi bacu, batakomeje kuba abatanduye n’abera, nk’uko abaheka ibikoresho bya Yehova bagomba kumera. Baratenzwe bava mw’itorero ly’abakristo kubera impamvu nyinshi zigaragara muli Bibiliya. Abandi bagombye gucyahwa kubera ko batakulikizaga amabwiliza ya Bibiliya mu mibereho yabo. Muli bo halimo abana batali bake, b’abagabuzi babihawe, n’aba bepiskopi bamwe n’aba badiakoni.
8 Ntawahakana ko abo bakristo bose bigeze kugwa mu mutego wa Satani. Iyo bagerageza guheka ibikoresho bya Yehova kandi ubwabo batarakomeza kugira umutima uboneye, baba bishe itegeko ly’Imana lili muli Yesaya 52:11. Ntibagombye gukomeza gukora gutyo ntacyo bishishaga (reba Yobu 9:1-4). lbyo byose byerekana bikomeje akamaro k’uko kubulirwa muli 1 Abakorinto 10:12: “Nuko lero, uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa.”
Kuki se ali ikibazo?
9. (a) Kuki kugira umutima ucyeye ali ingorane (b) Kuki Satani n’abadaimoni bashobora kutumerera nabi cyane?
9 Kuki kugira umutima ucyeye bitoroshye? Ni ukubera ko tugomba kurwanya abanzi batatu, bafite ubushobozi — Satani n’abadaimoni be, umulyango ugaragara, n’intege zacu nkeya ali nazo ngaruka z’icyaha. Mbere na mbere hali Satani n’abadaimoni be. Ese bo si abanduye n’abononekaye? Nta gushidikanya. Bitwa “lmyuka mibi” [abadaimoni.—Matayo 10:1.
10, 11. Kuki umulyango ugaragara wa Satani nawo utwongerera ingorane iyo dushaka gukorera Imana ku bulyo butanduye kandi bwera?
10 Icya kabili, tugomba kurwanya undi mwanzi: umulyango uboneka wa Satani. Nta gushidikanya ko uruteraniro rw’amadini y’isi ya Satani rufite umutima wanduye nkuko n’ibindi byose mw’isi bitegekwa nawe (1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 16:13; 17:4; 18:2). Niba lero dushaka ko gusenga kwacu kunezeza Imana tugomba kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.—Yakobo 1:27.
11 Kwandura byerekanwa cyane na none mu binyamateka, programu za televiziyo na sinema. Urugero: ibyerekanwa byinshi muli teieviziyo bihora bikomeza kuba ibyanduye uko ibihe bihita. Kera sinema ziteye isoni zali nkeya; ubu ni nk’itegeko. Amagazeti alimo ibiteye isoni yarasakaye nk’uko imegeri zimera. Muli “iyi” minsi ya nyuma” tuli imbere koko “y’ibihe bya nyuma kandi birushya.”—2 Timoteo 3:1-5
12. Ni uwuhe mwanzi utulimo abakrtsto bagomba kurwanya ngo babe abatanduye n’abera?
12 Byongeye, ibitekerezo byacu by’ umubili kandi bidatunganye, bitwongerera ingorane mu gukomeza kuba abera {Itangiriro 8:21; Abaroma 5:12). Tugomba lero kubirwanya byose kugirango dukore ibiboneye, kandi dukomeze kuba ababoneye duhetse ibikoresho bya Yehova (Abaroma 7:13, 25). Aliko se ni iki kizadufasha gukomeza kuba ababoneye n’abera?
Twange ikibi cyose
13. Ni iki cyambere tugomba kwitoza kugirango tube abatanduye?
13 Kugirango dukomeze kuba abatanduye n’abera, “abakunda Yehova’’ tugomba “kwanga ibibi” no “kwanga urunuka ikibi’’. (Zaburi 97:10; Abaroma 12:9). Tugomba guhurwa n’ibintu bibi byose, naho byaba, ali ibinezeza umubili wacu udatunganye mu gihe gito. Ntitwibwire kandi ko nidukomeza kuba abacyeye tuzaba dukora nabi (Abagalatia 6:7, 8). Ikindi kandi, dutekereze no kw’ikosa dushobora kugilira mugenzi wacu dukoze icyaha gikomeye. Aliko hejuru kuruta byose, tugomba kwanga no kureka burundu ikibi kugirango tudatuka Imana Yehova.
14. (a) Tugomba na none kwilinda iki niba dushaka kuba abatanduye? (b) Bashiki bacu bo bashinzwe iki muli ibyo?
14 Kugirango dukomeze kuba abera, tugomba kwanga burundu ibitekerezo byanduye no kwirinda kwitsiritana n’undi utali uwo twashakanye. Nkuko Paulo abitugiramo inama muli 1 Timoteo 5:1, 2 abakristo b’abagabo bagomba gufata bashiki babo ku bw’ umwuka bakuru kuli bo nka ba nyina, n’abagore bato nka bashiki babo ku bw’umubili, bafite umulimo utunganye. Aliko muli ibyo byose, bashiki bacu nabo bafitemo uruhare, ali rwo “kwambara imyambaro ikwiliye, bakagira isoni no kwirinda.” (1 Tim 2:9, 10). Iyo umugore yirebye mu ndorerwamo, abona neza niba afite umulimbo w’ubwiramire cyangwa niba imyambaro ye, n’uko yitwaye biterekana ko halimo ikintu cyo kureshya. Kwicisha bugufi binyuranye no kureshya, biba cyane muli iyi si--Mika 6:8.
Twimenye ho ubukene k’umutima
15. Tugomba gukora iki kigaragara ngo tube abatanduye?
15 Ibyo alibyo byose, kugirango dukomeze kuba abacyeye kandi bera, ntibihagije kwanga ikibi; kuko byaba ali nko kwifata gusa ntacyo dukora, ahubwo tugomba kugira ibikorwa. Tugomba kumenya ko dukennye ku mutima (Matayo 5:3). Ni ingirakamaro lero ko “abakunda Yehova” batungwa buli gihe n’ijambo lye. (Zaburi 119:105-112). Tugomba kumenya neza ko iyi nama nziza itangwa mu Bafilipi 4:8 twuzuza umutima wacu mo ibintu bitanduye kandi bikomeza. Byatugilira akamaro gufata mu mutwe interuro zo muli Bibiliya n’indilimbo z’Ubwami. Bizahora bitugaruka mu bwenge mu bihe byo kwishimisha cyangwa twabuze ibitotsi.—Zaburi 63:6; 77:6.
16. Kugenderana n’abavandimwe bacu bidufasha gute kuba abatanduye?
16 Niba tuzi ko dukeneye iby’umwuka, tuzahora tujya mu materaniro y’itorero kugirango duterane ishyaka lyo gukundana n’imilimo myiza (Abaheburayo 10:23-25). Niba kwifatanya n’ababi byanduza, kwifatanya n’abeza byo bizadufasha gukomeza kuba abacyeye ku mutima. Kubera ibyo, tugomba kwitondera abo tugenderana nabo mu bihe byo kuruhuka.—1 Abakorinto 15:33.
17. Kuki gusenga bidufasha kuba abatanduye?
17 Ntitugasuzugure kandi ubufasha gusenga bishobora kuduha. Dusabwe ‘gukomeza gusenga dushishikaye’ no ’gusenga ubutitsa’. (Abaroma 12:12; 1 Abatesaloniki 5:17). Ntitugomba na limwe kuvuga ngo dufite akazi katubuza gusenga. Dusabe Imana ubwitonz, imbaraga n’umwuka wera. Ubwo lero, niba dukora dukulikije gusenga kwacu. tuzasogongera ku “mahoro y’Imana” azalinda imitima n’ubwenge byacu akanatuma dushobora gukomeza kuba abacyeye n’abera.—Abafilipi 4:6.7.
18. Guhora dukora akazi ka Yehova bizadufasha bite gukomeza kuba abera?
18 Niba tuganilije bagenzi bacu iby’Ubwami bw’Imana. dukomeza gukora akazi ka Yehova, nabyo bizadufasha gukomeza kuba abatanduye n’abera. Abantu benshi bakoze ibibi, babikoze mu bihe byo kuruhuka, nko muli vakansi. Ibyabaye kuli Dawidi bitubera urugero, bikanatubulira. N’ubwo hali igihe abami bakundaga kujya mu ntambara, Dawidi we yasigaye inyuma yinezeza. Nibwo yikuruliye ingorane na Batisheba. (2 Samweli 11:1-4). Biragaragara lero ko tugomba guhora tuli maso niba dushaka gukomeza kuba abacyeye kandi tugakomeza guheka ibikoresho bya Yehova.
19. Kuki kwilinda ali ngombwa muli ibyo byose?
19 Kwilinda ni ngombwa niba twifuza ko Yehova akomeza kudukoresha ngo duheke ibikoresho bye (Abagalatia 5:22, 23; 1 Abakorinto 9:27). Tugomba guhana ibitekerezo byacu no kulinda umutima wacu, tureka burundu ibishuko byose bihagalika umwuka wacu ku bintu byanduye. Nkuko Yesu yabivuze, mu nca-marenga, tugomba kuba twashobora kunogora ijisho cyangwa guca ikiganza cyangwa ikirenge, niba izo ngingo zishobora kudusitaza (Mariko 9:43-48). Paulo atugira inama nziza muli ibyo mu Befeso 4:29 kugeza 5:5).
20, 21. (a) Ni mu biki urukundo dufitiye Yehova Imana ruzadufashamo mu kuba abatanduye? (b) Urukundo dufitiye abavandimwe bacu, na bagenzi bacu ruzadufasha rute mu kwera ku mutima?
20 Urukundo tugilira Yehova ruzadufasha ku bulyo bwihaliye gukomeza kuba abacyeye. Ese turamukunda koko? Ese, tujya tumushimira ibyo akora byose kubera twe? Ese twiyemeje kugendana nawe nkuko abizerwa ba kera babigenjeje (Itangiriro 5:24; 6:9)? Urukundo rwo kwizerwa dufitiye Yehova Imana ruzadufasha gukomeza kuba abacyeye n’abera. Niba tumukunda koko n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu, na kamere yacu yose, n’imbaraga zacu zose, kandi tuzatinya gukora ibitamushimisha. Ubwo tuli mu mubare w’ “abakunda Yehova”, ntituzasubire inyuma ngo dutume twanduzwa n’isi cyangwa n’ibitekerezo byacu bidatunganye.—Mariko 12:29, 30; Abaheburayo 10:38, 39.
21 Urukundo rwuzuye kandi rutikunda tugilira abavandimwe bacu, ruzadufasha cyane narwo mu kuba abacyeye n’abera koko niduhangayikira ukumererwa neza ku mutima kwabo, tuzita ku byo kutababaza no gutuma biyumvamo ko ali abandure kubera imyifatire yacu, imimerere yacu cyangwa amagambo yacu, cyangwa se ko dukunda gushyikirana cyane n’igitsina kindi. Wibuke ko urukundo “rutishimira ibidakiranuka.” (1 Abakorinto 13:4, 6). Urukundo rutikunda tugilira Imana na mugenzi wacu ruzatubuza gukora bene ibyo byaha.
Igihembo cyo guhora ducyeye
22, 23. Ni ibihe bihembo bimwe mu byo tuzabona nidukomeza kuba abatanduye?
22 Tuzahembwa iki nidukomeza kuba abacyeye no guheka ibikoresho bya Yehova? Mu byo tuzabona hali “umutima-nama mwiza” n’“umutima utanduye.” (1 Timoteo 1:5). Amahoro ku mutima na yo ni Ikindi gihembo. Nidukomeza kuba abatanduye ku mutima ntituzigera duhura n’ibyago biterwa n’umutima-nama mubi: agahinda, kubura ibitotsi n’ubwoba bwo gutahurwa. Ntituzaba indyalya zihata buli gihe guhisha ikintu. kwigobotora ibintu nk’ibyo nacyo ni igihembo cyiza.
23 Nidukomeza kuba akatanduye n’abera, tuzashimishwa na none n’imibano myiza dufitanye n’abavandimwe bacu, n’umulyango wacu, n’abandi bantu bo hanze. Ntituzigera tugira umutima uhagaze kubera ko dushobora kugira uwo dutsitaza. Ikindi kandi, bizatuma dushobora kungurana byinshi mu rukundo (1 Abakorinto 8:1). Tuzabona lero ku munezero munini ubaho, aliwo gutanga dukorera kumererwa neza ku mutima bya mugenzi wacu.—Ibyakozwe 20:35.
24. Ni iyihe mpamvu ya mbere ituma dushaka kuba abatanduye tuli abagaragu ba Yehova?
24 Ikiruta byose, nidukomeza kuba abacyeye tunakomeza guheka ibikoresho bya Yehova, tuzashimisha umutima wa Data wo mu ijuru, tukazanamuha ubushobozi bwo gusubiza ubushozi bwa Satani (Imigani 27:11). Koko niba twitaye neza ku byo Yehova Imana yadukoreye, twamugomba ibyo byose. Twazashobora lero gukomeza kuba abera abacyeye tuli abahamya ba Yehova, abahetse ibikoresho bya Yehova! Tuzakorera dutyo ubwiza, icyubahiro, n’ikuzo ly’Imana, dushyigikire abavandimwe bacu n’umulyango wacu, tunakorere ukurokoka kwacu kuzahoraho.
Ese urabyibuka?
□ Yehova wera ategeka iki abagaragu be?
□ Kubera ko bamwe batakomeje kuba abatanduye ali abagaragu ba Yehova, ni ukuhe kubulira kwa Paulo kw’ingirakamaro?
□ Ni abahe banzi batatu bamerera nabi ubutandura bwacu mu by’umwuka?
□ Tugomba gukora iki kigaragaza ko dukomeza kuba abatanduye?
□ Guhora dukorera Yehova bizadufasha se gukomeza kuba abatanduye?
□ Ni iyihe mpamvu ya mbere ituma dushaka kuba abatanduye tuli abagaragu ba Yehova?