Amamiliyoni y’abantu baliho ubu ntibazapfa bibaho
“Umuzuko, n’ubuzima ni jyewe; unyemera wese, kabone n’aho yaba yarapfuye, azagira ubuzima. Kandi uliho wese, anyemera ntabwo azapfa bibaho.”—YOHANA 11:25, 26.
1. Kudapfa bibaho bisobanura iki?
KUDAPFA bibaho! Hagize umuntu ushobobora gupfa uhabwa ingabire nk’iyo, byaba ari ukuvuga ko azabaho iteka ryose kw’isi. Ibyo birumvikana rwose. Ntibihuje se n’amagambo Yesu Kristo yavuze hashize ibinyajana cumi n’icyenda ari nayo twavuze haruguru? Birahuje rwose!
2, 3. (a) Ni ibihe byiringiro Ibyanditswe mu giheburayo biduha? (b) Amadini ya Kristendomu muri rusange abivuga ho iki?
2 Kuva kw’Intagiriro kugeza kuri Malakia. Ibyanditswe Byera mu giheburayo nta na hamwe bivuga ibyilingiro by’ijuru. Abayuda bakurikizaga izo nyandiko ntabwo bigeze bizera cyangwa bifuza kujya mw’ijuru. Ahubwo, Ibyanditswe mu giheburayo byerekana ibyilingiro byo kuzabaho iteka (Zaburi 37:29; Yobu 14:13-15). Ku bayuda bakebwe ubuzima bw’iteka kw’isi bategekwa n’Ubwami bw’umukiza wasezeranijwe byali ibyiringiro nyabyo.
3 Ariko rero ntabwo ari uko amadini ya kristendomo muri rusange avuga. Yo yemera kandi yigisha ko twebwe abantu dufite ubugingo budashobora gupfa mu mubiri ushobora gupfa kandi ko urupfu tudashobora gucika iyo ruje, ubwo bugingo buva mu mubiri bukajya abantu h’umwuka hatagaragara. Abo lero, niba ubwo bugingo ari ubw’umukristo w’indahemuka, bugororerwa mw’ijuru, byaba atari ibyo bukajya mu gihano cy’amagorwa y’iteka.
4. Kuki ibyiringiro byo kutazapfa bibaho ari inkuru nziza ku bantu benshi bibaza ku mimerere ’isi y’ubu?
4 Nkuko babifata, ntibishoboka kuvuga ko “amamiliyoni y’abantu bariho ubu batazapfa bibaho”, ahubwo ko bazabaho iteka kw’isi. Ahari abenshi bazabaza bati: Ni nde wakwifuza kuba kuri iyi si yayogojwe n’inzara, n’ibyorezo, n’ibishitsi, n’intambara, n’inzangano mu mahanga no mu moko kandi abo bantu bafite ubwoba bwo kurimburwa n’ibitwaro bya kirimbuzi? Niba ibyo biteye ubwoba ari ibihoraho kw’isi yacu, abantu benshi bacisha mu kuri bashaka kuyivaho, n’aho babanza gupfa.
Imigambi y’Imana yerekeye isi
5. Igihe Imana ishyira umuntu mw’isi, isi yari imeze ite, kandi Imana yabonaga ite ikiremwamuntu?
5 Ariko kandi, kuva ku ntangiriro, igihe umuntu aremwa n’Imana, yamuhaye isi ngo imubere ubuturo buhoraho. Yari “nziza” koko. Amateka y’iremwa atubwira ko Imana imaze gutegura isi ikayishyiramo umugabo wa mbere, n’umugore wa mbere, Imana “ireba ibyo yaremye byose, nuko byari byiza cyane”. (Itangiriro 1:31). Iyo ibyo byose bitaza kuba byiza imbere y’Umuremyi ntiyari gushyira abana be b’ibiremwamuntu kw’isi kuva ku ntangiriro. Uwanditse amateka y’iremwa yavuze Imana ati: “Icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye rwose, Ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka; Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa.” (Gutegeka kwa Kabiri 32: 4). Imana Ishobora byose, ntiyasize inyuma igikorwa na kimwe cyangwa umurimo yari kwicuzaho. Ni Umubyeyi mwiza, yakunze abantu kuva ku ntangiriro kandi aracyabakunda.—Yohana 3:16.
6, 7. Kuki dushobora kwemeza neza ko iremwa ry’isi n’umuntu ritazaba igikorwa cyakorewe gusenyuka?
6 Iby’Imana, iremwa ry’isi n’umuntu ntabwo ari igikorwa cyo kuzasenyuka. Ubwo yabwiraga umugabo n’umugore ba mbere, Adamu na Eva, intego izamwubahiriza, Imana yabahaye uruhusa rwo kubyara abana batunganye bakuzuza isi. Yababwiye no kuyitegeka, bagategeka ibiremwa byose byari hasi yabo (Itangiriro 1:28). Ikibabaje, biragaragara ko nyuma n’imyaka 6000 y’ukubaho, abantu ntibashoboye kugera ku byo Imana yabashinze. Ikindi kandi kirushijeho, bashobora gutera kurimbuka kwabo bakoresheje Ubuhanzi bwabo bubi. Ariko si ukubera ko hafi ya bose abantu batsinzwe ko n’Umuremyi yatsinzwe.
7 Azasohoza umugambi we wa mbere werekeye isi. Arabitwibwirira (Yesaya 55:11). No mu Mubwiriza 1:4 Bibiliya iravuga ngo: “Abo ku ngoma imwe barashira, hakaza abo ku yindi; ariko isi ihoraho iteka.” Muri Yesaya 45:18, Umuremyi Imana yivuga ko ari “we waremye isi akayibumba”. Akongera ati: “Akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati: ’Ni jye Yehova nta wundi ubaho.’” Mu bihe byategetswe n’Imana, isi izaba ituwe koko n’ubwoko bw’abantu b’intungane bazaronka ubuzima bw’iteka.
8, 9. (a) Kuki umugambi w’Imana wateganya ko isi izaturwa utavuguruzwa n’uko isi n’ijuru by’ubu bizavaho? (b) “Isi nshya” n’“ijuru rishya” Bibiliya idusezeranya n’iyihe, kandi ibivuga ho iki?
8 Icyo cyemezo cy’imigambi y’Imana ntikivuguruzwa na busa n’intumwa Petero igihe atubwira ko isi n’ijuru by’ubu bizavaho. Ntabwo yivuguruza, kuberako amaze kutwereka ibyo bizaba, kandi byegereje, aravuga ati: “Nyamara ku bw’amasezerano ye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubukiranutsi buzatura”. (2 Petero 3:10-13). Isezerano ry’Imana ryo gushyiraho ijuru rishya n’isi nshya byavuzwe muri Yesaya 66:22 muri aya magambo: “Nkuko ijuru rishya n’isi nshya, ibyo nzarema, bizahoraho imbere yanjye, niko urubyaro rwawe n’izina ryawe bizahoraho, ni ko Uwiteka avuga.“
9 Nuko rero, ijuru rishya n’isi nshya bizahoraho mu maso ya Yehova. Bizaramba kandi bikomeze kubaho. Isi nshya ni ubwoko bw’abantu bakiranuka bazatura kw’isi yakozwe n’umuremyi ngo iturweho (Yesaya 45:18). “Ijuru rishya”, ari bwo buhangange bwo mw’ijuru bukiranuka, rizagira inshingano yo kuyobora isi izaba yogejwe hamwe n’abayituyeho b’abakiranutsi. Ubwo, ntibizaba bigishidikanywaho ko Yehova Imana “ataremeye ubusa” isi yacu nziza. Ahubwo, azitsindishirizwa ko ari Umuremyi wayo.
Kurokoka “n’isi nshya”
10, 11. (a) Mu byo bateganya, abiga imimerere y’isi n’ibiki batitaho? Dushobora kuzarokoka iki, kandi tuzinjira he? (b) Kurokoka kwa Noha n’umuryango we bitwigisha iki?
10 Abiga iby’imimerere y’isi mu rusange berekana ko nta cyizere cyo kuzakomeza kubaho no kwinjira muri gahunda nshya y’ibintu nziza. Ariko Imana ishimwe, ibitekerezo n’inzira byabo ntaho bihuriye n’iby’Umuremyi (Yesaya 55:8-11). Ntibita na busa ku byabayeho igihe cy’umugabo Nowa. Imbaraga z’ibitwaro bya kirimbuzi by’amahanga ntaho bihuriye n’umwuzure w’isi yose waturutse mw’ijuru ukarimbura isi yari yuzuyemo ubugome. Kubera impuhwe ze, Yehova Imana, Umuremyi, yakoze ku buryo ikiremwa-muntu kirokoka nyuma y’icyo cyago kandi kigakomeza kubaho kw’isi.
11 Abantu munani barokotse uko kurimbuka kw’isi ya kera: Noha, umugore we, n’abahungu be batatu n’abagore babo. Abo bantu nibo batumye ikiremwa-muntu cyongera gutangirira bundi bushya mu bukiranutsi (2 Petero 2:5, 3:6). Ni igishushanyo cy’igihe cyegereje (Itangiriro 9:1-7). Nk’uko Noha n’umuryango we barokotse irimbuka ry’isi yo mu gihe cyabo, niko tuzashobora kurokoka irimbuka ry’iyi si tukinjira muri gahunda nshya y’ibintu iri hafi.
12, 13. (a) Kuki amamiriyoni y’abantu adatinya kuzabona kurimbuka kw’iyi gahunda y’ibintu? (b) Isengesho Umwana w’Umuntu yatwigishije riduha icyemezo ki ku byerekeye isi?
12 Ubungubu, amamiliyoni y’abantu yemera ko “isi nshya” n’ijuru rishya “bizajyaho vuba. Ntabwo batinya imperuka y’isi, n’aho iyo mperuka yaterwa n’umuriro wayogoza isi n’ijuru bashingiye kw’Ijambo ry’Umuremyi wa byose ryo kwizerwa, bazi ko isi y’igitaka izarokoka nkuko yarokotse irimbuka ry’isi ya mbere mu minsi y’umukurambere Nowa. Ahumekewemo n’Imana, Dawidi yavugiye kw’isi aya magambo ngo: “Ijuru ni irya Yehova ariko isi yayihaye abantu.”—Zaburi 115:16.
13 “Abana b’abantu” ntibaremewe ijuru, ahubwo baremewe isi aho Umuremyi yabashyize ngo babe. Umwigisha mukuru, wiyitaga “Umwana w’umuntu” yigishije intumwa ze gusenga Umuremyi muri aya magambo: “Data wa twese uri mw’ijuru, izina ryawe ryezwe! Ubwami bwawe buze! Ubushake bwawe bukorwe mu isi no mw’ijuru!” (Matayo 24:37; 6:9, 10). Kugirango “uwumva isengesho” atange ibyo asabwa igihe Ubwami bwe buzaza, isi y’ubutaka igombwa kurokoka nyuma yo kurimbuka, ubu kuri hafi, kw’iyi gahunda mbi yaciriweho iteka (Zaburi 65:2). Abantu bazaba barokotse bazasohoza ubushake bwa se uri mw’ijuru nkuko abamarayika b’indahemuka babigenza mw’ijuru.
14. Ni abahe bantu bazatangira “isi nshya“? Iziyongera ite?
14 Abakora ubushake bw’Imana bazaronka kumererwa neza mw’isi izaba yasukuwe. Abantu bazarokoka iyi si ivuyeho kandi baziringira gukorera se wo mw’ijuru iteka ryose, nibo bazatangira “isi nshya” itegekwa “n’ijuru rishya” by’umukiza. Hanyuma, iyo si nshya yasezeranijwe izagurwa, abapfuye baguzwe bazutse. Bagomba kuzigishwa ubukiranutsi, kandi nabo bagomba gukora ibiboneye (Yohana 5:28, 29). Dukurikije ibyo, tuzakora iki, twe dufite ibyiringiro yo kurokoka imperuka y’iyi si?
15, 16. (a) Nkuko intumwa Petero abivuga, ni iyihe myifatire abizera kuzarokoka ukurimbuka kw’isi bagomba kugira? (b) Noha yari muntu ki, kandi byatumye abona igihembo ki we n’abe?
15 Icyo ni ikibazo cyiza. Hashize imyaka igihumbi na magana cyenda intumwa Petero atanze igisubizo yandika ngo: “Ubwo rero ibi byose bigomba kuzayenga, byavugwa ngw’iki uko mugomba kumera mu migenzereze yera no mu kubaha Imana mu ngeso yanyu, mutegereje kandi mutebutsa umunsi wa Yehova, uzatera ijuru gukongorwa n’ikibatsi, n’amaremezo y’ibintu kuyengeshwa n’ubushyuhe!? (2 Petero 3:11,12). Niba ayo magambo yo gushishikaza intumwa Petero yanditse ahumetsemo n’Imana akwiranye n’igihe cyariho hashize imyaka 1200, Ubutegetsi bw’Abaromani bukomeye, akwiranye n’Abahamya ba Yehova bariho ubu muri iyi gahunda y’ibintu.” Ukuza kw’umunsi wa Yehova” kuzagira indunduro igihe “isi (mu ncamarenga) n’ibikorwa” biyiriho bizashonga nko mw’itanure.—2 Petero 3:10.
16 Mu minsi yabanjirije hafi iherezo ry’isi ya mbere y’umwuzure hariko “umuntu w’umukiranutsi” Noha. Nta bwandure yari afite muri bagenzi be. Ku bera kugenza atyo, Noha yagize akamaro mu kurokorwa kw’umuryango we muto yari abereye umutware: warinzwe n’Imana bagendanaga. Noha n’umuryango we bamaze gusohoka mu nkuge ari bazima, Imana Yehova yabahaye umugisha, abakoresha mu kwongera gushinga gahunda nshya ikiranuka. Yagiranye isezerano n’abari barokotse umwuzure ko atazongera guteza umwuzure wo kurimbura umuryango w’ikiremwa-muntu kw’isi.— Itangiriro 9:8-17.
17. Noha yaburiwe ate, kandi ubungubu ho byifashe bite?
17 Noha yahise aburirwa ko hagiye kugwa imvura y’amazi menshi yo gutwikira isi. Muri iki kinyajana cyaho, Abahamya ba Yehova nabo baraburiwe ko imperuka y’iyi si yegereje. Ibyo biburiro bishingiye kuri Bibiliya yahumetswe n’Imana no ku gusohozwa kw’ubuhanuzi bwayo butubwira neza ko imperuka y’iyi gahunda y’ubugome iri hafi.
Kwakira kw’isi abazutse
18. Ni ibihe byerekanywe mu Byahishuwe bishimisha Abahamya ba Yehova?
18 Ubungubu amamiliyoni y’Abahamya ba Yehova “bagendana n’Imana” bishimira mbere isohozwa by’ibyerekanywe by’ubuhanuzi biri mu Byahishuwe 20:11-14. “Nuko mbona intebe y’Ubwami yererana, n’uyicayeho. Imbere ye isi n’ijuru birahunga, maze umwanya wabyo ntiwaba ukibonetse. Mbona rero abapfuye ibihangange n’abaroheje, bahagaze imbere y’intebe y’Ubwami; nuko ibitabo birabumburwa; N’ikindi gitabo kirabumburwa, kikaba icy’ubuzima. Nuko abapfuye bacirirwa urubanza ku byari byanditswe mu bitabo, bakurikije ibikorwa byabo. N’inyanja irekura abapfuye bari bayirimo, kandi urupfu n’Ikuzimu birekura abapfuye babyo bari babirimo, maze bacirwa urubanza buri muntu bakurikije ibikorwa byabo. Nuko urupfu n’Ikuzimu bijugunywa mu kizenga cy’umuriro. Nirwo rupfu rwa kabiri.”
19. Igihe abazazuka bazaza isi izaba imeze ite, kandi bazafatwa bate mu ntangiriro y’ubwo buzima bushya?
19 Nkuko ubuhanuzi bwa Bibiliya bubivuga abapfuye bazazuka ntibazagera kw’isi itariho umuntu. Amamiliyoni y’Abahamya ba Yehova, babatijwe bamaze kwitanga ku Mana, bafite ibyilingiro byo kuzarokoka mu kuvanwaho kw’ijuru n’isi bya kera mu ncamarenga, no kwakira abazazuka mw’isi bazaba barimo bayihindura paradizo (Luka 23:43). Iyubakwa rya gahunda nshya y’ibintu rizaba riri mu nzira nziza. Bayobowe n’urukundo abazarokoka iyi si y’ubu bazategura ukuzuka kw’abapfuye bacunguwe.
20. Dukurikije uko Yesu yategetse mu gihe cya Lazaro n’icy’umukobwa wa Yairo, abazarokoka bazakorera iki amamiliyari y’abantu bazazuka?
20 Ayo mamiliyoni y’abazarokoka bazibuka ibyabaye Lazaro azuka. Yesu amaze gusohora inshuti y’amagara mu mva y’aho yari yabitswe i Betania, hafi ya Yerusalemu, yasabye abahamya b’icyo gitangaza kumuvanaho udutambaro yari ahambiriyemo. Ni nkuko na none, bagenje Yesu amaze kuzura umukobwa wa Yairo “yategetse ko bamufungurira”. (Luka 8:55; Yohana 11:44). Abazarokoka bazaronka nta kabuza amabwiriza aturutse mw’ijuru ngo bitegure umuzuko w’amamiliyari y’abantu.
21, 22. (a) Abazarokoka bazafasha bate abazazuka kuronka ku byiza byazanywe n’urupfu rwa Kristo? (b) Kuki ubukiranutsi buzatura “mw’isi nshya” kuva ku ntangiriro yayo?
21 Hagomba no kuzaba igikorwa kinini cyo kwigisha kuko umugambi w’Imana ari uko abazutse nabo baronka ku buryo bwuzuye ibyiza byazanywe n’igitambo cyo gukizwa cyatambywe na Yesu Kristo. Uko niko konyine bazabona uruhusa rwo kubaho mu butungane bw’ikiremwamuntu kw’isi ya Paradizo “Umukumbi” w’abazarokoka “amagorwa akomeye” ubu bitegura kuzakora iyo programu nziza yo kwigisha. Nabo baronka ku byiza byaturutse ku gitambo cy’urupfu rwa Yesu Kristo “Intama y’Imana”. (Yohana 1:29) Nibyo byerekanwa mu Byahishuwe 7:9—14 aho babavuga ngo: “Abo ni abavuye mu magorwa akakaje baze bamese amakanzu yabo ’bayezereza mu maraso y’Umwana w’Intama.” Kubera ko baronse nabo gucungurwa na Kristo, barerekanwa “bambaye amakanzu yera”.
22 Ku byerekeye abagize umukumbi w’abantu, biranditswe mu ncamarenga ngo: “Bakorera Imana amanywa n’ijoro mu ngoro yayo.” (Ibyahishuwe 7:15). Mu mudugararo ukomeye urihafi, ntibazamburwa imyambaro yabo yera, ariko bazakomeza gukorera Yehova mu budahemuka, mw’idini ryera kandi barinzwe nawe (Ibyahishuwe 7:17). Abo bantu bambaye “amakanzu maremare yera” mu nca-marenga nibo bazaba ifatizo “ry’isi nshya” ku buryo kuva ku ntangiriro “ubukiranutsi buzatura kw’isi”.—2 Petero 3:13.
Twiyibutse
□ Abantu babonaga kandi babona bate ubuzima buri imbere?
□ Umugambi w’Imana werekeye isi ni uwuhe, kandi Bibiliya ibyerekana ite?
□ Ibyabaye kuri Noha n’umuryango we bitwemeza bite ko amamiliyoni y’abantu bariho ubu batazapfa bibaho?
□ Ni abahe bantu bazakira abazutse kw’isi, kandi ni iyihe myiteguro izakorwa kubera bo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Nowa n’umuryango we barokotse umwuzure, Amamiliyoni y’abantu bazarokoka ukurimbuka kw’iyi si
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Nuko Lazaro yakiranywe ibyishimo amaze kuzuka, niko abazarokoka Har-Magedoni bazakira abazazuka