Dutege amatwi Yehova mu gihe imperuka yegereje
Hahirw’ umunt’ unyumvira, . . . Kuk’ umbonye wese ab’abony’ ubugingo.”—IMIGANI 8:34, 35.
1, 2. (a) N’ubwo mu mateka y’isi itigeze igira amahoro abantu bamwe bavuga iki kuri iki gihe cyacu? (b) Ni kuki umuntu adashobora gushyiraho amahoro nyakuri?
N’UBWO MU mateka cyane cyane mu kinyajana cya 20 isi itigeze igira amahoro, abantu bamwe bavuga ko amahanga yatangiye kureba ukuntu yarangiza ingorane zayo. Bibutsa ko abayobozi b’isi bagize amanama kugira ngo bavuge iby’amahoro bashyira n’umukono ku masezerano anyuranye. Mbese umuryango w’Abibumbye ntiwatangaje ko 1986 “Ari Umwaka w’Amahoro ku Isi Yose“! Bari bafite ibyiringiro ko icyo gihe amahanga yari kwihata kugera ku mahoro, bikazagira imbuto mu gihe kiri imbere.
2 Ariko se dushobora kuvuga ko intambwe nk’izo hari na rimwe mu mateka byazanye amahoro arambye? Iyo umuntu aza kuba ubishobora aba yarashyizeho amahoro mbere ko abatuye isi bagera kuri miliyari 5 bigabanyijemo ibihugu 160 bifite amatwara ya gipolitiki atandukanye y’ubukungu n’amadini bitandukanye. Ariko amahoro ntabwo yigeze aba ku isi kandi ibyo abayobozi b’isi bageregeje gukora si byo bizatuma agerwaho. Ni ukubera iki se? Imwe mu mpamvu n’uko isi ihura n’ingorane zikomeye ku buryo idashobora kuzikemura. Ni nkuko muri Yeremia 10:23 habivuga ngo: Ntibiri mu munt’ ugenda kwitunganiriz’ intambge ze.”
Impamvu umuhate w’abantu ntacyo wageraho
3. Ni iyindi mpamvu yihe ituma abantu bamwe n’amahanga badashobora gushyiraho amahoro nyakuri?
3 Indi mpamvu ituma umuhate w’abantu n’uw’amahanga bitazagera ku mahoro iravugwa muri Bibiliya muri 1 Yohana 5:19 ngo: “Tuzi ko tur’ ab’Imana, nahw’ ab’isi bose bari mu Mubi.” Mu Ibyahishuwe 12:9 haratubwira ko “umubi” (MN) ari “Umwanzi na Satani, ni cyo kiyoby’ abari mw’ isi bose.” 2 Abakorinto 4:4 yitwa “imana y’iki gihe.” Ubwo rero ubutegetsi bwa gahunda ya gipolitiki y’ubukungu n’idini ari yo yateye ubugome bwose ni ubwa Satani ntabwo ari ubw’Imana. Niyo mpamvu muri 1 Abakorinto 2:8 havuga ubwenge buva ku Mana ko: “Mu batware b’iki gihe nta wabumenye.”—Luka 4:5, 6.
4. Igihe ababyeyi bacu ba mbere bangaga gutega amatwi Yehova ni iki cyabaye?
4 Igihe Satani yigomeka ku Mana yaroshye ababyeyi bacu ba mbere mu kumwumva aho kumva Imana. Niyo mpamvu Adamu na Eva baretse kumvira Imana bakaroha abantu babo bose mu myaka 6.000 y’umubabaro. Nk’uko Bibiliya ibyerekana neza, Satani yemeje abantu ko nta nyungu bari bafite yo gutega amatwi Umuremyi. (Itangiriro 3:1-5) Yehova mu bwenge bwe yaretse abantu b’isi bakurikira inzira yabo iri kure y’ubuyobozi bw’ Imana, ibyo akaba ko bikomeza no muri iki gihe cyacu. Amateka y’isi yerekanye ku buryo budasubirwaho ko ubutware bw’abantu bwatsinzwe.—Gutegeka kwa Kabiri 32:5; Umubgiriza 8:9.
5. Bishoboka ko umuhate w’abantu ushyiraho amahoro ni ibihe byago byaba bikiriho?
5 Ikindi kandi kubera ko Adamu na Eva banze gutega amatwi Yehova we Soko y’ubuzima n’ubutungane babuze ubutungane bageraho barapfa. Niyo mpamvu ababaturukaho bose bavutse ari abadatunganye. Indwara, ubusaza, urupfu byaranze abantu. (Abaroma 5:12) Ubwo rero n’ubwo abantu bashobora gushyiraho amahoro ntabwo bashobora kuvanaho kudatungana bavanye ku babyeyi babo. Twaba tugihura n’indwara n’ubusaza ndetse n’urupfu. Kubera ko Satani ari we ibyo byose biturukaho, Yesu yaramuvuze ati: “Uwo yahereye kera kos’ar’ umwicanyi; kandi ntiyahagaze mu by’ukuri.” (Yohana 8:44) Ni koko ko iyo dutekereje amamiliyari y’abantu babayeho ku isi hanyuma bagapfa ntitwabura gutekereza ko Satani ari we wabishe.
6. Ni bande bonona amahoro kandi ni ibiki bizababaho?
6 Satani yatumye n’indi myuka yifatanya nawe mu kwigomeka, hanyuma ibyo biremwa byose byanze gutega amatwi iyo Imana yavugaga. Ubwo rero ni Satani n’abadaimoni hamwe n’abantu bigometse bagize isi uko imeze uko. Bagomba kuvaho bose; akaba ari ryo herezo ry’ibibi byose isi yagize mu myaka 6.000 baritaruye Umuremyi. Mu Abaroma 16:20 haravuga ngo: “Imana nyir’ amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu namwe.”—Matayo 25:41.
No muri iki gihe ni ngombwa gutega amatwi
7. Ni kuki igihe kigeze cyo kongera umurego mu gukorera Yehova?
7 Igice cy’indunduro cy’ “iminsi ya nyuma” ubu kigeze kure. (2 Timoteo 3:1-5, MN) Ubu rero niho ari ngombwa ko dutega amatwi ibyo Yehova atubwira. N’icyifuzo cyo kugira ibyo twigomwa byinshi kugira ngo kumukorere kigomba kwiyongera. Mbese ni kuki tugomba kwongera umurego? Ni ukubera ko Satani azi ko “afit’ igihe gito.” (Ibyahishuwe 12:12) Ubwo rero, birumvikana ko nawe azakaza umurego kugira ngo yanduze benshi anabarimbuze.
8. (a) Ni kuki abanzi b’umurimo wo kubwiriza badashobora kuwuhagarika? (b) Tugomba gukora iki kugira ngo dukomeze gushyigikirwa n’Imana?
8 Satani cyane cyane ashaka ko Abahamya ba Yehova bareka kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ariko rero ntashobora kubabuza kubera ko Yehova yasezeranije abantu be ngo: “Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagir’ icy’ igutwara.” (Yesaya 54:17) Abarwanya abagaragu be bazaba “mutazaboneka ko murwany’ Imana.” (Ibyakozwe 5:38, 39) Kuko kwamamaza Umwami gushyigikiwe n’umwuka wa Yehova na Yesu Kristo hamwe n’abamaraika benshi buri mwaka kuriyongera. Kugira ngo abagaragu be bakomeze gushyigikirwa na Yehova bagomba kumvira inama iri muri Yakobo 4:7, 8 ngo: “Nuko rero mugandukir’ Imana, ariko murwanye Satani, na w’azabahunga. Mweger’ Imana, na y’izabegera.”
9. Ni kuki tutagomba gusuzugura Satani?
9 Ntitugasuzugure ubushobozi bwo kubeshya no guteza ibyago bwa Satani. Ijambo ry’Imana riratuburira Ngo: “Mube abizige, mube. Kuk’ Umurezi wanyu, Satani azerera nk’intare, yivuga ashak’uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi, mufite kwizera gukomeye.” (1 Petero 5:8, 9, MN) Uramutse umenye ko hari intare iri mu karere utuyemo wakora uko ushoboye kugira ngo wihishe wowe n’umuryango wawe. Kubera ko ari Satani, tugomba kurushaho kuba maso kubera ko ashobora kutugirira nabi iteka ryose. Ibyago rero abantu benshi ntibafite uko bitabara kuko batanazi ko abaho? Ni koko banze gutega amatwi Ijambo rya Yehova. Mbese uko guhitamo kwa bo kubi kuzagira ngaruka ki? “Kukw’ iby’ umunt’ abiba, ari by’ azasarura.—Abagalatia 6:7.
Igihe bazarungurura ijwi “amahoro n’umutekano”
10, 11. (a) N’ubwo amahanga yashobora gushyiraho amahoro, ni iki tutagomba kwibagirwa? (b) Ijambo ry’ubuhanuzi ry’Imana ritubwira iki ku muhate amahanga agira muri iki gihe?
10 Ntituzashukwe na rimwe n’ibyo amahanga azageraho mu gushyiraho amahoro? Ntitwibagirwe ko Yehova kubera ibyo, atazakoresha n’umwe mu miteguro ya kimuntu. Hari uburyo yateganije bumwe rukumbi bwo gushyiraho amahoro nyakuri. Ubwami bwe buyobowe na Kristo. Ubwo rero, ibyo amahanga azageraho byose mu gushyiraho amahoro bizaba ari iby’akanya gato kandi ari igisa n’amahoro. Mu by’ukuri ntakizaba cyarahindutse. Ubwicanyi, ubugome, intambara, inzara, ibyorezo, ubutane bw’imiryango, ubusambanyi uburwayi n’urupfu, Satani n’abadaimoni be bizabaho igihe cyose kugeza ubwo Yehova azabitsembera burundu. “Uwiteka [Yehova, MN] iy’ atari we wubak’ inzu, abayubaka baba baruhir’ ubusa.”—Zaburi 127:1.
11 Ni koko na Bibiliya yahanuye ko mu gihe cyacu amahanga azihata kureba uko yagira amahoro. Iratubwira ngo: “Kuk’ ubganyu muzi neza yuk’ umunsi w’Umwami wacu Yehova uzaza nk’uk’ umujur’ aza n’ijoro. Ubgo bazaba bavuga bati: “Amahoro n’umutekano!’’ ni bgo kurimbuka kuzabatungura, nk’ukw ibise bitungur’ umugor’ utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.” (1 Abatesalonike 5:2, 3, MN) Iryo jwi rizarangurura ngo “Amahoro n’umutekano” ntirizaba risobanura ko imimerere mibi y’isi ivuyeho. Nkuko muri 2 Timoteo 3:13 hari harabivuze “kand’ abantu babi, n’abiyit’ uko batari, bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa. Amanyakuri azaba ahwanye n’amagambo y’umutegetsi umwe w’umuryango wita ku bidukikije ngo: “Ikibazo kiri mbere na mbere muri iyi si ni uko idashobora kuyoborwa.”
12. Abagaragu ba Yehova bafite ubusobanuzi nyabwo ki ku ijwi riranguruye ry’ “amahoro n’umutekano?”
12 Igihe ijwi “Amahoro n’umutekano” rizarangururirwa vuba aha abantu benshi bazashukwa n’ibyiringiro by’ubusa. Ariko siko bizamera ku Bahamya ba Yehova kuko bo batega amatwi iyo Imana ivuga. Ubwo rero babikuye mu Ijambo rye, bazi ko iryo tangazo ritazazana amahoro n’umutekano nyakuri. Ahubwo bizaza ari ikimenyetso cya nyuma kimenyesha “kurimbuka kuzabatungura” kandi ko “umubabaro mwinshi’’ wahanuwe na Yesu ko utangiye. Yaravuze ati: “Mur’iyo minsi hazabah’ umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.”—Matayo 24:21.
13. Bibiliya ivuga ite iherezo ry’ubutware bw’isi?
13 Mu mubabaro mwinshi ubutware bw’abantu buzagirwa ubusa. Zaburi 2:2-6 iravuga ngo: “Abami bo mw’ isi biteguye kurwana, kand’ abatware bagiriy’ inama Uwiteka [Yehova, MN] n’Uwo yasize; bati, Reka ducagagur’ ibyo batubohesheje, tujugunye kure ingoyi batubohesheje. Ihora yicaye mw’ ijur’ izabaseka: Umwam’ Imana izabakoba. Maz’ izababgiran’ umujinya, ibatinyishish’ uburakari bgayo bginshi, iti: Ni jye wimikiy’ umwami wanjye kuri Sioni, umusozi wanjye wera.” Zaburi 110:5, 6 irongeraho ngo: “Umwam’ Imana, . . . Izamenagur’ abami ku munsi w’umujinya wayo. Izacir’ imanza mu mahanga.” Imigambi yose ya gipolitiki izarangira yose kubera ko muri Yeseya 8:9, 10 havuga ngo: “Mukenyere ariko muzavunagurika. Mujy’ inama, arikw’ izo nama zizapf’ ubusa; ni muvuga n’ijambo ntirizahama: kukw’ Imana iri kumwe natwe.”
Abiringira kuzarokoka
14. Ni iki kitwizeza ko hari abantu bazarokoka imperuka y’iyi gahunda?
14 Muri ibyo twiringira ko Yehova azakora ku buryo abagaragu bazabimenyeshwa kandi bagakora ku buryo barokoka “umubabaro mwinshi” ugiye kuza. Mbese ni iki gishobora kubitwemeza? Ubuhanuzi buri mu Ibyahishuwe 7:9, 14 burerekana ko “abantu benshi” bazarokoka ari ukubera ko bigishwa cyane n’inzira ze. Ubwo rero bashobora gukora ibiri mu Ibyahishuwe 7:15 ngo: “Bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na n’ijoro.” Bakora rero ubushake bw’Imana bemerwa nayo kandi bakarindwa nayo bikazabafasha kurokoka imperuka y’isi.—1 Yohana 2:15-17.
15. Nk’uko Yoeli abivuga iyi gahunda y’ibintu izahonyorwa ite kandi abagaragu b’Imana bazamera bate?
15 Muri Yoeli 3:13-16 haravuga ibyerekeye ukurokoka kw’abagaragu b’Imana igihe iyi gahunda y’ibintu izahonyorwa nk’umuzabibu mu muvure. Haravuga ngo: “Muzan’ imihoro, kukw’ ibisarurwa byeze: nimuze mwenge, kuk’ umuvure wuzuye, n’ibibindi bisendereye; ereg’ ibibi byabo ni byinshi. Dor’ inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramw’ imanza! Kuk’ umunsi w’Uwiteka [Yehova, MN] wo guciramw’ iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi. Izuba rirazimye, n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika. Uwiteka azivuga ar’ i Sioni, . . . arik’ Uwiteka [Yehova, MN] azaber’ ubgoko bge ubuhungiro.”
16. Ni ubundi buhanuzi buhe bwerekana ko Yehova azarinda ubwoko bwe mu irimbuka ry’isi?
16 Ni kimwe no muri Yesaya 26:20, 21 aho Yehova atubwira iby’igihe cyacu avuga ngo: “Wa bgoko bganjye we, ngwino winjire mu nzu yawe, wikingirane, ube wihish’ akanya gato, kugez’ah’ uburakari buzashirira. Kuk’ Uwiteka [Yehova, MN] aj’ aturuka mu buturo bge, azanywe no guhanir’ abo mw’ isi gukiranirwa kwabo; isi izagaragaz’ amaraso yayo, kandi nta bg’izongera gutwikir’ abapfuye bo muri yo.” Ni nayo mpamvu muri Zefania 2:2, 3 hatwinginga ngo: “Umuns’ utarahita nk’umuram’ utumurwa n’umuyaga, kand’ uburakari bukaze bg’Uwiteka [Yehova, MN] butarabageraho. Mushak’ Uwiteka [Yehova, MN], mwa bagwaneza bo mw’ isi mwese, bakomez’ amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bg’Uwiteka [Yehova, MN].”
‘Uhungire’ kuri Yehova
17. (a) Tugomba gukora iki kugira ngo turindwe na Yehova? (b) Ni mu buryo ki abantu ba mbere y’umwuzure bakoraga nabi?
17 Mu Imigani 18:10 haratwereka ko: “Izina ry’Uwiteka [Yehova, MN] ni umunar’ ukomeye; umukiranuts’ awuhungiramo, agakomera.” Mbese nawe ubwawe uhungira kuri Yehova? Wibuke ibyo Yesu Kristo yavuze ku bantu bo mu gihe cya Noa.”Bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bagez’ umunsi Noa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenva kugez’ah’ umwuzure waziye, ukabatwara bose.” (Matayo 24:38, 39) Abantu bakoraga nabi kubera ko bakoraga imirimo isanzwe ariko ntibatege amatwi Yehova iyo yavugaga akoresheje umuhagarariye, Noa “umubgiriza wo gukiranuka.” (2 Petero 2:5) Kubera ko batigeze batega amatwi Yehova, umwuzure waraje “urabatwara bose” bararimbuka.
18. Ni kuki “kwiyubaha” bitarokoye abantu barimbuwe n’umwuzure?
18 Abantu benshi bapfiriye mu mwuzure wenda bumvaga ko ari abantu “biyubashye” bativangaga mu bugome bwariho icyo gihe. Ariko rero ibyo byonyine ntabwo byabakijije. Ikibi kurusha nuko ‘batahungiye’ kuri Yehova bakaba batarateze amatwi iyo umuhagarariye yavugaga! Ntabwo bakoze rero ibyagombaga kugira ngo barokoke. Abateze amatwi bo bararokotse.
19. Ni ibihe byiza bishimishije abagaragu ba Yehova baronka kuva ubu kandi ni kuki?
19 Kuri ubu Imana ibwira mu amahoro abayiteze amatwi. Mbese ni byiza ki bazaronkamo? Muri Yesaya 54:13 haratubwira ngo: “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka [Yehova], kandi bazagir’ amahoro menshi.” Ni koko, “Uwiteka azah’ ubgoko bge umugisha, ni wo mahoro.” (Zaburi 29:11) Niyo mpamvu Abahamya ba Yehova n’ubwo babaho mu isi yuzuye ubugome bafite amahoro nyayo adashobora kugira ikiyahungabanya. Hagati yabo barangwa n’ubuvandimwe ku isi yose bwuzuye urukundo budashobora kugerwaho n’abayobozi b’isi n’ibihugu byabo hamwe n’amadini yabo. Ni ukubera mpamvu ki se? Ni ukubera ko iyo Imana ivuga badatega amatwi. Ntabwo bakora rero ibyo avuga. Abahamya ba Yehova bo batega amatwi Imana. Bitaye ku magambo ari mu Umubgiriza 12:13 ngo: “Wubah’ Imana, kand’ ukomez’ amategeko yayo; kukw’ iby’ari byo bikwiriy’ umuntu weze.”
20. Buri wese agomba gukora iki kugira ngo azarokoke hanyuma yinjire muri gahunda nshya yasezeranijwe n’Imana?
20 Ibyo ni byo umuntu wese, abantu bose bashaka kubaho mu isi nshya yasezeranijwe n’Imana, agomba gukora. Bose bagomba ‘guhungira’ kuri Yehova nta gukererwa. Ni koko bagomba, kuyoborwa n’ubwenge buturuka ku Mana kandi ubwo bwenge buratubwira ngo: “Nimunyumvire; kuko hahirw’ abakomez’ inzira zanjye. Mwumv’ ibyo mbahugura, mugir’ ubgenge, ntimubgange. Hahirw’ umunt’ unyumvira . . . Kuk’ umbonye wese ab’abony’ ubugingo.”—Imigani 8: 32-35.
Wasubiza ute?
◻ Ni kuki umuhate w’abantu udashobora gushyiraho amahoro?
◻ Ni kuki no muri iki gihe cyacu nabyo ari ngombwa gutega amatwi Yehova?
◻ Mu by’ukuri ijwi riranguruye ry’ “Amahoro n’umutekano” rizaba risobanura iki?
◻ Tugomba gukora iki niba dushaka kuzarokoka hanyuma tukinjira muri gahunda nshya yasezeranijwe n’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Satani ameze nk’intare itontoma ikaza umurego yanduze kandi irimbura
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Iyi gahunda y’ibintu nihonyorwa nk’umuzabibu mu muvure “Yehova azabera ubuhungiro ubwoko bwe”